“Imana si nyinshi ahubwo inzira ziyigana nizo nyinshi”- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abakristu bo mu itorero rya ADEPR n’abandi baturage muri rusange kwirinda amacakubiri, aho ageraranya ukwemera, amoko n’ibitekerezo bitandukanye, nk’inzira nyinshi ariko ziganisha abantu bose ku Mana imwe.
Yabitangaje mu muhango wabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 02/12/2012, wo gusoza umwiherero abakuru b’itorero rya ADEPR bagera kuri 370, bari bamazemo icyumweru i Nkumba mu karere ka Musanze.
Yagize ati: ”Imana ntabwo ari nyinshi, inzira ziyiganaho nizo nyinshi. Ku rwego rw’igihugu, dufite ukwemera gutandukanye, tukananyura mu nzira zitandukanye, ariko twese tugahuriza ku gihugu kimwe. Mugomba kumemya ko ayo moko atari twe twayaremye”.

Umukuru w’igihugu yaremye agatima abakristu ba ADEPR n’Abanyarwanda muri rusange, ko nta muntu watekereza kugirira nabi u Rwanda ngo abishobore.
Yabihereye ku makuru ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanira muri Kongo, n’ihagarikwa ry’inkunga kubera ibyo birego.
Ati: ”Hari ibigeragezo biruta ibyababayeho mu mwaka w’1994? Baragerageza kutujegeza ngo bumve ahoroshye, ariko nta horoshye dufite. Icy’ingenzi ni ugushyira mu gaciro, mukamenya kwikorera no kwibeshaho, mukigisha Abanyarwanda kugira umuco wo kuba abashoramari”.
Abayoboke ba ADEPR bari bamaze igihe mu macakubiri ashingiye ku kutavuga rumwe, gupfa ubuyobozi n’imitungo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wabo Pasteur Yohani Sibomana.
Nyamara ibi bihe bibi byarimo n’amacakubiri ashingiye ku moko no ku kwemera, ADEPR imaze kubirenga ibifashijwemo n’ubuyobozi bushya bwayo, nk’uko Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, ufite amadini mu nshingano yabibashimiye.
Itorero rya ADEPR ryashimwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, kuba rimaze gukuraho umwuka mubi mu bayoboke baryo no kuba rikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu burezi, ubuzima no kwigisha abaturage ibijyanye n’uburenganzira bwabo n’ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi waryo ku rwego rw’igihugu, Pasteur Yohani Sibomana yavuze ko rimaze kwigisha gusoma no kwandika abaturage 413,766, kubaka amazu 296 y’abarokotse Jenoside no kuba bateganya gutanga amafaranga arenga miriyoni 63,6 mu kigega “Agaciro Development Fund”.
Ubuyobozi bwa ADEPR buherutse gufatanya n’andi madini atatu yo mu Rwanda, kwandikira umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye(UN), Ban Ki Moon, bumusaba kwanga ibirego bishinja u Rwanda gufatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi muri Kongo; ibi nabyo bukaba bwabishimiwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashima Perezida Paul Kagame uburyo ayoboye n’umwuka w’Imana umurimo no gufasha itorero ry’Imana.Umugisha w’Imana umubeho n’igihugu cyacu.
John 14.6: Jesus saith unto him, I am the way, the truth, and the life: no man cometh unto the Father, but
by me.
Act 4.12: Neither is there salvation in any other: for there is none other name under heaven given
among men, whereby we must be saved.