“Ikosa ndaryihanganira ariko icyaha sinacyihanganira mu kazi ” - Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, arihanangiriza bamwe mu banyamabanga Nshingwbaikorwa b’utugali two muri aka karere bijandika mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo ngo kuko kuri we ikosa araryihanganira ariko akaba ntaho yahera yihanganira uwo icyaha cyagaragayeho.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabitangaje afungura amahugurwa agenewe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali twose tugize aka karere uko ari 51 mu muhango wabaye tariki 04/03/2014 muri Dayenu Hotel.

Mu kiganiro cye cyibanze ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi yagarutse ku byaha bimwe na bimwe bivugwaho abo banyamabanga Nshingwabikorwa birimo ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ndetse no kugurisha rwihishwa ibiti bya Leta avuga ko bene abo bayobozi kuri we adashobora kubihanganira. Ati : « Ikosa ryo ndaryihanganira ariko icyaha cyo sinacyihanganira ».

Murenzi Abdallah, umuyobozi w'akarere ka Nyanza atanga impanuro ku bayobozi b'Utugali.
Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza atanga impanuro ku bayobozi b’Utugali.

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje avuga ko mu makosa yakwihanganira arimo nko gukererwa inama ndetse no kuba havutse ukutavuga rumwe hagati y’abayobozi ubwabo batumva ibintu kimwe akabahuza.

Ngo kuri we ibi yabyihanganira kuko ari amakosa ariko ngo uwaba akekwaho ruswa we ubwe yamutanga akazagaruka mu mirimo ye ari uko icyo cyaha agihanaguweho n’inkiko.

Aganiriza aba bayobozi b’utugali muri iki kiganiro yabahaga kijyanye n’imyitwarire ikwiye kubaranga yavuze ko hari bamwe bashobora gutabwa muri yombi mu minsi mike iri imbere niba bataretse ibyaha bari kwishoramo.

Yagize ati : «Muri iyi minsi duhanganye n’ikibazo cy’ibiti byitwa imisheshe bigenda byibwa mu mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza ariko ikigaragara n’uko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bihishe inyuma y’ubujura bw’ibyo biti bya Leta ».

Yavuze ko mu yindi mirenge icyo kibazo cy’ubujura bw’ibyo biti cyahagurukiwe ndetse ubu kikaba kiri mu marembera ariko ngo mu murenge wa Kibilizi kiracyariyo kuko hari bamwe mu bayobozi b’utugali twaho bagikingira ikibaba abaza kubigura baturutse mu gihugu cya Uganda aho bujyanwa bivuye mu Rwanda.

Asobanura uburyo ibyo biti by’imishikiri bishobora gushyirisha mu buroko bamwe mu bayobozi b’utugali yasobanuye ko hari bamwe muri bo baba bafitanye gahunda n’abaza kubigura ngo nibo babaha amakuru bakabamenyesha aho irondo riri maze ibiti bikibwa bikarinda bigezwa mu bihugu by’abaturanyi badafashwe.

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bitabiriye guhugurwa mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bitabiriye guhugurwa mu karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, ntiyatinye kugira uwo atunga agatoki muri icyo kiganiro kuko yagaragaje mu ruhame ko umuyobozi w’akagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza natitonda ibiti byitwa imisheshe bizamushyirisha mu gihome agafungwa.

Atanga iki kiganiro ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali kwitwara neza bakihesha agaciro ndetse ntibagire umuturage barenganya cyangwa ngo bamuhohotere.

Mu gihe cy’iminsi itatu aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali bazamara bahugurwa bazaganirizwa ku ngingo nyinshi zitandukanye zirimo uko barushaho kurangiriza imanza ku gihe ndetse no kugira indangagaciro zikwiriye umuyobozi nyawe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twizere ko baribuvemwo haricyo bahungukiye.cyane cyane bahimirizwe kwegera inzego zubuyobozi mu mudugudu no kwiyegereza abaturage . umuyobozi mwiza nuwicisha bugufi kubo ashinzwe kuyobora ntakwiriye kubabera nkumuterabwoba ubahahamura . icyo kintu kigaragara henshi mumidugudu aho usanga hari icyuho kinini hagati yumuyobozi nabaturage.
ikindi nuko usanga inzego eshanu zatowe mumudugudu zidakorana buri wese akora ibirebana ninshinganoze. ariyo mpamvu wumva amanyanga abera mumudugudu Policing ntikore inshingano zayo bitewe nuko umuhuza bikorwa wumudugudu aba yarabatesheje agaciro cyangwa nabo yarabashyize mukigare cye .harabagiye bitwara nabi barya ibigenewe abaturage ariko batahurwa bakabihanirwa.ntakintu kibabaje nko kumara imyaka 5 mugihome uzira amabati100 cyangwa nutundi twamafuti, kandi muriyo myaka5 wakorera byinshi ubiriye ibyuya. abantu nkabo bitwara nabi bagombye gufatirisomo kuri bagenzibabo byabayeho.
Nyakubahwa Maire wa Nyanza yagombye kubera urugero rwiza abandi bayobozi bose.nakomerezaho kandi Imana izajye imuhora imbere.

R.S yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

umwe mubayobozi b’intanga rugero, kandi benshi bakarebeyeho, kandi nanone icyakaranze abayobozi benshi nkuko Muzehe Kagame ahora abivuga imvugo yakabaye ingiro kuko benshi baba bavuga byiza ariko kubishyira mubikorwa bikaba ikibazo

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka