Imbabazi twahawe ni ikimenyetso cy’Ubwiyunge mu Banyarwanda - Uwakoze Jenoside

Mu buhamya bwatanzwe n’umugabo witwa Shun Elam wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita, wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko imbazi bahawe ku byaha bakoze byo kwica Abatutsi ari ikimenyetso gikomeye, ko Abanyarwanda bateye intwambwe bakagera ku bwiyunge.

Shun Elam wakoze Jenoside asaba imbabazi aranazihabwa
Shun Elam wakoze Jenoside asaba imbabazi aranazihabwa

Ubuhamya bwe yabutanze tariki ya 2 Ukwakira 2023 mu Murenge wa Gishyita, ubwo hatangizwaga ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, avuga ko ibyaha bya Jenoside yakoze hamwe na bagenzi be byari indengakamere, ariko baza guhabwa imbabazi n’abo bahemukiye ubu bakaba babanye neza.

Shun avuga ko mu gihe cya Jenoside yishe Abatutsi benshi ndetse akajya mu bitero, ku buryo hari n’abo yicaga atazi inkomoko yabo.

Yatanze ubuhamya ku buryo yakoze Jenoside akajya mu bitero akica Abatutsi, nyuma aza gufungwa imyaka 7 n’amezi 4 ariko aza no guhabwa imbabazi arafungurwa asubira mu rugo rwe, yongera kubana neza n’abo yiciye imiryango.

Ati “Nubwo nasabye imbabazi abo nahemukiye nakomeje kwisuzuma nsanga narakoze ibintu bibi bikomeye cyane, niyemeza kwegera abarokotse bafite ababo nishe mbasaba imbabazi, kugira ngo numve ko mbohotse neza”.

Shun Elam avuga ko nyuma yo gusaba imbabazi abo yiciye, yanatanze amakuru y’aho bari babasha kubashyingura mu cyubahiro.

Kugira ngo agaragaze ko yaciye bugufi kandi akeneye kwiyunga n’uwo yahemukiye, Shun ngo yaguze inka ayigabira umukecuru yiciye abana babiri, mu rwego rwo kumugaragariza ko yicuza ibibi yamukoreye.

Ati “Inka nayimuhaye mu rwego rwo kumushimira imbabazi yampaye ntazikwiye, tukongera kubana mu mahoro ubwo nari mfunguwe”.

Yanahaye inka umwe mu bana yiciye ababyeyi be nyuma yo gutekereza ko na we akwiye kumusaba imbabazi, no kumugaragariza ko agikomeje kwicuza icyaha cyo kwica ababyeyi be abahoye ko ari Abatutsi gusa.

Ati “Numva nzakomeza gusaba imbabazi buri wese nzi niciye abantu muri Jenoside, kuko numva aribyo bizabereka ko ari ikimenyetso cy’urukundo no kwicuza biri muri jye. Ndanateganya guha undi muntu inka mu rwego rwo kumusaba imbabazi, kuko namuhemukiye nkamwicira umuryango”.

Shun avuga ko ubu nyuma yo guhabwa imbabazi hamwe na bagenzi be bafatanyije gukora Jenoside, bibumbiye mu mashyirahamwe no mu bibina ndetse hari n’ibyo bahuriyemo n’abarokotse Jenoside.

Yasabye bagenzi be bafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga
Yasabye bagenzi be bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga

Ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabahaye imbabazi, ubu baka babanye neza banafite umutekano.

Shun Elam yasabye bagenzi be bakoze Jenoside kutinangira imitima no gutanga amakuru, yo kugaragaza ahakiri imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ubwo yatangizaga ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yasabye Abanyarwanda bose gukomeza gusigasira ubumwe bwabo birinda ikintu cyose cyabuhungabanya, ndetse anasaba ko bagomba gusuzuma ahakiri ibyonnyi kugira ngo birandurwe burundu, Abanyarwanda bakomeze kubana mu mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka