Ikiraro cya Rusizi I gihuza u Rwanda na Congo cyateje imbogamizi kubera kwangirika

Ikiraro gihuza akarere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu bigaragara ko cyari kimaze gusaza cyateje imbogamizi kuko nta modoka ipakiye imizigo iri kuhanyura kubera ko ibyuma byari bigifashe byacitse kubera gusaza.

Kubera iyo mpamvu bamwe mu bahanyuza ibinyabiziga bavuga ko guca kuri Rusizi rwa 2 ngo baba bakoze urugendo rurerure ibyo bigatuma n’imihahirane idakomeza kugenda neza kubera iki kiraro cya bugufi cyabahuzaga.

Ibyuma by'iki kiraro byaracitse.
Ibyuma by’iki kiraro byaracitse.

Nubwo iki kiraro kimaze gusaza iruhande rwacyo hari kubakwa ikindi ndetse gisa n’ikimaze kuzura ariko kitaratahwa; aba bahanyuza ibinyabiziga bifuza ko ababishinzwe bakwihutisha itahwa ry’iki kiraro gishya kugirango ibi bihugu bikomeze guhahirana ntacyo binubira.

Abagenzi n'imizigo yabo bari kunyura ku ruhande.
Abagenzi n’imizigo yabo bari kunyura ku ruhande.

Si abahanyuza ibinyabiziga gusa bavuga ko bahangayitse ku bw’iki kiraro gishaje kuko n’abaturage bambutsa ibicuruzwa byabo babyiganira ku ruhande n’ingorofani kuko arizo zirikwifashishwa cyane mu kwambutsa imizigo y’abaturage.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka