Ikiraro cya Cyangoga cyasanwe, Gakenke na Nyabihu bongera guhahirana
Mu gihe abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bamaze iminsi binubira iyangirika ry’ikiraro cya Cyangoga, aho ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerezuba bwari bwarahagaze, basoje 2022 bishimye nyuma y’uko icyo kiraro gisanwe.

Abari bagizweho ingaruka n’icyo kibazo, cyane cyane abaturiye icyo kiraro, bo Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke n’uwa Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu.
Icyo kiraro cy’ibiti, nyuma y’uko zimwe mu mbaho zicyubatse ziboze, byagisigiye imyanya minini irangaye, ku buryo byateraga abenshi ubwoba bwo kukinyuraho.
Icyo kibazo cyabarijwe mu nama yo ku itariki 22 Ukuboza 2022, yahuje Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille n’itangazamakuru rikorera muri iyo ntara, inama yari yatumiwemo n’ubuyobozi bw’uturere tugize iyo ntara.
Abajijwe ikibazo kijyanye n’icyo kiraro, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere muri iyo nama, yavuze ko akarere kagiye gushaka umuti w’icyo kibazo mu buryo bwihuse.
Mu gukemura icyo kibazo mu buryo bwihuse, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abaturage bwahise bushyira imbaho kuri icyo kiraro zisimbura izari zarashaje, ikiraro cyongera kuba nyabagendwa, aho abaturage b’intara zombi, bakomeje kugenderana bagirana n’imihahiranire.
N’ubwo icyo kiraro cyasanwe, hari benshi basanga bidahagije, aho basaba Leta kubaka icyo kiraro mu buryo burambye, abagikoresha bakava ku banyamaguru gusa n’imodoka zikaba zacyifashisha mu kwambuka, dore ko gutwara umusaruro wabo ku mutwe wiganjemo ibitoki, bibavuna.
Uwitwa Rwabasigari Dieudonné ati “Kuki ahubwo kidakorwa ngo imodoka zinyureho zambutse n’ibitoki?”
Undi ati “Ni byiza ariko nkurikije iyi ntera ihari n’uyu mugezi, abo bireba babe bategura indi budget kuko ntigishobora kurenza imyaka itatu”.
Undi yagaragaje ko uburyo icyo kiraro gikoze gishobora gushyira abagenzi mu kaga, ati “Yego ko kiraro cyo kwishimira! Buriya se ntibari no gushyiraho ibyuma nibura, n’utwuma turinda abagenzi impanuka ni ngombwa. Kwa kundi umuntu atsikira cyangwa undi akamukubita urutugu babisikana yagwamo pe!”
Kuri icyo kibazo, Visi Meya Niyonsenga, yemeza ko gushyiraho imbaho ari mu buryo bwo gufasha abaturage mu buryo bwihuse, ariko ko bateganya kuzacyubaka mu buryo burambye mu gihe ingengo y’imari yo kucyubaka mu buryo bujyanye n’icyerekezo izaba yamaze kuboneka.
Ikiraro cya Cyangoga kiri ku mugezi wa Mukungwa, aho gikoreshwa n’abaturage, cyane cyane abarema amasoko atandukanye yo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu, arimo isoko rya Cyinkware ryo muri Gakenke n’irya Vunga mu Karere ka Nyabihu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
CYINKWARE SI MURI GAKENKE, NAHO NI MURI NYABIHU