Imbogamizi z’ikinyejana cya 21 mu kugera ku musaruro ushimishije zirimo ikoranabuhanga

Impuguke mu kongera umusaruro w’ibyo umuntu akora zo mu kigo mpuzamahanga cya Franklin Covey, hamwe n’ikigishamikiyeho cyitwa CEMM cyo mu karere u Rwanda rurimo, zirajya inama ko umukozi n’umukoresha bifuza umusaruro urushijeho, bagomba kwirinda inzitizi zigezweho zibabuza kugera ku cyo bagambiriye, zirimo ikoranabuhanga.

Mu nama yahuje izo mpuguke n’inzego za Leta hamwe n’iz’abikorera kuri uyu wa kane tariki 11/07/2013, bavuze ko hari ingamba eshanu umukozi n’umukoresha bagomba kwitaho, kugirango umusaruro w’ibyo bashaka kugeraho bawubone.

Kory Kogon wo muri Franklin Covey yigishije ko umuntu ushaka umusaruro mwinshi mu byo akora, agomba kutita ku kintu gishya kije (kabone n’ubwo cyaba cyihutirwa bingana iki), gishaka kumuzitira ku mugambi we, ahubwo akita ku bya ngombwa yagamibiriye gukora.

Uwifuza umusaruro urushijeho ngo agomba kwibanda ku gukoresha uburyo budasanzwe mu byo akora, aho kugirango atsimbarare ku mikorere isanzwe, nk’uko Kogon yagiriye inama abahagarariye ibigo bitandukanye byo mu Rwanda.

Uhereye ibumoso: Kogon wa Frankilin Covey, H.Namara wa PSF, na F.Egbuson wa CEMM.
Uhereye ibumoso: Kogon wa Frankilin Covey, H.Namara wa PSF, na F.Egbuson wa CEMM.

Iteganyabikorwa rya buri munsi na buri saha ngo ni ngombwa, kandi ntihabeho guheranwa n’ikoranabuhanga ry’iki gihe, kuko ngo rirangaza umuntu mu kazi. Inama ziratangwa ku bahugira kuri facebook, twitter, whatsapp, kwitaba za telefone n’ibindi; mu gihe bitari muri gahunda y’umurimo umuntu ashinzwe.

Umukozi wifuza umusaruro mwinshi kandi, ngo agomba gukora aticaye hasi gusa, agasabwa gufata amafunguro ahagije kandi yujuje intungamubiri, akaryama mu gihe gihagije, akidagadura ndetse akagira uburyo bumuhuza n’abantu yumva ko bafite akamaro mu kazi ke.

Kogon ati: “Mu bibazo byo muri iki kinyejana cya 21, harimo byinshi biturangaza nk’ikoranabuhanga, umunaniro wo gukora amasaha menshi; mbese abantu barakoresha ubwonko cyane. Ariko tukabona ko umukozi wese wagerageza ibi bipimo byacu, yakongera umusaruro w’ibyo akora ku kigero kiri hagati ya 10 % na 20%”.

George Oogo, ukorera Hotel Serena, we yavuze ko inama zitangwa n’izo mpuguke mpuzamahanga ari ingirakamaro, kuko ngo 100% by’inyungu z’ibyo umuntu akora, bijyanye no kubahiriza amahame atanu yigishwa na Franklin Covey.

“Abenshi uba wumva bavuga ko barwaye umunaniro, abakoresha nabo bakinubira umusaruro muke utangwa n’abakozi babo…”; nk’uko Umuyobozi mu rugaga rw’abikorera (PSF) mu Rwanda, Hannington Namara, yashimangiye.

Ati: “Ariko nibyo koko ibihe tugezemo birasaba umurimo unoze, uduke tukabyazwa umusaruro mwinshi; nyamara ibirangaza abakozi cyane cyane bijyanye n’ikoranabuhanga birarushaho kwiyongera”.

Amahame yafasha umukozi kongera umusaruro w'ibyo akora.
Amahame yafasha umukozi kongera umusaruro w’ibyo akora.

Umuyobozi w’ikigo CEMM, Francis Egbuson, yijeje ubufatanye hagati ya PSF, CEMM na Franklin Covey, mu gutanga amahugurwa ku bakozi n’abakoresha batandukanye, kuva ku nzego zo hejuru kugera ku z’ibanze zikorera mu gihugu hose; aho ngo ayo mahugurwa agomba kujya atangwa mu rurimi rwumvikana ku bo agenerwa.

Franklin Covey ni ikigo mpuzamahanga gitanga inama ku myitwarire y’abakozi n’abakoresha hagamijwe kongera umusaruro, kikibanda ku bijyanye n’imiyoborere, ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, kongera umusaruro no kuwubonera amasoko, ndetse no kurema icyizere mu bafatanyabikorwa.

Iki kigo kivuga ko 90% by’abakigana bari mu bigo 100 bikize cyane ku isi (Fortune 100), ndetse no mu bigo 500 nabyo bikize cyane ngo harimo ibigera kuri 75% bikigana; kikaba gikorera mu bihugu 140 byo ku isi, aho gihagarariwe n’amashami yacyo 40, arimo irya CEMM rikorera mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka