Ikiyaga cya Kivu gitunze benshi

Nubwo Abanyarwanda bavuga ko batunzwe na guhinga no korora ndetse bakavuga ko ubutaka bubafitiye akamaro mu gutura, ikiyaga cya Kivu gifite akamaro mu mibereho y’Abanyarwanda batari bacye, haba mu kubona ibibatunga, gutanga akazi, ubuhahirane, guteza imbere inganda no gutanga amashanyarazi hamwe n’ubukerarugendo.

Uretse abarobyi, hari n'abatunzwe no gucuruza ibituruka mu kiyaga cya Kivu
Uretse abarobyi, hari n’abatunzwe no gucuruza ibituruka mu kiyaga cya Kivu

Akarere ka Rubavu gasurwa cyane kubera ubukerarugendo bukorwa ku nkengero z’amazi y’ikiyaga cya Kivu haba mu mujyi wa Gisenyi no mu Murenge wa Nyamyumba.

Benshi mu basura amazi y’ikiyaga cya Kivu, bishimira serivisi bahabwa zirimo gutembera mu bwato mu kiyaga cya Kivu, koga mu mazi, kurya amafi n’isambaza, izo serivisi zigatunga n’imiryango y’abazikoramo.

Ikiyaga cya Kivu gitunze ubuzima bwa benshi baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, haba kuri serivisi bahatanga mu bukerarugendo, koga, abahasura kimwe n’abakoreramo ubworozi n’uburobyi.

Abakora uburobyi bishimira inyungu bakuramo

Aisha Bazubagira ni umubyeyi w’imyaka 60 kandi amaze imyaka irenga 30 akora uburobyi mu Kiyaga cya Kivu. Avuga ko adashoora kumenya umubare w’abo ikiyaga cya Kivu kigaburira kubera akazi gitanga. Icyakora avuga ko uburobyi agikoreramo ari bwo bumutunze.

Agira ati “Nakoze ubukwe mu 1982, nasanze umuryango w’umugabo wanjye bakora uburobyi na bwo mbwinjiramo, kandi ndengeje imyaka 60 nkiburimo. Nubwo ubu kubera ubushimusi no gukoresha imitego itemewe byagabanyije umusaruro, ariko gukora uburobyi byari akazi gatunze benshi.”

Benshi batunzwe n'uburobyi mu kiyaga cya Kivu
Benshi batunzwe n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu

Bazubagira asanzwe afite imitego yitwa Icyerekezo ikoreshwa mu kuroba isambaza zikuze. Avuga ko uburobyi bushobora gutunga benshi kurusha abo butunga ubu mu gihe habaye igenzura no guca imitego iroba abana b’isambaza n’amafi kuko byangiza umusaruro.

Agira ati “Uribaza abana b’isambaza barobwa n’inzitiramubu baramutse bakuze batanga umusaruro mwinshi, ariko iyo mitego iraboneka kandi tugaragaza ko yangiza uburobyi. Turasaba inzego zibishinzwe guca ubushimusi n’ubujura bw’imitego mu burobyi."

Issa Gahimano, umurobyi mu kiyaga cya Kivu, avuga ko uretse uburobyi no gutwara ubwato mu kiyaga cya Kivu, iki kiyaga ari uruganda rutanga akazi. Agira ati “Nk’ubu twamaze kuroba kandi isambaza zamaze gukwira Igihugu cyose. Uretse njye warobye, reba abazitwaye, abazicuruza, urumva ko zitanga akazi gatunze benshi.”

Jean Claude Nizeyimana, umucuruzi w’isambaza mu Karere ka Rubavu, avuga ko isambaza zitunze abantu benshi cyane cyane abakora mu bucuruzi.

Agira ati “Nkatwe turangura n’abarobyi ariko hari abagore benshi baza bakazicuruza, hari abazizengurutsa mu ngo, abazikawusha bakazohereza i Kigali n’ahandi, mbese ugiye kureba abo ikiyaga cya Kivu gitunze ntawashobora kubabara."

Bamwe mu bakora uburobyi bavuga ko uretse kuba ari akazi kabatunze, ngo gafite icyo kabagejejeho. Gahimano utuye mu Murenge wa Rugerero avuga ko uretse kubaka inzu, yashoboye no gufasha abo baturanye gukora umuhanda mu Kagari ka Gisa, mu gihe Bazubagira we avuga ko yashoboye kubaka inzu mu mujyi wa Gisenyi abikuye mu burobyi.

Uretse abantu ku giti cyabo, hari abasore barenga 30 batwara ubwato mu mujyi wa Gisenyi kandi bakuramo imibereho. Bamwe mu bavuganye na Kigali Today bavuga ko ibikorwa byo gutembereza abantu mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bitunze imiryango yabo.

Ubwato butwara ba mukerarugendo mu mazi y'ikiyaga cya Kivu
Ubwato butwara ba mukerarugendo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu

Hussein ni umwe muri bo. Agira ati “iyo dutwaye abantu tubatembereza mu mazi batwishyura amafaranga atandukanye ariko ashobora gutunga imiryango yacu, hari igihe umuntu ashobora gucyura nibura ibihumbi 50 cyangwa akabirenza kandi si makeya wakuyemo lisansi wakoresheje.”

Bimwe mu byo avuga ko bibangamira iterambere ryabo harimo ifungwa ry’imipaka rituma abasura umujyi wa Gisenyi bagabanuka hamwe n’ibyorezo nka Covid-19 n’ibindi byorezo bituma ingendo zihagarara.

Ikiyaga cya Kivu cyafashije u Rwanda kubona ingufu z’amashanyarazi

Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda kibarirwamo ibishanga birindwi bishobora gucukurwamo gazi methane ibyazwa amashanyarazi.

Cyakora ibigo nka Kivu watt na Shema Power nibyo byatangiye kubyaza amashanyarazi gaz methane icukurwa mu kiyaga cya Kivu.

U Rwanda rukoresha Megawatt 50 zitunganywa na Shema power naho Kivu watt itunganya Megawatt 26 mu gihe ubu buyobozi bw’iki kigo bwari bwaragaragaje ko bushaka gutanga Mw 100.

Kuba ibi bigo bishobora gutanga nibura ingufu zingana na Mw 76 bifasha abanyarwanda bakenera ingufu guhanga imirimo ndetse bagashobora kwibeshaho no kubeshaho imiryango yabo.

Ikigo nka Gazmeth ubu kirimo kubaka ibikorwa byacyo kugira ngo gishobore gutanga gazi ikoreshwa mu guteka, uretse abakozi bazakora muri iki kigo, hari abazacuruza gazi n’abazayikoresha nabyo ibintu bizasiga abantu ibihumbi babonye imirimo.

Bimwe mu bikorwa remezo byubatswe ku Kivu bifasha mu kubyaza ikiyaga ingufu z'amashanyarazi
Bimwe mu bikorwa remezo byubatswe ku Kivu bifasha mu kubyaza ikiyaga ingufu z’amashanyarazi

Ikiyaga cya Kivu gifite umutungu kamenere ufasha u Rwanda n’abanyarwanda mu iterambere ryabo, cyakora uko iminsi yiyongera niko umumaro wacyo urushaho kwiyongera haba ku bubaka amahoteli babona ababagana nabo bagatanga akazi ku babakorera ndetse bagatanga amasoko kubo bahahira, ariko harimo no gutezwa imbere ingendo zo mu mazi kuko harimo kubaka ibyambu ku nknegero z’ikiyaga cya Kivu, uretse icyambu cya Rubavu cyuzuye hakaba hateganywa kubakwa ikindi mu karere ka Rusizi na Rutsiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nukuru ninziza rwose urayisoma ukumva harimo akantu.
Ahubwo mutubarize abantu bazatangira gukoresha gaz yo gutekesha ituruka mu kiyaga cya Kivu ryari?

Burakari kirimanga yanditse ku itariki ya: 14-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka