Ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 n’amafaranga y’itike yongerewe byabujije benshi kujya muri Uganda

Ibigo bitwara abagenzi bava n’abajya muri Uganda bivuga ko n’ubwo imipaka yongeye gufungurwa ingendo zigasubukurwa, hari abagenzi benshi batarimo kujyayo kubera ikiguzi gihenze cyo kwipimisha Covid-19, hamwe n’amafaranga y’urugendo yiyongereye.

Abifuza kwambuka umupaka wa Uganda ni benshi ariko ababishobora ni bake
Abifuza kwambuka umupaka wa Uganda ni benshi ariko ababishobora ni bake

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, yemeye gufungura imipaka nyuma y’imyaka irenga ibiri yari imaze ifunzwe kubera Covid-19, by’umwihariko abajya muri Uganda bo bakaba bamaze imyaka itatu batambuka kuva muri 2019.

Umuyobozi w’ibikorwa by’ikigo cyitwa Trinity gitwara abagenzi mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba, Konorad Rutareka, avuga ko icyo gihe itike y’urugendo kuva i Kigali kugera i Kampala yari Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, ariko ubu yageze ku mafaranga ibihumbi 15.

Rutareka agira ati “Abagenzi baraza biteguranye amafaranga ibihumbi 10 y’urugendo nk’uko byahoze, tukababwira ko itike yabaye ibihumbi 15. Byakwiyongeraho no kubabwira ko bagomba kubanza kwipimisha Covid-19 bakazana icyemezo cya PCR-Test gitangwa ku mafaranga ibihumbi 30, abenshi baragenda ntibagaruke, mu bantu 10 twakira abo ubona bagaruka (baje gukatisha itike) ni nka babiri cyangwa batatu gusa”.

Rutareka avuga ko izamuka ry’ikiguzi cy’urugendo ryatewe n’uko igiciro cy’ibikoresho bigize imodoka cyiyongereye, ndetse n’icy’ibikomoka kuri peterori cyazamutse cyane haba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa muri Uganda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022 imodoka ya Trinity yagiye i Kampala ikaba ari imwe gusa, iza Volcano mukeba wayo zabaye ebyiri, mu gihe buri kigo cyajyaga cyohereza imodoka zitari munsi y’eshanu ku munsi mbere y’umwaduko wa Covid-19.

Uwitwa Mukotanyi Mussa ukora ibijyanye n’ubugeni, yakomeje kuzengurukaga muri Gare ya Nyabugogo ashaka uburyo yajya muri Uganda kugura amarangi yo gukoresha umwuga we, avuga ko atari yiteguye gutanga amafaranga ibihumbi 30 yo kwipimisha Covid-19.

Mukotanyi yahagaze umwanya munini abanza gutekereza neza niba yajya kwishyura ikizamini cya Covid-19 n’amafaranga y’urugendo, ageze aho yemera kugenda ariko ngo ni ku bw’amaburakindi bitewe n’ibyo akeneye kugura muri Uganda.

Yagize ati “Mbonye nta bundi buryo, nari mfite gahunda yo kwigurira ibikoresho, amarangi meza uba usanga tuyakura muri Uganda ku biciro byiza. Bitewe n’uko nshaka kwitegura Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda, nsanze ndi bugende”.

Icyakora ku bagenzi bari bamaze kumenyera gutega indege bajya muri Uganda, kwishyura ibihumbi 30 by’ikizamini cya Covid-19 cyitwa PCR hamwe n’ibihumbi 15 by’urugendo ngo ntacyo bibabwiye. Aba barimo uwitwa Liliane wari ugiye gusura abo mu muryango we batuye i Kampala.

Hari abaturage barimo kwibaza impamvu mu kwambuka imipaka y’ibihugu bituranye n’u Rwanda abaturage basabwa ibyemezo bitandukanye, aho bamwe basabwa icyangombwa cya PCR cy’uko bipimishije Covid-19 cyishyurwa amafaranga ibihumbi 30, nyamara ahandi nko muri Congo abantu bakaba bambuka biboroheye.

Abagenzi bajya muri Uganda basabwa kwishyura ibihumbi 15 by'urugendo no kwipimisha Covid-19
Abagenzi bajya muri Uganda basabwa kwishyura ibihumbi 15 by’urugendo no kwipimisha Covid-19

Ni ikibazo Umunyamakuru wa RBA yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, asubiza ko u Rwanda atari rwo rurimo gusaba biriya byemezo, ahubwo ngo ni ibihugu abantu bajyamo.

Yagize ati “Izi ngamba ntabwo ari igihugu cyacu cyazishyizeho, ni ibihugu bituranyi, za PCR zirimo gukoreshwa ku mupaka wa Gatuna ni ibisabwa na Uganda ntabwo ari u Rwanda. Ni ukuvuga ngo hari gahunda tuganirira hamwe mu Ihuriro ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biraza kuduha umwanya wo kugira ngo twumvikane uburyo twafasha abantu kugira ngo bakore izo ngendo zabo n’ubucuruzi muri rusange”.

Ku ruhande rw’u Rwanda abantu barinjira mu Gihugu baba barikingije cyangwa batarikingije, bakaba basabwa gusa kwerekana icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 mu buryo bwihuse buzwi nka Rapid Test, kikaba cyishyurwa 5,000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka