Imbamutima z’umwe mu babyeyi b’Intwari z’i Nyange

Thomas Twagirumwami, umubyeyi wa Marie Chantal Mujawamahoro, umunyeshuri wa mbere wumvikanye abwira abacengezi ko nta Bahutu n’Abatutsi babarimo kuko bose ari Abanyarwanda ari na we wishwe bwa mbere, avuga ko atatunguwe n’ibyo umwana we yakoze, kuko n’ubusanzwe ngo yari amuziho kugira urukundo, rutari gutuma yitandukanya n’abandi.

Twagirumwami avuga ko aticuza kuba yarajyanye umwana we kwiga i Nyange
Twagirumwami avuga ko aticuza kuba yarajyanye umwana we kwiga i Nyange

Twagirumwami wo mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, umukobwa we nyakwigendera Marie Chantal Mujawamahoro, yari mu mwaka wa gatandatu ku ishuri ryisumbuye rya Nyange mu 1997, ubwo abacengezi babagabagaho igitero mu ijoro rya tariki 18 Werurwe, abakirokotse bakaba barashyizwe mu Ntwari z’Igihugu mu cyiciro cy’Imena.

Ni igitero cyagabwe kuri iryo shuri ariko by’umwihariko mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, ubwo abacengezi binjiraga muri ayo mashuri bagasanga abanyeshuri barimo gusubira mu masomo, bakabategeka ko Abatutsi bajya uruhande rumwe n’Abahutu bakajya mu rundi, ari nabwo humvikanye bwa mbere Mujawamahoro wari ufite imyaka 22, ahakanira abacengenzi ababwira ko bose ari Abanyarwanda, bibaviramo guterwa za gerenade, banaraswa urufaya rw’amasasu.

Twagirumwami avuga ko uyu mukobwa we mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yigaga mu ishuri nderabarezi i Nyamasheke, amasomo akaza guhagarara mu gihe cya Jenoside, akaza kumujyana kwiga i Nyange, kubera ko ari cyo kigo cya mbere cyafunguye imiryango nyuma ya Jenoside, kandi bigisha inderabarezi.

Ati “Marie Chantal, tumuzana hano kugira ngo ashobore gukomeza amashuri ye, yari ageze mu mwaka wa gatanu yimukira mu wa gatandatu ari naho yapfiriye. Yapfuye bamwishe, yishwe n’abacengezi nk’inkurikizi ya Jenoside. Bari mu ishuri biga, basubiramo amasomo yabo, abacengezi binjira mu ishuri basaba abana kwitandukanya.”

Arongera ati “Chantal ni we wavuze bwa mbere ati “Twese turi Abanyarwanda nta mpamvu yo kwitandukanya”. Amaze kuvuga atyo, bahise bamuvuza amasasu, umwana yitaba Imana.”

Se wa Mujawamahoro amwunamira aho ashyinguye i Nyange
Se wa Mujawamahoro amwunamira aho ashyinguye i Nyange

Kwicwa kwa Mujawamahoro azira indangagaciro yagaragaje ntabwo byigeze bitungura se, kuko ngo ko yari umwana warangwaga n’urukundo ku bantu azi n’abo atazi.

Ati “Ubutwari yari afite ntabwo ari ibigwirirano by’uwo munsi, ni ibintu byari byarabaye umuco kuri we, kubera ko mu myaka 53 maranye na mama we, ubumwe bwacu nibwo bwaranze ubumwe Marie Chantal Mujawamahoro yagize.”

Yungamo ati “Ubwo bumwe bwagaragariraga mu buryo abana n’abavandimwe, abanyeshuri biganaga, no mu buryo abanira abandi baturanyi. Ni uko nibagiwe impapuro z’ubuhamya bw’abantu, bwerekanye ko ari kumwe na bo bafitanye ubumwe.”

Uyu musaza avuga ko aticuza kuba ari we wafashe iya mbere ajyana umwana we (Mujawamahoro) ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, nubwo byamuviriyemo kuhasiga ubuzima.

Ati “Sinshobora kubyicuza, kuko kiriya gikorwa ntabwo ari jye gikomokaho, nta n’ubwo ari Chantal gikomokaho, gikomoka ku Mana. Imana yashatse y’uko tumwohereza hano agakomeza amashuri, ariko noneho icyo yamushakagaho ni cyo cyabaye, bigashaka kuvuga ko ugushaka kw’Imana gutera umuntu, iyo agukurikije, kuba icyo ishaka.”

Uyu mubyeyi asanga urubyiruko rw’uyu munsi, rukwiye kwigira kuri aya mateka, bakumva ko Ubunyarwanda budafite itandukanirizo, bakagira indangagaciro y’ubumwe aho bari hose, bakareka kwigana ibiriho muri iki gihe, kubera ko ivangura hari aho rikigaragara, kandi baricengeza mu rubyiruko.

Hapfuye batandatu muri iryo joro
Hapfuye batandatu muri iryo joro

Iby’uko Mujawamahoro ari we munyeshuri wabwiye abacengezi bwa mbere ko bose ari Abanyarwanda icyo gihe, binashimangirwa na Phanuel Sindayiheba, umwe mu Ntwari z’u Rwanda ziri mu cyiciro cy’Imena, kibarizwamo abigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, wiganaga na Marie Chantal Mujawamahoro.

Ati “Mu kutwereka guhitamo Abahutu i buryo ndetse n’Abatutsi i bumoso, umwe mu bo twari turi kumwe witwa Mujawamahoro Chantal uruhukiye hariya, ni we wateye iya mbere arababwira ati “Nta Muhutu uri hano, nta n’Umututsi uri hano, twese turi Abanyarwanda.” Umucengezi arabaza ngo ye, ari nk’udusubirishamo kugira ngo yumve ko ibyo avuze twese tubyemeranywaho, cyangwa uwo mwana afashwe n’ibisazi, turavuga ngo yego twese turi Abanyarwanda.”

Arongera ati “Icyo gisubizo bigaragara ko kitabanyuze, kuko bahise basohoka, begera hanze, bamennye ikirahure cy’idirisha bateramo gerenade ya mbere mu ishuri, yakomerekeje bamwe muri twebwe. Barongera bateramo indi ya kabiri, ikomeretsa abandi barimo jyewe. Barongera kudusubirishamo kwa kundi, dusubiramo ko turi Abanyarwanda, bahise batangira kuturasa, bahereye kuri ba bandi b’imbere, barimo Mujawamahoro Chantal, baramurasa yitaba Imana, bakurikizaho Mukambaraga Béatrice bicaranaga na we yitaba Imana.”

Muri rusange igitero cy’abacengezi cyagabwe ku banyeshuri muri iryo joro, cyasize gihitanye batandatu barimo Marie Chantal Mujawamahoro, unashyinguye kuri iryo shuri.

Ibyumba by'amashuri barasiwemo byagizwe urwibutso
Ibyumba by’amashuri barasiwemo byagizwe urwibutso

Abarokotse icyo gitero bahise bashyirwa mu Ntwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Intwari z’Imena bose hamwe bari 41, umwe yaje gupfa mu 2001 azize ibikomere yatewe n’igitero bagabweho, undi apfa mu 2018 azize uburwayi busanzwe, hakaba hasigaye abagabo n’abagore 39 bibumbiye mu ishyirahamwe ‘Komeza Ubutwari’.

Buri mwaka tariki 18 Werurwe, ni umunsi wizihirizwaho ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, uyu mwaka ukaba warizihizwaga ku nshuro ya 28, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Ikimenyetso cyo gushyira hamwe cyashyizwe kuri iryo shuri
Ikimenyetso cyo gushyira hamwe cyashyizwe kuri iryo shuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka