Ikiguzi gicibwa abahererekanya amafaranga make kuri telefone gishobora kugabanuka

Guverinoma y’u Rwanda irimo kureba uburyo yagabanya ikiguzi gicibwa abahererekanya amafaranga make bakoresheje telefone zigendanwa (MoMo), ndetse kikaba cyavanwaho ku bahererekanya atarenze 10,000Frw, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi budahererekanya amafaranga mu ntoki.

Ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga (ICT) na Inovasiyo, Paula Ingabire, aheruka kwitaba Inteko Ishinga Amategeko, akayigezaho ibibazo bibangamiye itumanaho rikoresha ikoranabuhanga mu Rwanda, Depite Albert Ruhakana yagaragaje ko ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga abantu batayakozeho kikiri hejuru, by’umwihariko ku bahererekanya amafaranga make.

Agendeye ku rugero rw’amafaranga akatwa na sosiyete, itanga serivisi zo kubika no koherezanya amafaranga mu buryo bw’ikorabuhanga mu Rwanda (MobiCash), Depite Ruhakana yavuze ko iyo sosiyete ikata 160Frw ku muntu wohereje hagati y’ifaranga rimwe na 1,000Frw.

Depite Ruhakana akaba asanga ibi ari byo bituma guhererekanya amafaranga kuri telefone bikomeza gukomwa mu nkokora, no kuba abantu banga ko amafaranga yabo ashirira mu gukoresha ICT.

Nyamara mu guhererekanya hagati ya 300,000 na 500,000Frw, Ruhakana yagaragaje ko ikiguzi ari 3,000Frw; mu gihe guhererekanya hagati ya 500,000Frw na miliyoni imwe, ikiguzi ari 4,000 na 5,000Frw ku bahererekanya arenga miliyoni imwe.

Depite Ruhakana yanongeyeho ko icyo giciro, ari cyo gikatwa umuntu wishyura imisoro ku Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Amaze kugaragaza iki kibazo, yibajije uburyo Igihugu gishobora kugera ku rwego rw’ubukungu budahererekanya amafaranga mu ntoki, bityo aboneraho kubaza Minisitiri wa ICT icyakorwa kugira ngo ibyo biciro bigabanuke.

Minisitiri Ingabire, yasobanuye ko inyigo bakoze mu mezi 18 bafatanyije n’ikigo Nyamerika cy’ikoranabuhanga ryo kwishyura hakoreshejwe amakarita (MasterCard), yerekanye ko hari abantu benshi bahererekanya amafaranga ari hagati y’ifaranga rimwe na 10,000Frw.

Akomoza ku gukuraho igiciro gikatwa abahererekanya amafaranga make, kugira ngo kwishyura na telefone bibe umuco, Minisitiri Ingabire yagize ati “Nta cyagerwaho gifatika dukomeje kugendera ku bantu bahererekanya hagati ya 300,000 na 500,000Frw aho bakatwa 3,000Frw. Ariko ku muntu ukatwa 160Frw ku 1,000FRW yohereje, uba ari umutwaro munini”.

Ku bakora ubucuruzi, Minisitiri Ingabire yavuze ko kuri ubu, igiciro ari 0.5% avanwa ku yishyuwe hakoreshejwe MTN (MoMo Pay), na 1% ku bakoresha Airtel Money.

Minisitiri wa ICT na Inovasiyo yakomeje asobanura ko bazareba uko Guverinoma yashyiriraho agahimbazamusyi abatanga izo serivisi, harimo amabanki n’ibigo by’itumanaho rya telefone zigendanwa, kugira ngo icyo giciro kivanweho bityo bazamure n’umubare w’abahererekanya amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu yo mu 2021/2022, umubare w’inshuro zo kwishyura amafaranga hakoreshejwe ICT, wazamutseho 58% uvuye ku nshuro miliyoni 196 ugera ku nshuro miliyoni 310, agaciro mu mafaranga kazamutseho 41% avuye kuri Miliyari 4,707 agera kuri Miliyari 6,616Frw.

Amafaranga yahererekanyijwe muri banki mu buryo bwa murandasi, inshuro byakozwe zazamutseho 42% bivuye ku nshuro ziri hejuru ya miliyoni 1.5 kugera ku nshuro zirenga miliyoni 2.2, mu gihe agaciro mu mafaranga kazamutseho 57%, avuye kuri Miliyari 2,672 akagera kuri Miliyari 4,200Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka