Ikigo QA Venue Solutions Rwanda cyemerewe gucunga Kigali Arena mu myaka irindwi

Sosiyete QA Venue Solutions Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano yemerera iyo sosiyete gucunga inyubako ya Kigali Arena mu gihe cy’imyaka irindwi.

Inyubako ya Kigali Arena iherereye mu Mujyi wa Kigali
Inyubako ya Kigali Arena iherereye mu Mujyi wa Kigali

Iyo nyubako iherereye mu Mujyi wa Kigali ni imwe mu nyubako nziza zigezweho ziboneka muri uwo mujyi ikaba yagutse aho yakira abantu babarirwa mu bihumbi 10 bicaye.

Inyubako ya Kigali Arena yafunguwe muri Kanama 2019 ikaba imaze kwakira ibirori bikomeye ndetse n’ibyerekeranye n’imikino mpuzamahanga.

Ni yo yabereyemo ibirori bikomeye byari byatumiwemo umuhanzi w’icyamamare Ne-Yo wo muri Amerika, yabereyemo kandi n’imikino nyafurika ya Basketball (BAL), yakira n’izindi gahunda zitandukanye.

U Rwanda rumaze kugera ku ntera ikomeye mu gutegura no kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga rukaba ndetse ruherutse kuza ku mwanya wa kabiri muri Afurika, nk’uko raporo yakozwe n’ikigo cyitwa ICCA (International Congress and Convention Association) ibigaragaza.

Ibi u Rwanda rubikesha ibikorwa remezo bitandukanye bigezweho bigaragara hirya no hino mu gihugu birimo n’iyi nyubako ya Kigali Arena.

Urwego u Rwanda rugezeho mu iterambere ni rwo rwatumye ikigo nka QA Venue Solutions kizobereye mu gutegura ibirori bikomeye ku isi cyiyemeza kongera Kigali Arena mu nyubako kigiye gucunga muri iyi myaka irindwi.

Muri aya masezerano, ikigo QA Venue Solutions kizakorana n’ibindi bigo byo mu Rwanda no mu mahanga bizobereye mu gutegura ibirori n’inama mpuzamahanga kugira ngo bifatanye mu gushyiraho gahunda ihamye izagenderwaho mu kwakira ibirori n’imikino bizabera muri iyo nyubako.

Biteganyijwe ko QA Venue Solutions izashora Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 by’Amadolari ya Amerika ikaba iteganya kuzakira ibirori byinshi bikomeye bizakomeza kwibukwa mu mateka y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka