Ikoranabuhanga rituma duhangana n’ibindi bihugu mu iterambere - Perezida Kagame (AMAFOTO)
Perezida Paul Kagame yatangaje ko iterambere rya Afurika rishobora kugerwaho igihe cyose abikorera babishoramo imari bagahera ku mishinga iciriritse kugira ngo rigere ku bantu benshi.
Mu ijambo yagejeje ku bateraniye mu nama ya Transform Africa, umukuru w’igihugu yavuze ko gushora mu ikoranabuhanga bitagombye kubangamira izindi nzego z’ishoramari, ariko ngo ni ngombwa kureba niba ibyo ukora bishobora kujyana naryo kugira ngo ubashe kunguka.

Yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyikira ikoranabuhanga kuko bigaragara ko aho rikoreshwa abantu barushaho kwiteza imbere kandi ko za Leta zigomba gushyigikira abashora mu ikoranabuhanga.
Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga rizafasha Abanyafurika guhanga udushya, akavuga ko icya mbere ari ubushake, guhugura abantu ku bijyanye n’ikoranabuhanga, kubafasha gushaka igishoro no gukurikirana imishinga yabo.
Perezida Kagame ati, “Nkeka ko dukomeje kureba imbere tugashora kandi dukoresha ikoranabuhanga byatuzanira impinduka nziza”.
Umukuru w’igihugu avuga ko mu Rwanda byatangiye kandi biri kugenda neza kuko serivisi nyinshi ziri gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ko gukwirakwiza internet bizatuma besnhi baryitabira.
Andi mafoto















Ephrem Murindabigwi
Amafoto: Urugwiro & Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
transform africa u rwanda ruhakuye ibitekerezo byinshi bizafasha u rwanda mwiterambeere ndetse na africa muri rusange
abafite agafaranga nibatere inkunga imishinga iciriritse ubundi barubanda rugufi tuhabonere inyungu bitugereho kuri twese
kigalitoday isigaye ifite amafoto meza cyanee. mukomerezeho
Great job done by Rwanda for owing a stake in modern life...