Imbamutima za Mukanoheli wagiye mu mashyamba ya Congo afite imyaka 6 atahuka afite 35

Umugore witwa Mukanoheli Jeannette, arishimira ko ari mu gihugu cye cy’u Rwanda, nyuma y’igihe kinini aba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko yayinjiyemo mu 1994 afite imyaka itandatu, ubu akaba ari umubyeyi w’abana babiri ufite imyaka 35 y’amavuko.

Mukanoheli Jeannette
Mukanoheli Jeannette

Uwo mubyeyi ugaragara nk’ukiri muto, mu byishimo byinshi ati “Ndiyumvamo umunezero mwinshi kuko igihugu cyampaye amahirwe. Niba nari umusirikare ukirwanya, ibyo batubwiraga tukaba twasanze atari byo, tukaba twarize none tukaba dutashye mu miryango, bakaduha imperekeza, Leta ni umubyeyi”.

Mu buhamya bwe, uwo mugore wahungutse muri 2019 ariko akaba aherutse gusoza amasomo hamwe n’abaherutse gutaha, mu muhango wo gusubiza mu buzima busanzwe 57 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo wabaye ku itariki 27 Ukwakira 2022, yabwiye Kigali Today amwe mu mateka yamuranze.

Uwo mugore watahanye n’abana be babiri, umukuru akaba afite imyaka 15, avuga ko muri 1994 yahunganye n’ababyeyi be afite imyaka itandatu, ari nabwo uko yagendaga akura yahabwaga imyitozo ya Gisirikare kugeza ubwo yinjiye mu mitwe yitwaje intwaro, ndetse ahindura n’amazina.

Ati “Nitwa Mukanoheli Jeannette, ariko muri Congo nitwaga Tumusifu Jeannette, ku mpamvu zo kugira ngo mbone indangamuntu yo muri Congo”.

Arongera ati “Nkiri muto, nabanje kwiga ariko mbivanga no gucuruza mu mpamvu zo gushaka imibereho, abasirikare babaye bake, baravuga bati murebe abantu bafite ingufu tubigishe imbunda mu gihe batewe abasirikare badahari birwaneho, ni uko ninjiye muri iyo mitwe ya gisirikare”.

Avuga ko umubyeyi we (se) akimara gupfa, yakomeje kubana na nyina amaze kuba umwangavu ashakwa n’umwe mu bo babanaga mu gisirikari.

Mu gutahuka yaburanye n’umugabo we ufite ipeti rya General

Mukanoheri avuga ko ajya gutaha yari amaze kuburana n’umugabo we witwa Hakizimana Antoine ngo wari umu General.

Ati “Umugabo wanjye Hakizimana Antoine twatandukanyijwe n’intambara, ni umusirikare ufite ipeti rya General, ubwo babagabagaho igitero bararwanye twe tugenda mu basivile, duherukana ubwo kuko yagiye ukwe nanjye ngenda ukwanjye”.

Uwo mugore abajijwe niba nk’umugabo babanye hari igitekerezo cyo gutaha yamwumvanaga, yagize ati “Ntabwo namutekerereza, sinabimenya rwose, imyaka itambutse ni myinshi igitekerezo afite ntabwo nakimenya, wenda mushishikarije gutaha yanyumva agataha”.

Avuga ko agishakisha ubushobozi bwo kugura Telefoni imufasha gukangurira umugabo we gutahuka.

Ati “Ni uko nta bushobozi ndabona bwa telefoni, ariko namaze kugura simcard, ubwo mbonye ubushobozi bizansaba kumubwira, nkamushishikariza nti ese uri mu biki ko duhari ko ndi mu rugo wataha, nibwo nzabona ko afite umutima wo gutaha cyangwa acyinangiye, byose Imana irabikora kuko hari abandi ba General baje”.

Mukanoheli ucumbikiwe n’umubyeyi we arashakisha umuryango w’umugabo

Mukanoheli wiyemeje gutaha mu Rwanda, ubu abana n’umubyeyi we utuye mu Karere ka Kamonyi, aho arerera abana be babiri.

Avuga ko igihe amaze mu Rwanda, bitaramukundira guhura n’umuryango w’umugabo we, gusa ngo icyo azi ni uko utuye i Cyangugu nk’uko yabibwiwe n’umugabo we, ari na ho ahera asaba buri wese waba azi aho umuryango w’umugabo we utuye kuhamurangira.

Agira ati “Umugabo wanjye yambwiye ko avuka i Cyangugu kandi ntabwo mpazi, ariko uko nzagenda menyera ntabwo nzabura umuntu uza ati reka njye kukwereka aho washakiye, bamfashije nkabasha kuhamenya ni byiza, ariko na bo bagira uruhare rwo kunshaka, simfite se abana babo? Ubwo nanjye bibaye byiza namenya aho nashatse”.

Akeneye ubufasha bwihariye bwo kurera abana

Mukanoheli ushima Leta uburyo ikomeje kwita ku mibereho ye, aho agiye guhabwa ibikoresho nkenerwa bimufasha kunoza umwuga yigiye i Mutobo, avuga ko agifite ibindi bibazo bitamworoheye byo kutagira icumbi, dore ko aho aba acumbikiwe n’umubyeyi we mu bukode.

Ati “Ndifuza ko Igihugu cyamba hafi kikamfasha kuko nta kintu natahanye, yego hano bagiye kuduha intangiro y’ubuzima ariko nkeneye ko abana biga, nkeneye gutangira ubuzima, nta hantu ho kuba mfite urumva umuntu ufite abana ntunze urugo”.

Arongera ati “Mama aho anshumbikiye arakodesha nta nzu agira, hari na musaza wanjye twabanaga mu mashyamba waje muri ubu buryo najemo n’umugore, twese ducumbikiwe na Mama ukodesha, turasaba ko Leta yagira ikintu idufasha kubona aho kuba”.

Mu butumwa yahaye umugabo we n’abandi bakiri mu mashyamba, yagize ati “Ndamushishikariza gutaha kuko Leta y’Ubumwe iha abantu bose amahirwe, naze twubake igihugu kuko abo batubwiraga ngo barapfuye bose bariho, ndasaba n’abandi bakiri mu mashyamba bakimara kumva ijwi ryanjye guhita bakaza tukubaka igihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye mujye mushima iyi Leta murwanya nyamara ikabafata nkaho itazi ibibi nubugome bwanyu iyo mugeze aha muvuga ibitandukanye nibyo muvuga muli hariya ibaze umugore ninyeshyamba umugabo ni général ukirwanya igihugu aliko akakirwa nkabandi ntakibazo agasubizwa mubuzima busanzwe umugabo yirirwa atera ibisasu mu Rwanda ntakindi gihugu ndabyumvamo ko utaha urwanya igihugu cyarangiza kikaguha byose na mafaranga kandi uli mubagisenye harimo nabishe abantu

lg yanditse ku itariki ya: 11-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka