Ikiyobyabwenge kizwi ku izina rya Rwiziringa cyahawe inyito ya “36 oiseaux”

Rwiziringa ni icyatsi kiboneka hirya no hino mu gihugu aho kibarirwa mu biyobyabwenge mu Rwanda kugeza n’ubwo hari abagihaye inyito ya 36 oiseaux (bishatse kuvuga ngo inyoni 36) bagendeye ku bukana gifite mu kwangiza ubuzima bw’abantu.

Icyatsi cya Rwiziringa kiri mu biyobyabwenge biri mu cyiciro cy'ibikomeye
Icyatsi cya Rwiziringa kiri mu biyobyabwenge biri mu cyiciro cy’ibikomeye

Iyo nyito ya 36 oiseaux yahawe icyo cyatsi, ni ishimangira ko uwakiriye atakaza ubwenge aho inyoni imwe ayibonamo inyoni 36.

Bivuze ko aba atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza, bitewe n’ubukana bw’icyo kiyobyabwenge nk’uko bivugwa na SSP Jean Louis Rurangwa, mu nama yagiranye n’abatwara ibinyabiziga mu karere ka Musanze muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi 2019.

SSP Rurangwa yabwiye abatwara ibinyabiziga ibyiciro bitatu by’ibiyobyabwenge biboneka mu ngingo ya 263 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha birimo ibiyobyabwenge bihambaye, ibiyobyabwenge bikomeye n’ibiyobyabwenge byoroheje.

Yasobanuriye abo batwara ibinyabiziga ko hari ikiyobyabwenge cyugarije ubuzima bw’abaturage kizwi ku izina rya Rwiziringa.

Avuga ko kubera ubukana gifite mu kwica ubuzima, cyamaze guhabwa inyito ya 36 aho awagifashe atakaza ubwenge inyoni imwe akayobonamo inyoni 36.

Mu bibasirwa n'ikiyobyabwenge cya Rwiziringa harimo abana b'abanyeshuri
Mu bibasirwa n’ikiyobyabwenge cya Rwiziringa harimo abana b’abanyeshuri

Ati “Icyatsi mujya mubona aho dutuye cyitwa Rwiziringa, usanga hamwe na hamwe Rwiziringa bayiha inyoto ya 36 oiseaux, (inyoni 36).

Uzi kunywa ikintu wabona inyoni imwe ukayibonamo 36, murumva ko biba bikomeye niyo mpamvu musabwa kubyirinda”.

Icyo cyatsi kiboneka hirya no hino m’u Rwanda gifatwa nk’ikiyobyabwenge aho imbuto zacyo ari uburozi ku buryo uwaziriye atakaza ubwenge bikaba byanamuviramo urupfu.

Nk’uko SSP Jean Louis Rurangwa akomeza abivuga, ibyiciro bitatu binyuranye bigize ibiyobyabwenge biboneka mu Rwanda, ni ibizwi nk’ibiyobyabwenge bihambaye aho bigizwe na cocaine, heroin, urumogi na Mugo, icyo cyiciro cy’ibiyobyabwenge hari ibitumizwa hanze n’ibiboneka m’u Rwanda nk’urumogi.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’ibiyobyabwenge bikomeye birimo Mayirungi, Shisha, Icyatsi cya Rwiziringa na sigareti electronic.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’ibiyobyabwenge byoroheje nabyo bihanwa n’ingingo ya 263 bigizwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge arizo bakunze kwita, Muriture, Umumanurajipo, Yewe muntu, Kunja kunja, Cunga umuntu, Umurahanyoni, Akayuki, Urwedensiya n’izindi.

Polisi ikomeje gusaba abaturage kurwanya ibyo biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo bikanadindiza iterambere ryabo n’iryigihugu.

Afashwe anywa, acuruza, atunda, akoresha, yisiga ibyo biyobyabwenge ahanishwa igifungo cy’umwaka kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 30 bitewe n’icyiciro cy’ibiyobyabwenge yafatanwe.

SSP Jean Louis Rurangwa aganira n'abatwara ibinyabiziga
SSP Jean Louis Rurangwa aganira n’abatwara ibinyabiziga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri Polic yarakoze kuduhugura kukonatwe twese twarikuzagwa mucyaha tutabizi ark turabimenye
Burakoze

Pacifique IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka