Ikiraro cya Gahira gihuza Muhanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa

Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe n’abagizi ba nabi.

Ni ikiraro gifite uburambe bw'imyaka 15
Ni ikiraro gifite uburambe bw’imyaka 15

Ni ikiraro cyubatse ku mugezi wa Nyabarongo, kireshya na metero mirongo itandatu (60M) z’uburebure kikaba gifite ubushobozi bwo kwikorera toni cumi n’eshanu (15t) kikaba gifite uburambe bw’imyaka 15 igihe abaturage bagikoresha neza.

Icyo kiraro kimaze kwangizwa byatumye hifashishwa ubwato bwa gakondo mu kwambutsa abaturage, ari nayo yaje kuba intandaro yo kugongana k’ubwato bubiri mu mezi abiri ashize ubwo hari haguye imvura nyinshi, bukarohama ndetse umuntu umwe akahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko icyo kiraro cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 185Frw.

Avuga ko kuba cyongeye gusanwa bigiye kugabanya ingengo y’imari yagendaga mu gutwara abaturage mu bwato bwa moteri, kuko uturere twa Gakenke na Muhanga ari two twishyuraga amavuta ya moteri z’ubwato, ari naho ahera asaba abaturage kukibungabunga.

Agira ati “Mu kwambuka ku bufatanye n’inzego z’umutekano batanze ubwato, Muhanga na Gakenke twatangaga amavuta ya moteri kugira ngo abaturage bambukire Ubuntu. Hari hamaze kugenda amafaranga menshi, ntabwo kandi abifuza kwambuka bose bambukaga kuko hari umubare ubwato bwatwaraga, ubu rero ubuhahirane bwongeye gusubukurwa”.

Bizimana avuga ko umusaruro w’abaturage mu turere twombi ugiye kugera ku masoko, abaturage bakaba bongera gufata inzira ijya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ruri, cyane ko ubuzima bw’abaturage baho bushingiye kuri iyo migenderanire.

Agira ati “Abaturage bamaze kuva mu bwigunge kuko ntabwo bose babaga baberewe no kugenda mu bwato, ubwo kirangiye bizatanga umusaruro mu iterambere, abaturage bareme isoko, abashyingiranwe babone aho banyura, icyo nicyo twishimira”.

Bizimana avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ikiraro, hagiye kubaho ubufatanye n’Akarere ka Gakenke kugira ngo bafatanye kukirinda, ku buryo hazanashyirwaho irondo ku mpande zombi.

Hagati aho Akarere ka Muhanga kamaze no gutanga ibyangombwa byo gutwara abantu mu mazi ku mugezi wa Nyabarongo, ku makoperative umunani akoresha ubwato bwa moteri bwasimbuye ubwato bwa gakondo, bwakoreshwaga mu buryo bunyuranyije n’itegeko rigenga ubwikorezi bwo mu mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Durite ubuyobozi bwiza bukorana imbaraga Nyagasani abudukomereze amaboko

Kagiraneza jnepo yanditse ku itariki ya: 12-04-2022  →  Musubize

Erega n’abatabyumva nka zankomamashyi zizashyira zibibone ko hahirwa twe dufite abayobozi beza! Imana ige ibakomeza kandi ibahe ishya n’ihirwe.

MUDAHERANWA Joseph yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka