Imbamutima z’umuryango wabyaye abana batanu bafite ubumuga bw’uruhu, bagahabwa akato

Akingeneye Chantal na Nduhungirehe Félicien bo mu kagari ka Ruyumba mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, n’ubwo badafite ubumuga bw’uruhu, bishimiye urubyaro rwabo rw’abana icyenda barimo batanu bavukanye ubumuga bw’uruhu.

Uwo muryango uvuga ko wahuye n’ikigeragezo gikomeye, cyo guhabwa akato cyane cyane n’abaturanyi mu mwaka wa 2000, nyuma yo kubyara umwana wa mbere w’umukobwa, avuka afite ubumuga bw’uruhu rwera.

Mu kiganiro uwo muryango wagiranye na Kigali Today aho yasanze bita ku bana babo, wagaragaje inzitizi abafite ubumuga bagihura nazo mu muryango nyarwanda.

Bitangaho urugero ku kato gakomeye bahawe ubwo babyaraga umwana wabo wa mbere wavutse afite ubumuga bw’uruhu, kugeza n’ubwo bari basigaye bajya guhaha mu ma butike bakabima ibyo bashaka, umugabo yagera mu kabare abo basanzwe basangira bakamuhunga.

Nduhungirehe ati “Tubyara imfura yacu, abantu baduciye intege batubwira ko twabyaye ikintu kidasa n’abandi bamuha amazina y’ibitutsi biteye ubwoba, najya guhaha, bati uyu muntu ni mumuhahisha arabanduza, naba ngiye kwinjira muri butike aho nsanzwe mpahira, bambona bagafunga”.

Arongera ati “Nageze ubwo ncika mu kabari, kuko nta muntu twagombaga gusangira, uzi iyo ugeze mukabari aho ugiye kwicara ukabona abantu barahagurutse barirutse, bati aratwanduza ni umubembe, nawe ubona ko ibintu byakomeye”.

Ntabwo ari umugabo gusa wahuye n’icyo kigeragezo, na Akingeneye aremeza ko akimara kubyara umwana we w’imfura, bitamworoheye kwakirwa n’inshuti ze basangiraga akabisi n’agahiye.

Ati “Umwana wacu akimara kuvukana ubwo bumuga, twamwiyumvisemo turamukunda, ariko abantu bampa akato koko, natangiye kujya ahantu muhetse nkabona abagore batangiye kundyanira inzara ari nako bampunga, bati uyu nawe rero ubu arahetse ngo yarabyaye, batangira kumvisha umugabo wanjye ko namuciye inyuma, ariko kubera ko yanyizeraga akabima amatwi”.

Mu bana icyenda babyaye, batanu bavukanye ubumuga bw’uruhu
Akingeneye avuga ko mu bana icyenda yabyaye, batanu bavukanye ubumuga bw’uruhu, ati “ubwa mbere nabyaye ufite ubumuga bw’uruhu, uwa kabiri nawe aza afite ubumuga bw’uruhu induru ziravuga ku musozi bati iyu ntabwo ari umugore ni icyo ntazi”.

Umwana wa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu bavutse badafite ubumuga bw’uruhu, uwa gatandatu avukana ubumuga bw’uruhu, mu gihe uwa karindwi yavutse adafite ubwo bumuga, babiri ba nyuma bavukana ubumuga bw’uruhu.

N’ubwo uwo muryango watotejwe mu buryo bukomeye, bo ngo bakomeje gushyira hamwe nk’umugore n’umugabo, ibyo bica intege abakomezaga kubaha akato, bita ku bana babo kugeza ubwo uw’imfura ari muri Kaminuza nk’uko Akingeneye akomeza abivuga.

Ati “Iyo wakiye umwana wawe ukamwiyumvamo ntumuheze, abaguha akato bacika intege, abana twagiye tubitaho tubambika neza tubagaburira neza, tubaha ibikenewe byose, babandi baturwanyaga batangira gucika intege, ubu uw’imfura w’umukobwa ari kwiga Kaminuza muri INES-Ruhengeri, mu myaka mike araba adutunze mu gihe abantu bahoraga bamwita ikintu”.

Arashimira umugabo we wanze kumva amabwire y’abamwumvisha ko umwana atari uwe, ngo ko yamuciye inyuma.

Ati “Uburyo nashakanye n’umugabo wanjye n’uburyo yambonaga mu bukumi, yari anzi yabonaga ko ntamuca inyuma, umugabo wanjye yanguriye indezo nziza, yancigishiye igikoma nabyaye, akazana utwenda twiza ati ambika umwana, tugashyira hamwe, namunganya iki, kubera ibikorwa yankoreraga nabonaga ko atumva abamujya mu matwi”.

Nduhungirehe nawe aremeza ko atigeze agira ikibazo ku mugore we, nyuma y’uko abantu bamugiye mu matwi ngo yirukane umugore we bamwumvisha ko yamuciye inyuma.

Ati “Umugore wanjye namushatse muzi mukunze kandi nawe ankunze, abantu bangiye mu matwi ariko nta muntu nigeze mpa agaciro, twabonye uwa mbere avutse turavuga tuti ni amaraso yacu, umwana wacu turamukunda n’ubu ageze muri Kaminuza, kandi ntabwo baramwirukanira minerivali, undi ari muwa kane segonderi, turakennye ariko turirya tukimara tugafasha abana bacu kwiga”.

Kugeza ubu uwo muryango wishimiye urubyaro rwabo, uburyo babanye neza n’uko bashyira hamwe, yaba abafite ubumuga n’abatabufite bakaba babana kivandimwe.

Gusa ikibazo uwo muryango ufite ni ukubonera abo bana ubuvuzi dore ko harimo uwavukanye ubumuga bw’ukuguru, nk’uko Nduhungirehe abivuga.

Ati “Ikibazo ubushobozi bugenda buba buke kuko abana bafite umubiri umeze kuriya bisaba ubushobozi bwihariye, nk’aba batoya nyina agomba kubitaho mu buryo bwihariye, ntiyajya guhinga mu rwego rwo kubarinda izuba, baba bakeneye ibikoresho binyuranye byo kubitaho, mu rugo ninjye ukora nyina akita ku bana”.

Ati “Twagize n’ikibazo umwana w’imfura avukana n’ubumuga bw’ukuguru, byaraduhenze cyane mu kumuvuza tugera n’ubwo tugurisha udusambu, ubu ntitwifashije, ariko muri rusange twishimiye ubuzima turiho”.

Barasaba abagifite imyumvire mibi ku bantu bafite ubumuga kubicikaho, bakumva uko ufite ubumuga ari umuntu ufite ubwenge n’ubushobozi nk’ubw’abandi, ko badakwiye kumuha akato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka