Imbonankubone ni ngombwa, urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga ntiruramba - Padiri Achille Bawe

Padiri Achille Bawe, uyobora Akanama ka Diyosezi ya Ruhengeri gashinzwe umuryango, yatanze impanuro ku bitegura gushinga ingo, aho yavuze ko abenshi mu bubaka ingo zikaramba usanga ari ababyiteguye bakamenyana bihagije, ko muri iki gihe mu birimo gusenya ingo, harimo ukubana batarigeze bamenyana mu buryo buhagije.

Padiri Achille Bawe
Padiri Achille Bawe

Aganira na Kigali Today, yavuze ko amakosa abantu bakomeje gukora, ari ugufata icyemezo cyo gushakana bahubutse kandi banahujwe n’imbuga nkoranyambaga, bakirengagiza ko guhura bakaganira imbona nkubone kandi inshuro nyinshi, bituma abantu bamenyana bihagije banashakana urugo rugakomera, kubera ko umwe aba azi ingeso za mugenzi we akabasha kuzihanganira.

Yabivugiye mu muhango wo kumurika ibyavuye mu mushinga wo guhugura urubyiruko 300 n’ingo zisaga 500 zo muri Diyosezi ya Ruhengeri, umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango, hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

Padiri Bawe yavuze ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yashakaga ko bishima, avuga ko nk’uko biri mu gitabo cy’intangiriro Umutwe wa kabiri, kuva ku murongo wa 18 kugeza ku wa 24, Imana yavuze ko “atari byiza ko umugabo aba wenyine, imushakira uwo bakwiranye”.

Avuga ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, byari umugambi uganisha ku byishimo bya bombi.

Ati “Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yari igamije kugira ngo bombi bagire ibyishimo babikesha ko bombi bari kumwe nk’abashakanye. Iyo ubonye ingo z’abashakanye zidafite ibyo byishimo ukabona zirimo amakimbirane, wumva ubabaye ukavuga uti hari ikintu kitagenze neza kuko ubundi kuba bari kumwe byagombye kuba ari cyo kintu cya mbere kibaho kibateye ibyishimo”.

Padiri Bawe avuga ko inyigisho zitangwa ziba zigamije kongera kugaruka muri wa murongo w’Imana, kugira ngo abashakanye bongere babone ibyishimo yabifurizaga igihe yabahaga kubaka urugo rw’umugabo n’umugore nk’abashakanye.

Ubuzima bw’abashakanye ni ikintu gikomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura

Yavuze ko amakosa ya mbere akorwa, ari ukubakana urugo abantu batarigeze kumenyana bihagije, aho abenshi badahura imbonankubone, ahubwo ugasanga urukundo rwabo rurashingira ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ntushobora kubakana urugo ku buryo bukwiye kandi burambye, n’umuntu mutigeze mugira igihe gihagije cyo kumenyana, cyo kuganira kugira ngo muzashobore kubana muziranye kuko ni ngombwa. Burya rero kugira ngo umenyane n’umuntu by’ukuri koko, ni uko muba mwarahuye kandi igihe gihagije imbonankubone, ntabwo imbuga nkoranyambaga zonyine, wenda zaba intangiriro, ariko kuba ari zo abantu bashingiraho gusa ngo bagiye kubaka urugo, ntabwo zishobora kuramba kuko bahura bataziranye”.

Nyuma y'amahugurwa ubu ngo imiryango iratekanye
Nyuma y’amahugurwa ubu ngo imiryango iratekanye

Arongera ati “Imbonankubone ni ikintu cya ngombwa cyane, kandi imbonankubone ihagije kugira ngo abantu bashobore kumenyana, burya guhura n’umuntu mukabonana imbonankubone hari ibyo umuntu ashobora kubwira undi atanavuze, ni byo mu Gifaransa bavuga ngo ‘Language du corps’, cyangwa mu cyongereza Body language. Iyo batahuye ntabwo bashobora kuvuga ngo baraziranye, kandi iyo abantu bataziranye kugira ngo bazubake urugo ruzakomere, rwose biragoye”.

Ikindi Padiri Bawe yasabye abitegura kurushinga, ni ugufata igihe gihagije cyo kwiga, bakitegura.

Ati “Ntabwo inkumi n’abasore bacu babona igihe gihagije cyo kwitegura ibyo bagiyemo, kandi burya ubuzima bw’abashakanye ni ubuzima bukomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura. Birakwiye ko haba ku rwego rwa Leta, haba no ku rwego rwa Kiliziya habaho uburyo twajya dutegura urubyiruko rwacu kugira ngo rwinjire mu buzima ruzi neza icyo busaba, kandi barabyiteguye kugira ngo babeho bishimye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu ntacyo yageza ku muryango kuko we ubwe afite umugore n’abana 3. N’ubwo ibyo avuga ari ukuri, azibuke ko "kora ndebe iruta vuga numve"

Kabeja yanditse ku itariki ya: 20-09-2021  →  Musubize

Ibyo Padiri Achille avuga nibyo ariko biragoye ko abasaza babisubiza inyuma kuko abubu bakeka ko bigezweho.

Ejejejej yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka