“Imana izaduhe iyi Leta ituyobore igihe kirekire”-Guverineri Uwamariya

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba arasanga Imana yari ikwiye kwemerera Abanyarwanda bagakomeza kuyoborwa na Leta ya FPR yahagaritse Jenoside.

Guverineri Uwamariya avuga ko itandukaniro rikomeye ryo kuba harabayeho Leta yateguye kwica abaturage bayo na Leta yaje ishaka kubarinda bose no kubabanisha ryari rikwiye kubera Abanyarwanda bose impamvu yo gushimira Imana Leta nziza no kuyisaba ko iyi Leta yaramba igakomeza kubanisha Abanyarwanda.

Guverineri Uwamariya yabivugiye mu rugendo rwo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo rwateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko Never Again rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri Uwamariya usanzwe ari umuyoboke w’umutwe wa politiki FPR Inkotanyi yavuze ko nyuma yo kurokora u Rwanda ingoma y’abicanyi, Leta iyobowe na FPR yatangije urugamba rukomeye rwo kubohora Abanyarwanda ubukene.

Uru rugamba ruzasohozwa n’ingufu za buri Muturarwanda wese, by’umwihariko rukagerwaho neza ari uko Leta iyobowe na FPR iyoboye u Rwanda igihe kirekire; nk’uko umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba abisobanura.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

That is her opinion, but God may see it differently.

Iyakare yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

Uku ni ugahakirizwa.

yududu yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka