Imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2063 ntizigomba kudukoma mu nkokora - Minisitiri Dr Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, agaragaza ko imbogamizi zagaragaye mu myaka icumi ya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe cya 2063 zitagomba gukoma mu nkokora intego z’iki cyerekezo mu myaka icumi iri imbere.
Minisitiri Dr Biruta yabigarutseho ubwo yasozaga ku mugaragaro umwiherero w’inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yari imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali mu Rwanda igamije gusuzumira hamwe ibimaze gukorwa mu cyerekezo 2063.
Ni umwiherero wagarukaga ku cyerekezo 2063 cya Afurika cyibanda ku ngamba zo guhindura Afurika umugabane wishoboye mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu gukuraho imbogamizi zibangamiye ubucuruzi imbere muri yo.
Minisitiri Dr Biruta yashimye abitabiriye uyu mwiherero, avuga ko ibyo bagaragaje muri uyu mwiherero bikwiye gukomerezaho no mu cyiciro cy’imyaka icumi iri imbere kugira ngo icyerekezo 2063 kigende neza.
Yagize ati: "Imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyaka icumi ya mbere y’icyerekezo 2063, ntizishobora kandi ntizizadukoma mu nkokora mu kwiyemeza kujya imbere no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iki cyerekezo".
Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero bemeza ko hari ibimaze gukorwa mu cyerekezo cy’uyu muryango cya 2063 gusa bagaterwa impungenge n’uko hari n’ibyasubiye inyuma.
Abari muri uyu mwiherero banarebeye hamwe uburyo bakongera umuvuduko uganisha uyu mugabane muri icyo cyerekezo, hakanakosorwa n’amakosa yagiye agaragara ko abangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’intego zigize iki cyerekezo.
Muri Mutarama 2013 hashyizweho ingamba 7 ziganisha uyu mugabane kuri Afurika ibereye abayituye (Africa we want).
Uyu mwiherero w’iminsi itatu witabiriwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu binyamuryango bya Afurika yunze Ubumwe, Abaminisitiri b’imari n’igenamigambi, abahagarariye amashami atandukanye muri Afurika yunze Ubumwe, abagize komisiyo zinyuranye muri uwo muryango n’abahagarariye ibihugu byabo.
Ku ruhande rw’uyu mwiherero, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ibirwa bya Maurice, mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.
Ni amasezerano yasinywe tariki 2 Ukwakira 2023, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’Ibirwa bya Maurice Maneesh Gobin.
Aya masezeramo yashyizweho umukono nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, agendereye u Rwanda muri Kamena 2022, akakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda n’ibirwa bya Maurice bisanzwe bifatwa nk’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byateye intambwe ihambaye mu bijyanye no korohereza ishoramari.
Ohereza igitekerezo
|