“Ikoranabuhanga ni umurima utagira imbago” -Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko gukangukira gukoresha ikoranabuhanga, koko ari wo murima wo gukuramo umusaruro ubuziraherezo.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabibwiye urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke, ubwo kuri uyu Gatanu tariki 23/08/2013 yasuraga Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke akaganira n’urubyiruko rwacyo.

Minisitiri Nsengimana yatanze ibyemezo by’amahugurwa ku rubyiruko 152 rurangije amahugurwa y’igihe cy’ukwezi ku kwiga ikoranabuhanga muri iki kigo cy’urubyiruko.
Minisitiri Nsengimana yasobanuriye neza urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke, ko bakwiriye kwagura ibitekerezo bakabona ko ikoranabuhanga ari ryo musingi w’iterambere iryo ari ryo ryose.
Minisitiri Nsengimana yabwiye urubyiruko rwa Nyamasheke ko badakwiriye gushingira ibitekerezo byabo ku buhinzi gusa nk’uko byakunze kugaragara mu myaka yashize.

Yabibukije intero yariho mbere intero ivuga ngo “umurimo ni uguhinga” kubera ko imirima igenda iba mito ahubwo bagakangukira ikoranabuhanga kuko ryo ari “umurima utagira imbago”.
Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwari ruteraniye kuri icyo kigo, Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa, internet, telefone, Radio na televiziyo, n’irindi bishobora kuba ubukungu urubyiruko rwashingiraho rugatera imbere byihuse.

Minisitiri w’Urubyiruko yongeye gusaba urubyiruko rw’i Nyamasheke kwagura ibitekerezo ku buryo ahagaragara ingorane bashobora kuzihinduramo ibisubizo bibagirira umumaro, kandi bakajya baba aba mbere mu kureba amahirwe bafite kuruta gutekereza ingorane gusa.
Minisitiri Nsengimana kandi yasabye urubyiruko kutagira umurimo n’umwe basuzugura ahubwo bagahugukira kwiga imyuga kandi buri muntu ugize amahirwe yo kwiga, agaharanira kugira ubumenyi bufatika akuramo buzamushoboza kwitunga no kwiteza imbere.
Umwe mu bashoje aya mahugurwa ku ikoranabuhanga yabwiye Kigali Today ko mu gihe kingana n’ukwezi amaze yiga ikoranabuhanga, yabashije kunguka ubumenyi mu kumenya gukoresha mudasobwa mu buryo bwo kwandika kandi atari abizi.
Uyu musore warangije amashuri yisumbuye ariko akaba nta kazi agira avuga ko agiye gukora ibishoboka kugira ngo ibyo yigiye muri aya mahugurwa abibyaze umusaruro wo kumubeshaho.
Umuyobozi w’iki kigo, Janvier Ndanga, yagaragaje ko iki kigo cyahagurukiye gukora ubuvugizi buteza imbere urubyiruko, by’umwihariko binyuze mu myuga itandukanye ihigishirizwa irimo ubudozi, gusudira, ikoranabuhanga ndetse n’ibinyanye n’ubworozi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Jean Baptiste Habyarimana na we yavuze ko akarere ka Nyamasheke gashyigikira ibikorwa by’iterambere ry’urubyiruko ndetse kuri ubu kakaba karimo kubaka agakiriro (cyahoze cyitwa gakinjiro) kazafasha urubyiruko rwinshi rwigira imyuga muri iki kigo kubona aho bakorera biteza imbere.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byo koko ikoranabuhanga Ni urugunguzo rw’ubukungu burambye, urubyiruko turasabwa kurenga inzira yo kurikoresha riduhuza na bagenzi bacu gusa ahubwo tugatera Ni intambwe yo kurikoresha ridusiga inoti bityo tukihuta mu iterambere.