Ikiraro gisanzwe cya Gahira cyangijwe n’ibiza gisimbujwe icyo mu kirere

Nyuma y’uko ikiraro gisanzwe cya Gahira, gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke mu Mirenge ya Rongi na Ruli, cyakomeje kwangizwa n’amazi ya Nyabarongo, bigahagarika imigenderanire hagati y’utwo turere, hamaze kuzura icyo mu kirere.

Bahisemo kubaka ikiraro cyo mu kirere
Bahisemo kubaka ikiraro cyo mu kirere

Ni mu rwego rwo koroshya imigenderanire hagati y’Abanyagakenke n’Abanyamuhanga, bakunze guhura n’imbogamizi baterwa n’icyo kiraro cyo ku butaka, aho cyagiye cyangirika inshuro nyinshi, bigashyira abaturage mu gihirahiro.

Mu gushaka igisubizo kirambye, Leta yahisemo kubaka ikiraro cyo mu kirere, aho cyanamaze kuzura, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, wishimiye cyane icyo kiraro, avuga ko kije gufasha ubuhahirane hagati y’abaturage b’Uturere twombi.

Ati “Dufitanye ubufatanye n’umushinga witwa Bridge to Prosperty, niwo usanzwe udufasha mu kubaka ibiraro byo mu kirere, ariko iki cyubatswe ku nkunga ya RTDA, ni ikiraro kinyurwaho n’abagiye kugurisha imyaka n’abafite indi mizigo bashobora kuhagenda. Inzira rero isanzwe irahagaze mu kwirinda ko abaturage bagira ibibazo, kiriya kiraro kirahagije, ubuhahirane burakomeza nta kibazo”.

Uwo muyobozi yagize icyo asaba abaturage “Nibishimire ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibazirikana, aho bagize ikibazo hose iba ibabereyeyo ihangayikishijwe no kugikemura. Icya kabiri dusaba abaturage, ni ukuba maso, ikiraro bakakirinda kugira ngo hatazagira uwacyangiza, dore ko hari icyigeze kuhubakwa bivugwa ko hari abagizi ba nabi bacyangirije, ni babe maso”.

Uwo muyobozi yavuze ko abaturage bakwiye kubahiriza ibikwiye kunyura ku kiraro, birinda kukinyuzaho ibitemewe bishobora kucyangiza

Ati “Niba hemereye abantu kuhanyura ariko ugasanga abafite amapikipiki apakiye imizigo bashaka kuyahanyuza, ni ukuvuga ngo nk’uko imodoka ikorwa ikagenerwa imizigo ntarengwa yo kwikorera, na kiriya kiraro turasaba ngo ibyo ababishinzwe bazabereka bakwiye kuhanyuzwa byemewe abe aribyo bazubahiriza”.

Ubwo ikiraro cyo ku butaka cyareshyaga na metero 60 z’uburebure cyangirikaga bwa mbere, cyatwawe n’amazi ya Nyabarongo mu biza byabaye mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira iya 7 Gicurasi 2020.

Icyo gihe byashyize abaturage mu gihirahiro, imigenderanire irasubikwa, uko cyubakwaga cyakomeje guhura n’ibibazo, kugeza ubwo cyangizwa n’abagizi ba nabi mu ntangiro za 2022.

Nyuma yo kwangizwa n’abagizi ba nabi banabihaniwe, uturere twombi twishatsemo ibisubizo, haboneka amafaranga miliyoni zigera ku 180 bongera kugisana, n’ubwo mu minsi itageze ku 10 cyongeye kwangirika, mu mvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa 19 Mata 2022, mu gihe Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric, yari yatangaje ko icyo kiraro bari bujuje gifite uburambe bw’imyaka 15.

Ikiraro cya Gahira gisanzwe cyangijwe n'ibiza mu minsi 10 cyuzuye gitwaye miliyoni 180 mu kugisana
Ikiraro cya Gahira gisanzwe cyangijwe n’ibiza mu minsi 10 cyuzuye gitwaye miliyoni 180 mu kugisana

Icyo kiraro cyo mu kirere cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda 119,207,344 FRW, aho 1/2 kingana 59,603,672Frw ari uruhare rw’Akarere ka Muhanga, Umushinga B2P (Bridges to Prosperity), umufatanyabikorwa uhoraho w’Akarere ka Gakenke nawo utanga nk’ayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka