Imbuto Foundation yabonye urubyiruko ruzafasha kurinda abangavu gutwita

Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, batoranyije imishinga 10 y’urubyiruko, igomba kuvamo ifasha Leta kurinda abangavu gutwita no kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.

Urubyiruko rufite imishinga 10 yatoranyijwe na Imbuto Foundation
Urubyiruko rufite imishinga 10 yatoranyijwe na Imbuto Foundation

Amarushanwa yiswe ‘iAccelerator’ yitabiriwe n’imishinga 40, kuri uyu wa gatatu tariki 06/11/2019 yatoranyijwemo 10 na yo igomba kuzasigara ari itatu mu mpera z’uku kwezi k’Ugushyingo.

Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ikigo cy’Abanya-Koreya (KOICA) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage (UNFPA), barateganya gutanga ibihembo bingana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 10 kuri buri mushinga muri itatu izaba iya mbere.

Umwe mu batanga amanota, Shikama Dioscore, avuga ko imishinga yarebweho cyane ari za porogaramu ’applications’ z’imikino yigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere.

Akomeza avuga ko abakora ibiganiro n’ubundi butumwa bunyura ku mbuga nkoranyambaga, ari bo bahawe amahirwe menshi ariko batirengagije ko radio ari igitangazamakuru kigera kuri benshi bashoboka mu gihugu.

Nsanga Sylvie, ushinzwe gahunda z’ikoranabuhanga mu Kigo RISA, na we akaba ari mu batanga amanota, akomeza avuga ko umushinga ukenewe ari ushobora kuramba no gukorwa ugahesha urubyiruko rwinshi imirimo.

Urubyiruko rwitabiriye aya marushanwa ruvuga ko ruzarinda bagenzi barwo gutwita imburagihe, hakoreshejwe porogaramu (applications) zijya muri telefone, ibiganiro n’amakinamico kuri televiziyo, radio, ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kuganira imbonankubone.

Mu minsi iri imbere abangavu bitegure kubona ibitabo bitangwa n’urubyiruko bagenzi babo, kumva amajwi no kureba amashusho yigisha ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’abifuza imiti yo kuboneza urubyaro ngo bazayihabwa n’abo bangana.

Itsinda rya Ineza Divine ryashyizeho uburyo (application) bukoreshwa na telefone isanzwe, bukazafasha abakobwa basambanyijwe kwandikira ubugenzacyaha ako kanya bakimara gusambanywa, kugira ngo bafashwe ndetse n’ababasambanyije bajye bahita bakurikiranwa.

Urubyiruko rwakoze ikoranabuhanga rifasha abakobwa basambanijwe kuvuga ibibazo bagize hakiri kare
Urubyiruko rwakoze ikoranabuhanga rifasha abakobwa basambanijwe kuvuga ibibazo bagize hakiri kare

Ineza agira ati “Abakobwa barasambanywa ari benshi cyane ariko ibirego bigezwa mu bugenzacyaha bikaba bike, mpamya neza ko iri koranabuhanga rizatuma RIB yakira ibirego byinshi kurushaho”.

Itsinda rya Egide Niyotwagira na ryo rikora amashusho y’inkuru zishushanyije zizajya zifasha urubyiruko rw’abahungu kumenya amakuru abafasha kwirinda gusambanya abangavu.

Umushinga w'amashusho y'inkuru zishushanyije uzafasha abahungu kwirinda gusambanya abangavu
Umushinga w’amashusho y’inkuru zishushanyije uzafasha abahungu kwirinda gusambanya abangavu

Imishinga 10 yatoranyijwe muri 40 kuri uyu wa gatatu, ni uwitwa ‘Sobanukirwa’ ufasha abagabo kwirinda gutera inda abangavu, imishinga itatu izatanga udutabo tuvuga ku buzima bw’imyororokere, hamwe n’imishinga ibiri y’ibiganiro kuri televiziyo.

Hari n’umushinga usakaza amajwi n’amashusho uzaha amakuru abafite ubumuga bwo kutumva kugira ngo birinde, hamwe na ‘Tubivuge’ uzajya ufasha abasambanijwe kubivuga, hakaba uw’ikoranabuhanga rizajya risakaza udukino twamagana gusambanya abangabu ndetse na filime yitwa ‘Ibanga’.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare muri 2014-2015, bwagaragaje ko abangavu 49.6% bafite imyaka y’ubukure hagati ya 12-17 bari barabyaye.

Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) ihora itanga amakuru kuva mu mwaka wa 2016, igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda itajya ijya munsi y’ibihumbi 17 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics zerekana ko Abangavu batwita (10-19 years) ku isi yose bagera kuli 20 millions.Ikintu cyonyine cyabuza Abangavu gutwita,kirahari nuko abantu batajya bakitaho,bakibeshya ko ubwabo babyikorera.Muli Yesaya 48:18,Imana iratubwira ngo:"Iyaba witaga ku mategeko yange nibwo wagira amahoro".Ikibabaje nuko abantu bumvira Imana ari bake cyane:Barasambana,bariba,barabeshya,barya ruswa,bakora amanyanga,bararwana mu ntambara,etc...kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Ngewe mu idini nsengeramo kandi simbeshya,Abangavu bacu ntabwo bajya batwara inda,mushatse mwabigenzura.Biterwa n’iki?Ababyeyi twigisha Bible abana bacu bakiri bato cyane kandi tukabakurikira.Bagakura bazi neza Amahame y’Imana ku byerekeye sex,ko yagenewe umuntu umwe gusa muzabana,mubanje gutera igikumwe.Abana bacu tubarinda ibi byateye babeshyana ngo "bari mu rukundo",nyamara bagamije kuryamana.Iyo bamaze kumenya neza Bible,Abana bacu nabo baradufasha,tukajyana mu nzira tukabwiriza abantu ijambo ry’Imana,kubera ko ari Itegeko Yesu yahaye Abakristu nyakuri bose muli Yohana 14:12.
Ngiryo ibanga ryonyine ryarinda Abangavu gutwita.Ibindi ni uguta igihe.

karekezi yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka