Imfubyi zo mu mudugudu w’Amizero zirasaba ubutabazi bwo gusana amazu yabo

Abana b’imfubyi za Jenoside zitujwe mu mudugudu w’Amizero wo mu kagari k’Urugero, umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera barasaba ubutabazi bwihuse kuko amazu barimo yatangiye gusenyuka kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kuyasana.

Gusenyuka kw’aya mazu kwatangiye mu munsi ishize ubwo hari hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi maze kubera ko yubatswe mu buryo budakomeye atangira gusaduka ibikuta ndetse amwe ibikuta byatangiye kwikubita hasi; nk’uko byemezwa na Gatete Jean Paul, ukuriye abatuye muri uwo mudugudu.

Yagize ati “kuva twagera muri aya mazu muri Mata 2010 twayabayemo igihe gito maze ibikoni n’imisarane bitangira gusenyuka ku buryo ubu n’amazu yacu yatangiye gusatagurika none inkuta zimwe zayo zitangiye no kugwa”.

Gatete avuga ko abenshi muri uwo mudugudu badafite amikoro kuko bayafite bakwisanira amazu batarinze kwaka ubundi bufasha.

Ati “ nk’ubu igikuta cy’inzu y’uwitwa Uwiragiye Gilbert cyaraguye adahari kuko ari ku ishuri i Butare; icyo twakoze ni ukumubikira ibintu bye maze yazagaruka mu biruhuko tukabimuha mu gihe inzu ye itarasanwa tukareba aho twaba tumucumbikiye”.

Bamwe mu batuye muri uwo mudugudu ni abanyeshuri basiga bakinze amazu yabo bakazagaruka mu gihe cy’ibiruhuko kuko nta bandi bayasigamo dore ko ari imfumbyi zibana.

Icyo kibazo bagerageje ku kigeza ku buyobozi bw’umurenge wa Ntarama ndetse n’akarere ka Bugesera ariko bababwira ko bazagishakira umuti.

Barasaba ubufasha bwihuse bwo gusanirwa amazu.
Barasaba ubufasha bwihuse bwo gusanirwa amazu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertilde, avuga ko icyo kibazo bakizi ariko bakaba nta mikoro bafite ngo bagikemure ahubwo ikiri gukorwa ari ubuvugizi.

Ati “ twabakoreye ubuvugizi maze tubona abaterankunga bo kubasanira ubwiherero n’ibikoni kuko aribyo byari biteye ubwoba dore ko byari no gutera ingaruka ku buzima bw’abahatuye ariko turizera ko tuzanabona ababasanira amazu”.

Umudugudu w’amizero ugizwe n’amazu 38 ariko afite ikibazo gikomeye ni amazu 12.

Iyo witegereje usanga abubatse ayo mazu barakoresheje icyondo, ishwagara ndetse n’isima nke kuko iyo amazi aguye kuri ibyo bikuta bitangira gusaduka dore ko na fondasiyo zayo zarimbanguritse.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

urebye ukuntu abo babana babayeho usanga abayobozi bo muri ako karere barabatereranye.
Ese ni kuki FARG yo itabafasha gusana ayo mazu kandi aricyo yashyiriweho?
Bakwiye gutabarwa kandi abatubahiriza inshingano zabo bakegura

Olivier yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka