Imbamutima z’abiga muri INES-Ruhengeri barahiriye kwinjira muri FPR-Inkotanyi

Abanyeshuri 168 biga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri barahiriye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi, batangaza imbaraga bazanye zizafasha uwo muryango gukomeza gutera imbere.

Barahiriye kwinjira muri FPR-Inkotanyi biyemeza kubera abandi urumuri
Barahiriye kwinjira muri FPR-Inkotanyi biyemeza kubera abandi urumuri

Ni ibyo batangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kurahiza abo banyamuryango bashya no kubakira mu muryango.

Mu mbamutima z’abarahiye, bagaragaje impamvu nyamukuru zabateye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi, bavuga icyo bagiye kuwufasha mu kurushaho kuwuteza imbere, biyemeza cyane cyane guhangana n’abo ari bo bose barwanya Igihugu nk’uko biri mu ndahiro barahiye.

Uwitwa Nsengiyumva Roger ati ‟Nishimiye kurahira ninjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi, nari mfite amashyushyu yo kwinjira muri uwo muryango, numvaga isaha yo kurahira yantindiye. Ni umuryango watabaye Abanyarwanda uhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, icya kabiri umuryango wa RPF uduteza imbere nk’urubyiruko, aho uha amahirwe buri Munyarwanda wese nta vangura, umutekano ni wose mu gihugu, turawushimira”.

Arongera ati ‟Abarwanya Igihugu barahari, nkatwe tugera ku mbuga nkoranyambaga turababona. Uyu ni umwanya wo kubasubiza, mbabwira ko ibyo bavuga atari ukuri”.

Bishimiye igikorwa bagezeho
Bishimiye igikorwa bagezeho

Umuhire Sandrine ati ‟Ubusanzwe umuntu aba ari umunyamuryango ku mutima, ariko mu buryo bwo kugira ngo bigutere imbaraga, uravuga uti reka ndahire ku buryo no mu bikorwa byanjye bya buri munsi nzajya ntekereza, ninjya no gutana nibuke ko ndi umunyamuryango wa FPR”.

Arongera ati ‟Bigiye kumpa imbaraga zo gufatanya na bagenzi banjye mu bikorwa biteza Igihugu imbere, mu buryo bwo gushyigikira Chairman wacu Paul Kagame. Imbaraga tugomba kugira nk’abanyamuryango bashya ni ugukorera hamwe, mu buryo bwo kurwanya abo bose baza bashaka gusubiza u Rwanda rwacu inyuma”.

Mugenzi wabo witwa Moline Kansime ati ‟Kuba ninjiye mu muryango wa FPR ni ibyo kwishimira, kuba nteye intambwe nanjye nkaba umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndumva binshimishije. Ni umuryango nkunda, nahoraga mfite amatsiko yo kuwinjiramo mu buryo bwemewe, ni iby’agaciro”.

Arongera ati ‟Imbaraga nzanye ni izo gufatanya na bagenzi banjye gukunda umuryango wa FPR-Inkotanyi, dushishikariza buri wese kurinda ibyagezweho. Bavuga ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu, tugomba gutanga amakuru ku gihe mu gihe tubonye umuntu ushaka kugarura Igihugu mu icuraburindi, kandi tugashishikariza bagenzi bacu kumva intego nyamukuru y’uyu muryango”.

Umwe mu banyeshuri bari muri FPR-Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango ibyagezweho
Umwe mu banyeshuri bari muri FPR-Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango ibyagezweho

Abo banyeshuri 168 barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi, baje bakurikira abandi 110 barahiye mu mwaka ushize.

Abo banyamuryango bakomeje ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kubakira abatishoboye, kubaka ubwiherero binyuze mu bikorwa by’umuganda rusange, kwiga no gucengerwa amahame y’umuryango, gukora ingendoshuri ku ngoro ndangamateka zo kubohora Igihugu, gusura inzibutso zitandukanye za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi, aho bemeza ko intego bihaye y’ibikorwa bazakora uyu mwaka igeze kuri 90%.

Dr. Charline Uwilingiyimana, umuyobozi ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri INES-Ruhengeri akaba ari na we Chairperson wa FPR-Inkotanyi muri iryo shuri, yavuze ko abanyeshuri muri INES-Ruhengeri bakunze ibikorwa by’umuryango wa FPR-Inkotanyi bakabifatanya no kwiga, aho ubwo bumenyi butandukanye bufasha Igihugu mu iterambere.

Ati ‟Dutegura aba banyeshuri nk’abazavamo abayobozi b’ejo hazaza, nibo Rwanda rw’ejo twifuza dutezeho ibyiza biri imbere bakigira kubatubanjirije. Ni yo mpamvu tubategurira ibiganiro, tukababwira ibyiza by’umuryango, tukababwira ko kuba twiga tumerewe neza dufite umutekano biva ku byo umuryango watugejejeho. Tugendeye k’umutekano dufite, byose tubikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame”.

Dr. Charline Uwilingiyimana, Chairperson wa FPR-Inkotanyi muri INES-Ruhengeri
Dr. Charline Uwilingiyimana, Chairperson wa FPR-Inkotanyi muri INES-Ruhengeri

Arongera ati ‟Ni yo mpamvu nk’urubyiruko ruri hano, nkatwe tubahagarariye nk’abayobozi tugomba kubatoza gukunda Igihugu, tukabatoza kandi kugera ku byiza by’ejo hazaza. Urebye muri INES-Ruhengeri, umuryango uhagaze neza, kuba tubashishikariza tukabaganiriza ibyiza by’umuryango, hakarahira umubare ungana utya, ni igikorwa gishimishije cyane kandi tugomba guhora dushyizemo imbaraga. Dufite ibyiringiro ko tuzagera ku mubare munini cyane, kuko uko umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera, ni na ko abinjira mu muryango bakomeza kwiyongera”.

Mu mpanuro bahawe n’abayobozi batandukanye mu muryango FPR-Inkotanyi bitabiriye uwo muhango, barimo Visi Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Niyibizi Ildephonse, bashimye uburyo abiga muri INES-Ruhengeri bakomeje gufasha umuryango wa FPR-Inkotanyi mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

Abarahiriye basabwa kubera abandi urumuri mu bikorwa bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, gukorera hamwe mu bufatanye, gukunda Abanyarwanda bose batavangura, kandi baharanira kwigira ku mateka y’ahahise, barwanya abashaka kugarura Igihugu mu icuraburindi.

Bamwe mu bayobozi ba INES Ruhengeri bitabiriye icyo gikorwa
Bamwe mu bayobozi ba INES Ruhengeri bitabiriye icyo gikorwa
Visi Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru, Niyibizi Ildephonse
Visi Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Niyibizi Ildephonse
Biyemeje guhangana n'abavuga nabi u Rwanda
Biyemeje guhangana n’abavuga nabi u Rwanda

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka