Imbonerakure ntiziri hejuru y’amategeko –Amb Ntukamazina
Uhagarariye igihugu cy’u Burundi mu Rwanda, Ntukamazina Aléxis aravuga ko agiye kuvuganira impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda bityo bakareka gukomeza guhunga, kuko imbonerakure bahunga zitari hejuru y’amategeko.
Ibi Ambasaderi Ntukamazina yabitangaje ubwo yasuraga izi mpunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera ku wa 02 Mata 2015.
Ambasaderi Ntukamazina avuga ko bamubwiye ko batarimo guhunga inzara ahubwo ko ari umutekano muke baterwa n’Imbonerakure zibabwira ko zizabica.

Ati “Ngiye kubishyikiriza Leta y’u Burundi maze barebe icyo bakora kuko izo Mbonerakure ntabwo ziri hejuru y’amategeko, rwose ntabwo dushaka ko hari abandi bakomeza guhunga igihugu cyabo”.
N’agahinda kenshi, Amb. Ntukamazina yatangaje ko icyamuzanye ari ukureba niba koko abo bantu bahunga bahari ndetse akanumva ibibazo byabo, gusa ngo agiye kubishyikiriza leta y’u Burundi, kandi akaba yifuza ko batakomeza guhunga kuko ubuhunzi ari bubi.
Yagize ati “birababaje kandi biteye agahinda, njye najyaga mbyumva ku maradiyo nkumva ngo bacumbikiwe n’abaturage ariko kuba barimo kuza ari benshi kandi bagashyirwa mu nkambi biteye agahinda”.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, yabwiye izo mpunzi ko bazagenda bashyikirizwa bimwe mu byo bakenera, ndetse ko umutekano baje bashaka bazawubona.
Ati “Tuzagenda tubashyikiriza ibyo mukeneye byose kandi iyo bigitangira biba bigoranye, gusa tubijeje umutekano hano kuko ariwo mwaje mushaka”.
Iyo nkambi ya Gashora imaze kwakira impunzi 202 ariko mu gitondo cyo kuwa 02 Mata 2015 hiyongereye ho abandi 19, ndetse n’abandi 79 bari bamaze kwambuka umupaka bari mu Murenge wa Kamabuye uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, nabo bari bagiye kuhagezwa.

Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uburundi bufite ibibazo kabisa!!!!!!
ABA sibo birukanaga abanyarwanda mu minsi ishize
buriya na abatanzania baraje.erega dufite ubuyobozi bwiza budaheza abanyarwanda n abanyamahanga ....
bazajya babyerekwa nibihe
Uwiteka abarengere kuko niwe buhungiro dufite mwisi