Imbuto Foundation irashishikariza urubyiruko kujyana n’iterambere mu guhanga udushya
Amatsinda ane y’urubyiruko yahize abandi mu irushanwa rya iAccelerator, yamurikiye abashoramari batandukanye aho iterambere ry’imishinga mu gukemura ibibazo ku buzima bw’imyororokere igeze ishyirwa mu bikorwa.

Uyu muhango wabereye mu ihuriro ry’urubyiruko Imbuto Foundation ryateguwe mu rwego rw’inama ya Transform Africa, iteranira i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 10 kugeza 12 Gicurasi 2017.
Madame Jeannette Kagame arizeza urubyiruko inkunga yo kubaba hafi
Madame Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru muri iryo huriro ry’urubyiruko, yashimangiye ko hari inzego zitandukanye zishyigikiye ko urubyiruko rwihangira imirimo irubyarira inyungu, kandi ko ikwiye kujyana n’ikoranabuhanga.
Ati "Tugomba kwiga uko twabyaza umusaruro udushya, tukabikora ku buryo utwo dushya dutanga umusaruro bitewe n’ibibazo biriho."

Abandi bitabiriye iri huriro barimo Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Nana Travoada, Umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova,Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Imishinga ine niyo yatsindiye Amadolari ibihumbi 10 muri Gashyantare 2017, no gufashwa mu buryo butandukanye n’amahugurwa (mentorship) azayifasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Umushinga Girls District ukora inkuru zishushanije mu gukangurira abakobwa gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Tantine ni porogaramu umukobwa yakuraho amakuru ajyanye n’ubuzima bw’ imyororokere.
Umbrella na yo ni porogaramu itanga amakuru ikanigisha abakobwa uko babara igihe cy’uburumbuke hakaba na Tubiganire Show, ikiganiro kizajya gica kuri televiziyo na cyo kigisha ku buzima bw’imyororokere, hitabwa cyane ku gufasha ababyeyi n’abana kugira ibiganiro birambuye ku buzima bw’imyororekere n’imihindagurikire y’umubiri.

Youth Forum Series ni ihuriro ngarukamwaka umuryango Imbuto Foundation utegurira urubyiruko. Buri mwaka haba hari ingingo runaka iganirwaho.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Smart Health Opportunities in Africa’, mu Kinyarwanda ugereranije ni ‘Amahirwe n’udushya mu rwego rw’ubuzima biboneka muri Africa’.
iAccelerator (Innovation Accelerator) ni gahunda yatangijwe muri 2016 igamije gufasha urubyiruko kwishakira ibisubizo ku bibazo bibugarije bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|