Ikoranabuhanga ryorohereje abacuruza n’abagura “Made in Rwanda”

Nkazamurego Alain Pacifique yahimbye ‘Software’, ikoreshwa mu gucuruza no kugura ibicuruzwa bya Made in Rwanda bidasabye ko ugura n’ugurisha bahura.

Nkazamurego Alain Pacifique watangije urubuga rwo gucuruza Made in Rwanda
Nkazamurego Alain Pacifique watangije urubuga rwo gucuruza Made in Rwanda

Iri koranabuhanga ryifashisha mudasobwa ririmo kumurikirwa muri Expo 2017, ngo rituma umuntu agura ikintu icyari cyo cyose gikorerwa mu Rwanda, yibereye iwe cyangwa mu kazi, akanishyura hifashishijwe ikoranabuhanga maze ibyo yaguze bakabimugezaho.

Nkazamurego avuga ko iri koranabuhanga yise ‘Made in Rwanda Online’ rituma ibicuruzwa bihora ku isoko kuko bisurwa buri kanya.

Yagize ati “Ni urubuga umuntu ashobora gucururizaho yibereye iwe atiriwe ajya mu masoko kandi no mu mahanga bakamugurira.

Ibi bikuyeho iby’uko hari abantu bazaga muri Expo nyuma yaho ntibongere kugaragara none ubu ibicuruzwa byabo bizajya bihora ku isoko, nunasinzira bucye usanga amafaranga yinjiye, wowe wohereze ibyaguzwe”.

Uyu musore kandi avuga uko yishyura akoresheje Internet hifashishijwe amakarita ya VISA cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwo kohereza amafaranga, bwizewe kandi bworoshye.

Uwamariya Assumpta w'i Rubavu ukora akanacuruza divayi
Uwamariya Assumpta w’i Rubavu ukora akanacuruza divayi

Ibicuruzwa bigera ku muntu hifashishijwe ibigo bishinzwe gutwara ibintu haba mu mahanga no mu gihugu.

Abacururiza kuri uru rubuga ngo bamaze kugera kuri 50 mu mezi ane rumaze, kurwinjiramo ngo nta kiguzi gusa iyo umuntu acuruje ngo hari amafanga make asabwa ya servisi.

Uwamariya Assumpta w’i Rubavu ukora akanacuruza divayi, avuga ko yatangiye gukoresha iri koranabuhana kandi ngo bimufitiye akamaro.

Ati “Ngitangira gushyira ibicuruzwa kuri uru rubuga, nahise numva abantu bari mu mahanga bampamagara ngo mboherereze divayi, ni ikintu cyiza rero kuko yahise imenyekana ku isi nunguka n’abakiriya”.

Gatali Vital wari umaze gusobanurirwa iby’iryo koranabuhanga, yavuze ko riziye igihe kuko ririnda umuntu ingendo za hato na hato.

Ati “Nta cyiza nko kugura ikintu wibereye mu kazi hanyuma wataha ukagisanga mu rugo nta zindi ngendo wakoze zigutwara umwanya n’amafaranga, ni ikintu cy’ingenzi”.

Ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda
Ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda

Nkazamurego w’imyaka 27 ari na we ukuriye iyi kompanyi, ngo yize ikoranabuhanga (ICT) muri kaminuza, ari na cyo cyamufashije kugira ngo agere kuri icyo gikorwa.

Kugeza ubu ngo afite abakozi 11 bamufasha mu kazi ko gushaka abakiriya no kubashyira mu mashini kandi ngo bose barahembwa.

Uru ni urubuga wanyuraho ukabasha guhaha Ibikorerwa mu Rwanda wifashishije ikoranabuhanga: "www.madeinrwanda.online"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urworubuga nuruhe

alexis gashotsi yanditse ku itariki ya: 28-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka