Imbamutima z’umukecuru watwaye igikombe mu irushanwa ry’igisoro

Umukecuru witwa Dusabemariya Immaculée w’imyaka 64, niwe watsinze irushanwa ry’igisoro (kubuguza)mu bagore, mu marushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yabereye mu Ngoro Ndangamurage i Huye, maze ahembwa ibihumbi 200FRW n’igikombe.

Dusabemariya Immaculée w'imyaka 64 wegukanye insinzi yanatwaye igihembo ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba
Dusabemariya Immaculée w’imyaka 64 wegukanye insinzi yanatwaye igihembo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba

Uwo mubyeyi uvuka mu kagari ka Kimaranzara Umurenge wa Rilima akarere ka Bugesera, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, mu byishimo bidasanzwe yagaragaje ibanga yakoresheje kugira ngo abe atwaye iryo rushanwa.

Ati “Ku rwego rw’igihugu mu bagore twari duhanganye turi 15 mba uwa mbere, ibanga ni uko mu gisoro kumenya umuvuno wawe ukawushyira mu mutwe nibyo bya mbere, hari aho byageraga inka zanjye bakazirya cyane, abatabizi bakabona ko natsinzwe, bagatangazwa n’uburyo mbahindukiranye, buriya nabaga mfite imitego nabateze batazi”.

Yavuze ko igisoro yacyize afite imyaka itanu, acyigishwa na se, aho uwo mubyeyi we ngo yamukundaga cyane akamubuza gukora indi mirimo bakirirwa babuguza, ari naho yakuye ubuhanga.

Ati “Kera nkiri umwana nari umutoni kuri Papa, aho yambuzaga gukora tukirirwa twikinira igisoro, nshatse umugabo nawe nsanga afite igisoro mu rugo, ku buryo mu kwishimisha kwacu twafataga igisoro tugakina namutsinda nkamugurira nawe yansinda akangurira”.

Dusabemariya, avuga ko mu myaka itanu ishize umugabo we apfuye, atongeye kugira ubushake bwo gukina igisoro, ari nayo mpamvu yatunguwe no gutwara igikombe ku rwego rw’igihugu, dore ko yari yanatwaye Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Yari yanze kwitabira iri rushanwa, yumvisemo izina Kagame abyemera vuba

Uwo mukecuru ubwo yari muri sitade ya Huye ashyikirizwa igihembo cye, yavuze ko ubwo amarushanwa yari agiye gutangira, Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwamwegereye ngo abahagararire, arabyanga ati “Ndisaziye simperuka no gukina”.

Ngo ni bwo yumvise ko ari irushanwa ryitiriwe Parezida Kagame abyemera vuba, ati “Akarere karanyiyambaje, nshaka kubyanga kubera ko nisaziye, dore ko maze n’imyaka itanu ntabuguza nyuma y’uko umugabo wanjye yigendeye, ariko numvisemo izina Kagame muri aya marushanwa byemera vuba”.

Yagize abo atura iyo ntsinzi, ati “Iyi ntsinzi nyituye umubyeyi wacu Kagame wemeye kudushyigikira, nyitura n’umuyobozi w’akarere kacu ka Bugesera, mbashimira n’uburyo banteye akanyabugabo nitabira aya marushanwa, mu gihe numvaga bitandimo.

Dusabemariya Immaculée n'ubwo bigaragara ko bamuriye inka nyinshi, buriya ngo aba yabateze umutego ukomeye akabahindukirana
Dusabemariya Immaculée n’ubwo bigaragara ko bamuriye inka nyinshi, buriya ngo aba yabateze umutego ukomeye akabahindukirana

Ni amarushanwa akarere ka Bugesera kitwayemo neza, aho n’umwanya wa gatatu watwawe n’umukobwa witwa Uwizeyimana Delphine w’i Bugesera, wabwiye Kigali Today ati “Twebwe Abanyabugesera ntidusanzwe, umukecuru wacu yaduhize aba uwa mbere, nanjye mugwa mu ntege mba uwa gatatu, uyu mukecuru araturenze tumufashe nk’umwami”.

Dusabemeriya arifuza guterwa inkunga, mu rwego rwo kwigisha abana bato uwo mukino w’igisoro, hagamijwe gusigasira uwo muco.

Ati “Njye ndagenda nsaza, ni bashake uko bantera inkunga nigishe urubyiruko, abana batoya bamenye uwo mukino, nabo bazamuke uwo muco tuwusigasire, kwigisha nta mibare bisaba nta na dipolome”.

Kuba Bugesera yahagarariwe neza mu marushanwa y’igisoro ku rwego rw’igihugu, byashimishije Ubuyobozi bw’ako karere, buvuga ko nyuma yo kumuhatira kwitabira ayo marushanwa bitanze umusaruro, nk’uko ukuriye Ishami ry’Imiyoborere muri ako karere Sebatware Magellan yabitangarije Kigali Today.

Uwo muyobozi yavuze ko bazakomeza kuba hafi uwo mubyeyi, barushaho kumuteza imbere mu mu mpano ye yo gukina igisoro, bamufasha no kubitoza abato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka