Ikoranabuhanga rituma duhangana n’ibindi bihugu mu iterambere - Perezida Kagame (AMAFOTO)

Perezida Paul Kagame yatangaje ko iterambere rya Afurika rishobora kugerwaho igihe cyose abikorera babishoramo imari bagahera ku mishinga iciriritse kugira ngo rigere ku bantu benshi.

Mu ijambo yagejeje ku bateraniye mu nama ya Transform Africa, umukuru w’igihugu yavuze ko gushora mu ikoranabuhanga bitagombye kubangamira izindi nzego z’ishoramari, ariko ngo ni ngombwa kureba niba ibyo ukora bishobora kujyana naryo kugira ngo ubashe kunguka.

Perezida wa Repubulika asanga ikoranabuhanga ryatugeza ku iterambere rirambye.
Perezida wa Repubulika asanga ikoranabuhanga ryatugeza ku iterambere rirambye.

Yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyikira ikoranabuhanga kuko bigaragara ko aho rikoreshwa abantu barushaho kwiteza imbere kandi ko za Leta zigomba gushyigikira abashora mu ikoranabuhanga.

Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga rizafasha Abanyafurika guhanga udushya, akavuga ko icya mbere ari ubushake, guhugura abantu ku bijyanye n’ikoranabuhanga, kubafasha gushaka igishoro no gukurikirana imishinga yabo.

Perezida Kagame ati, “Nkeka ko dukomeje kureba imbere tugashora kandi dukoresha ikoranabuhanga byatuzanira impinduka nziza”.

Umukuru w’igihugu avuga ko mu Rwanda byatangiye kandi biri kugenda neza kuko serivisi nyinshi ziri gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ko gukwirakwiza internet bizatuma besnhi baryitabira.

Andi mafoto

Iyi nama yari imaze iminsi ibiri yasojwe na Perezida Kagame.
Iyi nama yari imaze iminsi ibiri yasojwe na Perezida Kagame.
Abayobozi batandukanye banyuzagamo bakanareba kuri telefoni zabo kubera internet yihuta yari ihari.
Abayobozi batandukanye banyuzagamo bakanareba kuri telefoni zabo kubera internet yihuta yari ihari.
Abanyamahanga nabo ntibari bahatanzwe.
Abanyamahanga nabo ntibari bahatanzwe.
Umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama ku ikoranabuhanga n'itumanaho.
Umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama ku ikoranabuhanga n’itumanaho.
Habayeho n'umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.
Habayeho n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.
Urubyiruko narwo ntirwahejwe muri iyi nama kuko rwari ruhagarariwe.
Urubyiruko narwo ntirwahejwe muri iyi nama kuko rwari ruhagarariwe.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga aho u Rwanda ruhagaze mu gukoresha ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga aho u Rwanda ruhagaze mu gukoresha ikoranabuhanga.
Perezida Kagame nawe akihagera yasize ikimenyetso ko yitabiriye inama ya Transform Africa 2015.
Perezida Kagame nawe akihagera yasize ikimenyetso ko yitabiriye inama ya Transform Africa 2015.
Yeretswe ibikorwa bitandukanye bijyanye n'ikoranabuhanga bikorerwa mu Rwanda.
Yeretswe ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga bikorerwa mu Rwanda.

Ephrem Murindabigwi

Amafoto: Urugwiro & Muzogeye Plaisir

Ibitekerezo   ( 4 )

transform africa u rwanda ruhakuye ibitekerezo byinshi bizafasha u rwanda mwiterambeere ndetse na africa muri rusange

kalisa yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

abafite agafaranga nibatere inkunga imishinga iciriritse ubundi barubanda rugufi tuhabonere inyungu bitugereho kuri twese

maurice yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

kigalitoday isigaye ifite amafoto meza cyanee. mukomerezeho

sabin yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Great job done by Rwanda for owing a stake in modern life...

Niyozima yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka