Imbuto Foundation ihamya ko ibiganiro mu muryango ari umuti mu kurwanya SIDA mu rubyiruko

Imbuto Foundation irashishikariza ababyeyi bo mu karere ka Burera kujya baganiriza abana babo kugira ngo bamenye ibibazo bafite bityo abo bana bamenye gukora igikwiye bibaviremo kwirinda ibibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya SIDA.

Tariki 08/01/2013 ubwo Imbuto Foundation yakoreshaga ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana bo mu karere ka Burera, hagaragarajwe ko kuba muri iki gihe ababyeyi batakiganiriza abana babo ngo bamenye ibibazo bafite ari byo bitera ibibazo byinshi biri mu rubyiruko birimo gutwara inda z’indaro ndetse no kwandura icyorezo cya SIDA.

Radegonde Ndejuru, umuyobozi mukuru w’Imbuto Foundation, yavuze ko abana n’ababyeyi babo iyo bagiranye ibiganiro bituma buri wese amenya undi akamugirira ikizere bityo ntihagire uwishisha undi. Ibi bituma abana bakurikiza inama z’ababyeyi birinda ibibazo bitanduanye.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation ahamya ko ibiganiro mu muryango ari umuti mu kurwanya SIDA mu rubyiruko.
Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation ahamya ko ibiganiro mu muryango ari umuti mu kurwanya SIDA mu rubyiruko.

Agira ati “…dufite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwirinda ubwandu bwa SIDA. Tukaba ariko twumva y’uko atari urubyiruko gusa tugomba kubwira ariko tugomba no kujya mu mizi y’ikibazo tukaganira n’ababyeyi.

Ntabwo dushobora kuvugisha urubyiruko gusa ariko n’ababyeyi bagomba kugira uwo muco bakaganira noneho bigatangira abana bakiri bato, ababyeyi bakabaganiriza, tukabwirana ukuri, tukagirana icyo kizere. Umwana yagira ikibazo akaba yumva ko ashobora kubibaza umubyeyi kuko umubyeyi ariwo wamuha igisubizo nyakuri”.

Umuco wo kuganiriza abana mu muryango, ababyeyi batandukanye ntibakiwukora kubera imirimo inyuranye bakora ituma batabona umwanya. Ngo ariko mu gihe umubyeyi abona ko SIDA ari ikibazo ntiyarenzaho ngo yicecekere; nk’uko Ndejuru abisobanura.

Agira ati “…SIDA tuzi ko ari icyorezo gikomeye. Icyo gihe rero ntabwo umubyeyi yarenzaho ngo avuge ngo oya ntabwo nshobora kubivuga, Oya! Kuko uzi yuko bizaguhekura, umubyeyi wese ufite urukundo nta kuntu atakingira umwana ikintu kibi”.

Abana n'ababyeyi bitabiriye ibiganiro baganiriye basanga ko ibiganiro mu muryango ari ngombwa.
Abana n’ababyeyi bitabiriye ibiganiro baganiriye basanga ko ibiganiro mu muryango ari ngombwa.

Abana n’ababyeyi batandukanye bo mu karere ka Burera bitabiriye ibiganiro byateguwe na Imbuto Foundation batangarije Kigali Today ko ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi babo mu muryango ari ngombwa kuburyo aho bitakorwaga bagiye kubishyira mu bikorwa.

Bemeza ko ibyo biganiro aribyo bituma abana badapfa kwishora mu busambanyi uko babonye. Ahubwo bigishwa ko bagomba kuzakora imibonano mpuzabitsina igihe cyo gushinga urugo kigeze, banayikora icyo gihe kitaragera bagakoresha agakingirizo.

Imbuto Foundation yasabye abo babyeyi n’abana gushishikariza n’abandi babyeyi kuganiriza abana babo kugira ngo uwo muco ukomeze wimakazwe bityo n’abakoresha interineti bamenye ibikwiye barebaho bitangiza umuco nyarwanda kuko interineti nayo itungwa agatoki mu byangiza urubyiruko rw’u Rwanda.

Abana n'ababyeyi bo muri Burera basinye urupapuro rw'isezerano rw'ibyo bagomba gushyira mu bikorwa mu kwimakaza ibiganiro mu muryango.
Abana n’ababyeyi bo muri Burera basinye urupapuro rw’isezerano rw’ibyo bagomba gushyira mu bikorwa mu kwimakaza ibiganiro mu muryango.

Abo bana n’ababyeyi bari bitabiriye ibyo biganiro kandi bahawe ibipapuro bagomba kwandikaho ibyo biyemeje gukurikiza kugira ngo umuco wo kuganira mu muryango ushyirwe mu bikorwa bityo urubyiruko rw’u Rwanda rukurane umuco uboneye.

Imbuto Foundation ifatanya na Association des Jeunes Scolarises Contre le SIDA, ikorera mu karere ka Musanze, mu kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko mu ntara y’amajyaruguru.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka