Imashini igaragaza imitangire ya serivisi izatamaza bamwe mu bayobozi

Kuva mu cyumweru gishize, mu nzego zinyuranye z’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, cyane cyane muri serivisi zikenerwa n’abaturage cyane, hatangiye gukoreshwa imashini abaturage bakoresha bagaragaza uko bakiriye serivisi bahawe.

Imashini abaturage bavuga ko izakemura ikibazo cy'abayobozi babarangaranaga mu kubaha serivisi
Imashini abaturage bavuga ko izakemura ikibazo cy’abayobozi babarangaranaga mu kubaha serivisi

Ni imashini ikoresha ikoranabuhanga, aho umuturage uhawe serivisi nziza cyane abigaragaza akanze ku ibara ry’icyatsi kibisi, uhawe serivisi nziza gahoro agakanda ku ibara ry’umuhondo, naho uhawe serivisi mbi agakanda ku ibara ritukura.

Icyo gihe amakuru umuturage atanze yakirwa n’umukozi umwe mu bakorera urwego rukoresha iyo mashini, nyuma bakozi bose bakayaganiraho bitewe n’ubwoko bw’amakuru yatanzwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko iyo mashini yatekerejwe mu rwego rwo kubasha kumenya uko abaturage bakira serivisi bahabwa n’akarere, hagamijwe kugira ngo aho serivisi zitangwa nabi hashyirwemo ingufu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko ku ikubitiro izo mashini zaguzwe ari 20, zigashyirwa muri serivise abaturage bakunze kugaragaza ko zitangirwamo serivisi mbi, nko ku mirenge, muri serivisi z’ubutaka n’ahandi.

Ku murenge wa Muhima hamwe mu hakoreshwa ako ka mashini, abaturage bavuga ko ubu ari uburyo bwiza buzafasha abaturage kujya bagaragaza aho serivisi zitagenda neza, batagamije kuregana, ahubwo ari ukugira ngo abayobozi badatanga serivisi nziza bikosore.

Ramazani wo mu murenge wa Muhima, yabwiye Kigali Today ati “Nubwo ntaragakoresha na rimwe, ariko namaze gusobanuza akamaro kako! Aka ka mashini rero urabona ko ari keza ku muturage uhawe serivisi mbi guhita abitangaza, ndetse umuyobozi wamwakiriye nabi, agakurikiranwa byaba na ngombwa akeguzwa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Mukandoli T. Grace, avuga ko mu cyumweru kimwe ako ka mashini kamaze ku biro by’umurenge, kagaragaje abantu babiri gusa batishimiye serivisi bahawe, n’abandi barenga 30 bagaragaje ko bishimiye serivisi bahawe.

 Iyi niyo mashini abaturage bakoresha bagaragaza uko bakiriye serivisi bahawe
Iyi niyo mashini abaturage bakoresha bagaragaza uko bakiriye serivisi bahawe

Uyu muyobozi avuga ko iyi mashini izafasha abayobozi kurushaho kunoza inshingano zabo zo kwakira no guha abaturage serivisi nziza, ndetse no gukebura bamwe mu bayobozi bajyaga birengagiza izo nshingano.

Nubwo iyi mashini yatangiye gukoreshwa ariko, hari benshi mu baturage bo mu karere ka Nyarugenge bataramenya ko ihari, ndetse hakaba n’abatayikoresha.

Kugeza ubu aho izo mashini ziri zigaragaza amakuru y’uburyo abaturage bakiriwe muri rusange bitewe n’aho basabye serivisi, ariko ntizirabasha kugaragaza aho serivisi nziza cyangwa imbi yatangiwe n’umukozi wayitanze.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyarugenge batangiye gukoresha izo mashini bavuga ko imikorere yazo igikenewe kunozwa, kugira ngo umuturage wakiriwe neza cyangwa nabi natanga amakuru, hage hahita hanagaragara uwamwakiriye neza abishimirwe, ndetse n’uwamwakiriye nabi abigayirwe kandi abihanirwe n’urwego akorera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko izi mashini ziri gukoreshwa nk’igeragezwa, ariko ko mu gihe kiri imbere zizongerwamo andi makuru, kuburyo izajya ibasha kugaragaza aho serivisi nziza cyangwa imbi yatangiwe n’uwayitanze.

Ati “Utwo tumashini tuzaduhuza muri sisiteme (System), kuburyo natwe nk’abayobozi uhita ubona ngo serivisi mbi yatangiwe hehe”.

Izi mashini zifasha abaturage kugaragaza uburyo bakiriye serivisi bahawe, kugeza ubu ni umwihariko w’akarere ka Nyarugenge gusa.

Hirya no hino mu mirenge no mu turere, haracyakoreshwa uburyo busanzwe bwo kwandika impapuro zigashirwa mu dusanduku tw’ibitekerezo, guhamagara nomero z’uturere zitishyurwa ndetse no guhanagara nomero z’abakuriye urwego uru n’uru, igihe umuturage atishimiye serivisi yahawe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, Umuhoza Rwabukumba, avuga ko n’ubwo bagikoresha ubwo buryo busanzwe, bongereyemo akandi karusho ko kugira igitabo, kigaragaza umwirondoro w’umuntu uje gusaba serivisi, aho ayisaba, uwo ayisaba ndetse n’icyo abivugaho nyuma yo kuyihabwa.

Gusa avuga ko nabo bagiye gusura akarere ka Nyarugenge, bakareba iryo koranabuhanga kugira ngo nabo baryigireho.

Ati “Twari tugikoresha uburyo busanzwe bwo kwandika bagashyira mu dusanduku tw’ibitekerezo, cyangwa se bakampamagara. Ariko dufite n’igitabo cyabugenewe, ahio umuturage yiyandika, akagaragaza na serivisi asaba, nyuma akaza gutanga comment (uko yabibonye), ariko ubwo haje n’iryo koranabuhanga biraza kudufasha kugira ngo dukomeze tubikore neza”.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi igaragaza ko muri 2024, abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa mu nzego za leta n’iz’abikorera ku gipimo cya 90%.

Serivisi zose zitangirwa mu nzego za leta zo zigomba kuzaba zisabwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), ku gipimo cya 100%.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, rugaragaza ko isesengura ry’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri 2018, ryerekanye ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n’inzego zibegereye ku gipimo kingana na 69.3%, kivuye kuri 70.9% muri 2017.

Imibare yo mu mwaka wa 2018 y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) igaragaza uko abaturage bishimira serivisi bahabwa mu nzego zibegereye, igaragaza ko akarere ka Rwamagana ariko kaje ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi bishimiye serivisi bahabwa, ku gipimo cya 76.7%, naho akarere ka Nyamagabe kakaba ariko kari gafite abaturage bakeya, ku gipimo cya 59.6%.

Iyo mibare kandi igaragaza ko uturere twazamutse cyane ari Nyarugenge na Gisagara, twazamutseho hejuru ya 5% mu kugira abaturage benshi bishimira serivisi bahabwa.

Muri rusange iyo mibare igaragaza ko urwego rw’umutekano, ari rwo ruza imbere mu kwishimirwa n’abaturage ku gipimo cya 87.98%, rugakurikirwa n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego rwagize 87.50%.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rugaragaza ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari rwo rwego rwazamutse cyane mu kwishimirwa n’abaturage, rwazamutseho 12.49%.

Inzego zamanutse cyane harimo umuryango n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rwagabanutseho 14.01%, serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze rwagabanutseho 13.64%, na serivisi z’abikorera zagabanutseho 10.48%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka