Ikimina cya IPRC EAST cyoroje abaturage batishoboye
Imiryango 25 mu Murenge wa Mwulire i Rwamagana yorojwe amatungo magufi n’ikimina cy’abakozi b’ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro, IPRC EAST.
Cyaboroje ihene 25 ku wa 28 Ugushyingo 2015 ubwo abakigize bifatanyaga n’abo baturage mu muganda usoza ukwezi. Muri uwo muganda bubakiye uwitwa Mukabasinga Grace wabaga mu nzu y’amabati ane kandi ishaje bigatuma avirwa igihe imvura yaguye.

Abanyamuryango b’icyo kimina bahamagariye abaturage kwishyira hamwe no kugira umuco wo kuzigama, by’umwihariko urubyiruko ruhamagarirwa kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Ibyo ngo bigezweho byakwihutisha iterambere u Rwanda rwiyemeje kugeraho nk’uko umuyobozi wungirije w’icyo kimina Habiyaremye Juvenal abivuga.
Ati “Kwishyira hamwe bituma abantu bahuza ibitekerezo bakagana ibigo bifasha gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu.”
Yongeraho ko nta mpamvu yatuma abantu batitabira imyuga kuko igirira akamaro uwayize mu kwihangira imirimo.
Byongeye, ngo Leta yatanze amahirwe kugira ngo ibyiciro byose by’abaturage byoroherezwe kwitabira imyuga mu buryo bukwiye.

Uretse gufashanya hagati y’abanyamuryango bagize icyo kimina, abakigize ngo baniyemeje kujya bafasha n’abandi baturage batishoboye hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta, nk’uko Umuyobozi wacyo, Byiringiro Jean Claude, abivuga.
Aborojwe izo hene bavuga ko zigiye kubafasha guhindura imibereho ya bo, kuko nizororoka zizabafasha kugera kuri byinshi nk’uko Mukabasinga abivuga.
Icyo kimina cyitwa Imanzi kigiye kumara imyaka ibiri gitangiye muri iryo shuri rya IPRC ribarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ihene cyoroje abo baturage ngo zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Abanyamuryango bacyo bavuga ko bazakomeza gutanga ubufasha ku baturage batishoboye, kuko n’umwaka ushize batangiye imisanzu y’umwisungane mu kwivuza abaturage 100 bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|