Ikimoteri cya Nduba gishobora kubyazwa ifumbire na gaz yunganira lisansi na mazutu

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma ikomeje gushakisha ahaboneka ingufu zunganira izisanzweho, aho Ikimoteri cya Nduba gishobora kubyazwa ifumbire, hamwe na gaz yakoreshwa mu modoka zisimbura izikoresha lisansi (essence) na mazutu.

Ikimoteri cya Nduba gishobora kubyazwa ifumbire na gaz
Ikimoteri cya Nduba gishobora kubyazwa ifumbire na gaz

Dr Nsabimana avuga ko mu bihugu bitandukanye byo ku Isi (atanga urugero rwa Suède na Nepal), imyanda ibora irimo kubyazwa amashanyarazi, gaz yo guteka cyangwa iyo gukoresha mu modoka zabugenewe.

Avuga ko ibijyanye no kubyaza ikimoteri cya Nduba gaz izakoreshwa ibintu bitandukanye, birimo kwigwaho mu mushinga Leta y’u Rwanda ifatanyijemo n’Igihugu cya Suède.

Mu kiganiro yahaye Inteko ku wa Gatatu, ubwo yasobanuraga impamvu zadindije Umushinga wa biyogazi, Dr Nsabimana yavuze ko n’ubwo inyigo ikomeje ku Kimoteri cya Nduba, yamaze kugaragaza ko kirimo gaz yakoreshwa ibintu bitandukanye ndetse n’ifumbire.

Dr Nsabimana yagize ati "Muri kiriya kimoteri cya Nduba harimo gaze ishobora kwifashishwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ikabyazwa umusaruro ndetse hakaba hanavamo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, birimo kwigwaho tuzakomeza kubikurikiranira hafi kugira ngo habe havamo umusaruro."

Avuga ko hari umushoramari washatse kuzana imodoka nini zitwara abantu mu mijyi mu buryo bwa rusange (buses), uwo akaba yaravugaga ko mu Kimoteri cya Nduba havamo gaze ikoreshwa mu gutwara izo modoka.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo avuga ko gaz yakurwa mu kimoteri cya Nduba yaza ishobora kugurwa na benshi bitewe n’ubushobozi bwa buri wese, kuko yaba ipfunyikwa mu macupa agiye arutana.

Dr Nsabimana avuga ko hari ubunararibonye u Rwanda rurimo kwigira ku gihugu cya Nepal, mu bijyanye n’ingufu zikomoka ku myanda ibora.

Depite Dr Frank Habineza wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DDGR), ni we wari watanze igitekerezo cy’uko imyanda ibora yabyazwa ingufu zunganira izisanzweho.

Dr Habineza avuga ko imyanda ibora ikomeje guhumanya ibidukikije no kohereza mu kirere imyuka ya methane ihumanya, ikanateza iyangirika ry’akayunguruzo gakingira Isi kwibasirwa n’ubushyuhe bw’izuba.

Nta muntu wo mu Mujyi wa Kigali twashoboye kuvugana ngo aduhe ibisobanuro birambuye, ariko hari Umudepite wabwiye Kigali Today ko yabonye inyigo yo kubyaza gaz n’ifumbire ikimoteri cya Nduba yararangiye, Umujyi wa Kigali ukaba watangiye guhamagarira abikorera gushora imari ku Kimoteri cya Nduba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka