Imbaga y’Abanyarwanda yamaganye imikorere ya ICTR

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 11/02/2013, imbaga y’abantu yamaganye imikorere y’urukiko rwashyiriweho gucira imanza abakoze Jenoside mu Rwanda (ICTR), nyuma y’uko rugize abere Prosper Mugiraneza na Justin Mugenzi bahoze ari abaministiri muri Leta y’abatabazi.

Urugendo rwo kwamagana imikorere y’urwo rukiko ruri i Arusha muri Tanzania rwatangiriye aho ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gikorera ku Gishushu, rusorezwa i Remera ku biro by’urukiko rwa ICTR mu Rwanda, aho imbaga y’abanyarwanda yifatanije n’umuryango IBUKA(uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside) kunenga imikorere yarwo.

Ku cyicaro cya ICTR, Umuyobozi wa IBUKA, Jean Pierre Dusingizemungu, yahasomeye ubutumwa bunenga urukukiko rwashyiriweho u Rwanda, bukaba burimo n’amagabo yanditse ku byapa byamagana imikorere y’urwo rukiko n’ubuyobozi bwarwo.

Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu asobanura imikorere mibi y'urukiko rwa ICTR.
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu asobanura imikorere mibi y’urukiko rwa ICTR.

“Umuryango mpuzamahanga wananiwe gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside, none n’ubu wananiwe guha ubutabera abayirokotse; Twamaganye ICTR ku cyemezo yafashe cyo kugira abere inkoramaraso Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper, kandi ifite ibimenyetso, ICTR yatangiye irwaye, hagati iraremba none ishoje inogonotse”, ni amwe mu magambo ari ku byapa abari mu myigaragambyo basubiyemo.

Nyuma yo kugeza inyandiko yamagana ICTR ku biro byayo biri mu Rwanda, Perezida wa Ibuka, yatangarije Kigali Today ko bifuza ko ubutumwa bwanyuzwa mu miyoboro y’itangazamakuru n’ahandi hose hashoboka, kugirango isi imenye ko amafaranga yatanze ku rukiko rw’Arusha yapfuye ubusa.

Kwamagana imikorere ya ICTR byakozwe mu mutuzo ndetse n'umutekano wari urinzwe.
Kwamagana imikorere ya ICTR byakozwe mu mutuzo ndetse n’umutekano wari urinzwe.

Ibuka irasaba Reta y’u Rwanda kohereza i Arusha ku rukiko rwa ICTR, umukozi uhoraho uyihagararira umunsi ku wundi, ndetse ikanakoresha umwanya u Rwanda rwatorewe mu kanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri UN, mu kumenyekanisha “ako karengane”, mu rwego rwo gushaka ibisubizo.

Prosper Mugiraneza na Justin Mugenzi, ngo sibo bonyine urukiko rwa ICTR rugize abere, ariko by’umwihariko ngo abo bagabo bahoze ari ba ministiri ku ngoma ya Juvenal Habyarimana, bagize uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwica abatutsi, nk’uko umubyeyi witwa Bazigaga Mariya, utuye Gishushu yasobanuye.

Ibyapa byanditseho ubutumwa bwamagana imikorere ya ICTR byasigaye ku kicaro cy'urwo rukiko i Kigali.
Ibyapa byanditseho ubutumwa bwamagana imikorere ya ICTR byasigaye ku kicaro cy’urwo rukiko i Kigali.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hahahahahahaha

yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ariko ibyo abantu bakorera u Rwanda bazabiryozwa na Nyagasani, dore batazi amahirwe y’uRwanda n’Abayobozi barwo.Icyonzicyo n’uko ibyobakora ntaho bizatujyana ngo duhunge u Rwanda na mugesera uhangara ngo Genocide yatewe n’Inkotanyi urunva ako gasuzuguro gusa we avuge ibyo ashaka ararushwa n’ubusa ijambo yavuze ryonyine rimucira urwo gufungwa burundu rw’umwihariko.

ijeki yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ngew nashimye ruriya rugendo twagize doreko nange nari nifatanyije nabandi kwamagana kiriya cyemezo kitakorankwe ubushishozi mukugira bariya banyapolitiki abere, Twebwe dufite impungenge nyinshiko na Leo Mugesera azageraho akaba yakwigurutsa uruharerwe mugushishikariza Abnyarwanda gukora Genocide dukurikije ukuntu asa naho ayobya uburari mugiye arimbere yubutabera naho ubundi turababaye peee!!!

Eric yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka