Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ni ukwigira - IGP Gasana

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu mu Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, asaba Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha kunoza akazi bashinzwe kuko aribwo bazaba bagana mu cyerecyezo cyo kwigira u Rwanda rwihaye.

Tariki ya 06/07/2013, ubwo yasozaga itorero ry’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (CPCs), ryaberaga i Nkumba, mu karere ka Burera, IGP Gasana yasabye CPCs kuba ku isonga bagamije kwishakamo ubushobozi.

Agira ati “U Rwanda mu nzira zose, mu miyoboro yose y’ubutegetsi, amategeko, imiyoborere myiza, hose tugomba gukataza kugira ngo tugere ku cyerekezo cyacu kandi tuyoborwa n’umukuru w’igihugu cyacu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, muri ya nzira yo kwigira, kwishakamo ubushobozi.

n’ibi bya Community Policing Commities (CPCs) ni ukwigira. Ahatari umupolisi wambaye ubururu, hari umupolisi wa Community Policing.”

Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ziri kumwe n'abayobozi batandukanye bari baje gusoza itorero.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ziri kumwe n’abayobozi batandukanye bari baje gusoza itorero.

Umukuru wa Polisi akomeza avuga ko igipolisi gikorwa ku bufatanye kuko Polisi itakora akazi yonyine hatari ho Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha.

Agira ati “…(CPCs) ni ikintu cy’umwihariko mu Rwanda. Aho umuturage abona icyaha kigiye kuba ati nyabuneka nimutabare mukumire, nimutabare mwigishe, nimutabare mujijure, dufatanye guhugura, kujijura, kwigisha, gusobanukirwa kugira ngo ureke kugwa mu cyaha…kwigira ni kubufatanye kugira ngo dukumire ibyaha bitari byaba.”

Bayiringire Charles, imwe mu ntore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zarangije itorero, avuga ko bigiye amasomo menshi mu itorero, azabafasha kunoza akazi bashinzwe ko gukumira ibyaha bitaraba ndetse no gutangira amakuru ku gihe.

Akomeza avuga ko kandi biteguye gutoza izindi ntore bazise ku midugudu batuye ho.

Mr Auke Lootsma, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, avuga ko kuba Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zarahawe ubushobozi mu gukumira ibyaha aho batuye byatumye amakimbirane mu miryango yo mu Rwanda agabanuka.

Ati “Muri UNDP twemera ko ahatari umutekano, ahatari amahoro n’ituze, ntihashobora kuba iterambere. Amahoro n’iterambere ni ngombwa kugira ngo habeho imiyoborere myiza kandi habeho n’iterambere rirambye.”

Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zasabwe guhora ku isonga mu gukumira ibyaha bitaraba.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zasabwe guhora ku isonga mu gukumira ibyaha bitaraba.

Rucagu Boniface, Umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu, avuga ko intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zarangije itorero arizo zizatoza izindi ntore zo mu midugudu batuyemo kuko intore zose zitaza gutorezwa mu kigo cy’i Nkumba.

Iyo Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ziri mu itorero zibanza kwigishwa amateka y’u Rwanda kugira ngo bamenye indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda mu guteza u Rwanda imbere.

Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zarangije itorero i Nkumba zibarirwa muri 477. Harimo abagabo 450 n’abagore 27. Ni ikiciro cya kane. Batangiye itorero tariki ya 24/06/2013. Ubwo basozaga iryo itorero bahawe impamyabumenyi zihamya ko ibyo bigiye mu itorero babifashe neza.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

community policing ije ikwenewe cyane kuko azafasha izindi nzego zumutekano mu gukumira ibyaha byakorwaga bikangiza umutekano kandi bikadindiza iterambere, ibi nibyo buri wese yiteze kuri bano barangije itorero ry’intore nkuko ubwabo biswe imbanzirizabigwi, kandi ntagushidikanya ibyo bahuguwemo bizashyirwa mu bikorwa.

bihoyiki yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka