Imbaga y’abantu yataramiye i Gikoba ahari indake ya Perezida Kagame

Abaturage n’abayobozi barenga 4,000 bavuye hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane i Nyagatare, bakoze urugendo rw’amaguru rureshya n’ibilometero hafi 22 bajya i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, aho bataramiye bakumva amateka y’agataka kiswe Santimetero n’indake ya mbere Perezida Kagame yabayemo, mbere yo kwimurira ibirindiro ku Mulindi.

Abaturage bari bishimye, aho bataramiwe na Senderi Hit
Abaturage bari bishimye, aho bataramiwe na Senderi Hit

Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, akaba n’umuturage w’Akarere ka Nyagatare, Murenzi Alexis, avuga ko ubu ari bwo bakibona ubwigenge no Kwibohora nyako, ashingiye ku iterambere n’umutekano abona, aho byose ngo byateguriwe i Gikoba muri Santimetero.

Murenzi wari umwe mu bafashe urugendo rugana i Gikoba agira ati "Aha duhagaze (tugiye gutangirira urugendo) hari ku gasozi ari mu nyamaswa, hari mu rwuri ariko murahabona Sitade nziza twahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tukaba tumushimira ndetse n’Ingabo zari iza APR kubera umutekano n’Iterambere twagezeho."

Intambara zabereye i Gikoba n’impamvu Perezida Kagame yahashyize indake

Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, akaba n’Umuyobozi w’abasura Umuhora mugari w’ayo mateka, Médard Bashana, avuga ko Perezida Kagame yabaye muri iyo ndake kuva muri Nyakanga 1991 kugera muri Kamena 1992, ubwo yimuraga ibirindiro akabijyana ku Murindi w’Intwari muri Gicumbi.

Perezida Kagame ngo yaje i Gikoba kubera imihindukire y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda, bava ku bitero shuma bagana ku gufata ubutaka bw’u Rwanda kugira ngo babuhanganireho, nyuma y’uko Leta ya Habyarimana ivuze ko Uganda icumbikiye abayirwanya bitwikiriye ijoro.

Bashana ati "Inkotanyi twiyemeje ko batadutsimbura, kugeza ubwo batakaza ubushake bwo kuza kuturwanya, ubwo twebwe turasohoka dutangira guhangana na bo, ni bwo Perezida Kagame yaje gutegeka aba Ofisiye be gucukura indake hano i Gikoba hanyuma ayinjiramo, asaba n’abandi kubikora gutyo."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, General (Rtd) James Kabarebe, mu mwaka ushize wa 2014 yavuze ko ari we wubatse iyo ndake ya Gikoba, ku busabe bwa Perezida Kagame wari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Rtd Gen Kabarebe yagize ati "Jyewe icyo gihe nayoboraga umutwe w’abarinda Umugaba w’Ingabo (Perezida wa Repubulika), ni nanjye wacukuye iyi ndake yabagamo."

Tugarutse kuri Bashana uyobora Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, avuga ko aho i Gikoba habereye urugamba rukomeye rwagize ibitero bihabwa amazina ya Rukokoma1, Rukokoma 2 na Simusiga, ngo byamaze amezi atandatu bidasiba n’umunsi umwe.

Bashana ati "Ni ibitero byafataga umunsi wose, icyumweru cyose, ukwezi kose, kumara igihe cy’amezi atandatu badasibye n’umunsi n’umwe kuva muri Nyakanga 1991, biza gutuma aka gataka kangana n’ibilometero 7 kuri 3.8 Inkotanyi zikagumana, kuko icyari igisirikare cya Perezida Habyarimana, Ex FAR, cyari cyananiwe."

Gikoba iherereye mu bice byitwa Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego na Karama, akaba ari ho Inkotanyi zagumye, zitangira gutsinsura ibirindiro 50 byari byarashyizweho na Ex FAR.

Abantu bari benshi
Abantu bari benshi

Ex FAR imaze kubona ko idashoboye kwirukana Inkotanyi i Gikoba, ngo ni bwo yatangiye kwishyira mu mutuzo ivuga ko ari agataka gato cyane kangana na santimetero, kuva ubwo hahabwa izina rya ‘Santimetero’.

Bashana avuga ko Ingabo za FPR zimaze gufata ubutaka bunini cyane bw’u Rwanda mu gice cy’Amajyaruguru n’Iburasirazuba, ari bwo Umugaba w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame, yafashe icyemezo cyo kwimurira ibirindiro ku Mulindi(i Gicumbi).

Abaturage basabwa gusura Gikoba

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, asaba abaturage gusura Gikoba kenshi mu rwego rwo kwisubizamo ubutwari no kwigira ku Nkotanyi.

Rubingisa yagize ati "Aka gasantimetero duhagazeho ni ho haturutse ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, ziyobowe na Perezida wa Repubulika, kandi babikora bagenda n’amaguru nk’uko twabikoze, babohora Igihugu dufite uyu munsi."

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, akaba ari imboni y’Akarere ka Nyagatare, ashimangira ko Gikoba yabaye site yo kwitorezaho kwagura urugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse akaba ari n’ishuri ry’Ubutwari n’ishingiro ry’Ubumwe no Kwigira by’Abanyarwanda.

Ati "Kuhasura no kuhasobanurira abato ni ugusigasira umurage wo Kwibohora n’ubwigenge bwacu, uru rugendo rw’amaguru rufite isomo riremereye, rutwibutsa inzira y’amaraso, ubwitange n’ubudahemuka."

Indaki ya Perezida Kagame
Indaki ya Perezida Kagame

Dr Bagabe avuga kandi ko Nyagatare ari indorerwamo y’iterambere ry’icyaro, kuko ngo ako Karere gakomeje kugaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi bukorwa n’umuturage bishobora kuba inkingi y’iterambere rirambye, hashingiwe ku mishinga yo kuhira ku buso bugari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen ashima ko aka Karere kabaye irembo ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, kakagira bimwe mu bimenyetso by’urwo rugamba bizashingirwaho mu kubungabunga ayo mateka, kuyigisha abato no kuyabyaza umusaruro binyuze mu bukerarugendo.

Bakoze urugendo rwerekeza i Gikoba
Bakoze urugendo rwerekeza i Gikoba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka