Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zagenewe telefone yo kuzifasha mu kazi zishinzwe
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu mu Rwanda yageneye Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (Community Policing Commitees) zo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali, telefone igendanwa mu rwego rwo kujya zitanga amakuru vuba kandi mbere y’uko icyaba kiba.
Mu muhango wo gusoza itorero ry’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha mu ntara zose n’umujyi wa Kigali wabaye tariki 11/07/2012, Umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, yavuze ko ari ngombwa gukumira ibyaha hakiri kare, hatangwa amakuru ku gihe.
IGP Gasana Emmanuel yagize ati “…twabageneye buri umwe mu mbanzabigwi telefone, kuzayibona uku kwezi kutari kwashira”.
Umuvuduko u Rwanda rufite mu majyambere urasaba ko izo Mbanzabigwi mu gukumira ibyaha zikenyera zigakomeza uwo muvuduko. Ibyo byaha, amatiku ni ukubyamagana hanyuma uwo muvuduko ugakomeza; nk’uko umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu yabibasabye.
Umuyobozi mukuru wa Polisi yasobanuye ko baramutse bakumiriye ibyo byaha byose u Rwanda rwaba paradizo. Yongera ho ko ari ngombwa guharanira amahoro ubundi amajyambere akihuta.

Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ubwo zasozaga itorero, zahize ibyo zigomba kuzashyira mu bikorwa mu gihe zizaba zigeze iwabo mu midugudu. Muri iyo mihigo harimo gukumira amakimbirane mu miryango ndetse no gukumira ibiyobyabwenge.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu yasabye izo ntore kujya zishyira mu bikorwa ibyo ziyemeje. Agira ati “ntabwo ari ukwiyemeza gusa ariko ni ugushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Ni ukubikora vuba kandi byihuse guhanahana amakuru, mukaba intangarugero mu Banyarwanda”.
Kabera William wavuze ahagarariye izo ntore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaga, yavuze ko biyemeje kujya gusobanurira abaturage ko umutekano ureba buri wese, bakanabasobanurira ibyo batari bazi mu kubungabunga umutekano.

Itorero ry’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha mu ntara zose n’umujyi wa Kigali ryashojwe tariki 11/07/2012 ni icyiciro cya gatatu. Rikaba ryaritabiriwe n’imbanzabigwi 500: barimo abagore 140 n’abagabo 360.
Imbanzabigwi zose zitabiriye iryo torero ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera zahawe impamyabumenyi, ihamya ko ibyo bize babifashe kandi ko bazabishyira mu bikorwa.
Community Policing ikorera mu midugudu. Uyikuriye akora ibishoboka byose mu gukumira ibyaha atanga amakuru, vuba kandi mbere, kuri Polisi imwegereye cyangwa se ku bandi bashinzwe umutekano.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muradutabare ndabona intarahamwe cyangwa impuzamugambi(dore ko tutigeze tumenya itandukanirizo) zongeye kuvuka mu Rwanda. Birabe ibyuya.