Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyaherukaga gusanwa cyatwawe n’amazi ya Nyabarongo

Ikiraro cya Gahira gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke ku mirenge ya Rongi na Ruri cyongeye gutwara n’amazi ya Nyabarongo, nyuma y’iminsi itageze ku 10 gusa gikozwe kikuzura kikongera kuba nyabagendwa.

Ikiraro cyari gifite ibyuma bishinze mu mazi
Ikiraro cyari gifite ibyuma bishinze mu mazi

Icyo kiraro kireshya na metero 60 cyatwawe n’amazi menshi ya Nyabarongo yuzuye ku mugoroba wo ku wa 19 Mata 2022, ubu abaturage bakaba barimo kambutswa n’ubwato bw’abasirikare n’ubundi bwifashishwaga mu kubambutsa mu mezi abiri ashize.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko ari igihombo kuba ikiraro cyuzuzye gitwaye asaga miliyoni 180 cyangirika mu minsi mike cyane, ubu hakaba hagiye gushakwa uburyo burambye bwo kubaka ikindi.

Bizimana avuga ko ikiraro cyatwawe n’amazi kuko Nyabarongo yuzuye ikakirengera, kuko cyari cyubatse hafi n’amazi, ubu ngo hakaba hagiye gushakwa uko hakubakwa ikiraro cyo mu kirere ku buryo amazi atagishyikira.

Agira ati “Ku bufatanye bw’uturere twa Gakenke na Muhanga hagiye gushakwa uko hubakwa ikiraro cyo mu kirere kuko bigaragara ko igishinze ibyuma mu mazi yajya akomeza kugisenya. Hagati aho abaturage barakomeza gufashwa kwambuka mu bwato bwa gisirikare, natwe turatanga ibikenerwa ngo ubwo bwato bubambutse nta kiguzi batanze”.

Ikiraro cya Gahira cyari cyangijwe n’abantu baje gutabwa muri yombi, nyuma cyongera gusanwa gitahwa ku mugaragaro n’inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, muri uku kwezi kwa Mata 2022.

Abaturage bakaba basabwa kwirinda kuvogera umugezi wa Nyabarongo kugira ngo atabatwara kuko amazi yabaye menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo umuntu yibaza ninde watanze amafaranga ninde wacyubatse abacyubatse bize muyahe mashuli wasobanura ute umu ingénieur utazi aho kureba aho amazi yagera imvura ibaye nyinshi abatanze isoko nabacyubatse a buhenzuzi bakwiye kureba abakoze amakosa muli ibyo bakishyura.izo milioni180 ntagutetegereza ko ava mwisanduka ya Leta cyane ababyubatse

lg yanditse ku itariki ya: 21-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka