Imbuto Foundation igiye guhemba abafite ibisubizo ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe

Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, bongeye guhamagarira urubyiruko rufite imishinga itanga ibisubizo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyororokere, kwitabira amarushanwa.

Umuyobozi w'Ikirenga wa Imbuto Foundation, Mme Jeannette Kagame, ubwo yatangaga ibihembo ku mishinga ya mbere yatsinze iaccelerator muri 2019
Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Mme Jeannette Kagame, ubwo yatangaga ibihembo ku mishinga ya mbere yatsinze iaccelerator muri 2019

Ni amarushanwa yiswe Innovation Accelerator(iaccelerator) abaye ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2016, aho imishinga itatu ya mbere ihabwa amafaranga angana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 10 (akabakaba amanyarwanda miliyoni 10).

Nk’urugero, Dr Muzungu Hirwa ukora ku bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru avuga ko muri 2016 ubwo yigaga muri Kaminuza, we na bagenzi be basuye inkambi y’impunzi i Mahama basanga abana b’imyaka 12 bahetse abandi, bagira ngo ni barumuna babo ariko baje kumenya ko ari abo bibyariye.

Bagarutse batewe impungenge n’abana b’Abanyarwanda bashobora guhura n’icyo kibazo, ni ko gushyiraho urukuta rwa Facebook bakajya bashyiraho amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Nyuma yaho muri 2017 batanze uyu mushinga mu marushanwa ya iaccelerator, uza mu ya mbere ihabwa amafaranga awufasha gukora ikoranabuhanga(app) muri telefone, ndetse no gushinga urubuga rwa murandasi rwitwa tantine.rw

Dr Hirwa ati "Kuva icyo gihe amakuru yacu amaze kugera ku rubyiruko rungana na miliyoni imwe, muri abo bose abangana na 40% ni ababa bifuza kumenya imiterere n’imikorere y’umubiri wabo, abandi 30% bakaba ari ababa bashaka kumenya uko bakwirinda gutwita".

Dr Hirwa akomeza avuga ko icyo bishimira ari uko bakuyeho urujijo n’amakuru ayobya abana, akabashora mu busambanyi no kutirinda gutwita imburagihe.

Ibi ariko ntibivuze ko ikibazo cy’inda mu bangavu cyarangiye nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije uvuga ko imibare yo muri 2015 yagaragazaga ko abangavu batewe inda ari 7.3% by’ababyeyi bose mu gihugu batwise icyo gihe.

Dr Hirwa we akavuga ko aba batwita bashobora kuba batarasuye urubuga rwe, kuko abenshi mu baturarwanda bataragira mudasobwa na telefone zigezweho zabaha amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Na none muri iaccelerator y’uyu mwaka impamvu Imbuto Foundation yongereyemo n’abafite ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe, ni umubare munini w’abantu bagana ibitaro kubera ubwo burwayi.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Emmanuel Musoni avuga ko kugeza ubu Abaturarwanda bangana na 12% bafite agahinda gakabije kavamo uburwayi bwo mu mutwe, byagera ku barokotse Jenoside bakarenga 50% muri bo.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, avuga ko ibi bihe bya Covid-19, urubyiruko rusabwa kongera imbaraga mu kwirinda no kurinda bagenzi babo inda zidateguwe n’ibibazo byo mu mutwe.

Ati "Ibi bihe bya Covid-19 bishobora kuba icyanzu cy’uko ibibazo by’inda ziterwa abangavu ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwo mutwe bishobora kwiyongera hatagize igikorwa".

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi agira inama urubyiruko ko ushoboye kureba kure akamenya uko ibihe bizamugendekera mu gihe kizaza, adashobora kwemera gushukwa ngo bamutere inda cyangwa kwiha ibiyobyabwenge.

Imbuto Foundation ivuga ko kuva gahunda ya iaccelerator yatangira muri 2016 imaze gufasha imishinga irindwi y’urubyiruko guteza imbere ibizubizo ku buzima bw’imyororokere.

Uwifuza kwitabira amarushanwa ajya ku rubuga www.imbutofoundation.org/iaccelerator , akareba ahanditse ‘apply here’, akajya yuzuza imbonerahamwe buri gihe uko abonye umwanya bitarenze tariki 13 Ukuboza 2020.

Mu bizagenderwaho harimo kuba umuntu cyangwa itsinda ry’urubyiruko rurushanwa bafite imyaka y’ubukure hagati ya 18-30, bakazaba bashobora kugaragaza uburyo bakwigisha cyangwa bafasha abantu benshi bashoboka kwirinda inda ziterwa abangavu n’uburwayi bwo mu mutwe.

Gutegura aya marushanwa ya iaccelerator, Imbuto Foundation ibifatanyijemo na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage(UNFPA) hamwe n’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA).

Amatariki agaragaza uburyo ibikorwa byerekeranye n'amarushanwa ya iaccelerator bizakurikirana
Amatariki agaragaza uburyo ibikorwa byerekeranye n’amarushanwa ya iaccelerator bizakurikirana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko muteza urubyiruko rwabana babanyarwanda imbere

Njye maze Imyaka itatu nshinze umuryango witwa Girl’of destiny Rwanda ariko ubushobozi burimo kugenda bunshirana mwamfasha iki

Ese nanjye biremewe konakwinjira muri ayomarushanwa murakoze.

Mungarurire John yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka