Ikigo gishinzwe imiturire cyanenze abakoresha ku nkuta z’inzu amakaro yagenewe ubwogero
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing authority - RHA) bwandikiye inzego zitandukanye buzimenyesha ko atari byiza gukoresha amakaro yo mu bwogero mu gutaka ubwiza bw’inzu z’ubucuruzi mu mijyi itandukanye mu Rwanda.
Ibaruwa yashyizweho umukono na Alphonse Rukaburandekwe, Umuyobozi Mukuru wa RHA, ivuga ko aya makaro ashyirwa ku nzu yagombye gukoreshwa mu bwogero, kuyakoresha ku zindi nyubako bikaba byangiza ibidukikije n’ubwiza bw’imijyi mu turere dutandukanye, asaba inzego zitandukanye kubikurikirana bitaragira ingaruka ku baturage.
RHA ikomeza itangaza ko gukoresha ayo makaro ku nyubako hanze bidatanga ubwiza bw’inyubako uko bikwiye, RHA ikaba igira inama Abanyarwanda n’ubuyobozi gusiga amarangi ku nkuta z’inyubako.
Kuva muri 2023 mu turere dutandukanye mu Rwanda amazu y’ubucuruzi yatangiye gushyirwaho amakaro asimbura amarangi yari asanzwe akoreshwa.
Abaturage baganiriye na Kigali Today mu Karere ka Musanze, bavuze ko muri Mutarama 2021, abafite inzu z’ubucuruzi mu nkengero z’umujyi wa Musanze bose bategetswe gukuraho amarangi asanzweho, bakayasimbuza irangi ry’ivu.
Bitarenze ukwezi kumwe, abo baturage babwiwe ko iryo rangi ritagezweho, basabwa kuryongeraho imitako ya Made in Rwanda izwi ku izina ry’imigongo.
Kubera ko yari gahunda itunguranye hategurwa inama ya CHOGM, bamwe mu baturage biyambaje amabanki mu rwego rwo kwirinda guhabwa ibihano byo kurenza itariki yari yagenwe yo gushyira iyo mitako ku nzu zabo.
Mu ntangiro za Werurwe 2024, abaturage bongeye gutungurwa no kubwirwa ko imitako ya made in Rwanda itakigezweho, basabwa kuyikuraho bagashyiraho amakaro, ndetse bahabwa itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2024, kuba basoje icyo gikorwa nk’uko biri mu mabaruwa bandikiwe, ibyo bikajyana no gusasa amapave ku mbuga z’imyubako zabo.
Umwe ati “Turimo kunanizwa mu buryo bukomeye, guhora badusaba gusiga amarangi bwacya ngo mukureho mushyireho imigongo, nyuma bati mukureho mushyireho amakaro biraduhombya. Nk’iyi nzu yanjye y’imiryango itatu irimo kunsaba miliyoni irenga ku makaro gusa”.
Arongera ati “Ongeraho n’amapave ndimo gusabwa, ayo mafaranga ntaho nayakura kuko ubwo badusabaga gushyiraho imitako ya made in Rwanda byansabye kujya muri banki na n’ubu ndacyishyura umwenda”.
Undi ati “Byose byicwa no gukora nabi inyigo bakaduhoza mu rungabangabo, babidutegetse nta kundi twabigenza ariko babimenye ko barimo kuduteza igihombo, guhora mu mavugurura adashira ni ikibazo. Ubu n’ibi by’amakaro badusabye nta mwaka bimara batadutegetse gusenya tukubaka ama etage”.
Abagaragaje icyo kibazo cyane ni abafite inyubako mu isantere aho bibaza uburyo bategetswe gushyira amakaro ku nzu mu gihe igice kinini cy’iyo santere kigizwe n’imihanda y’igitaka.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko gushyira amakaro ku nyubako zabo biri mu nyungu za nyiri inzu n’iz’iterambere ry’umujyi wa Musanze.
Yagize ati “Gushyira amakaro ku nzu ni mu buryo bujyanye n’isuku, ariko ku itariki bahawe hazabamo ‘flexibilité’ (kuborohereza) icya ngombwa ni ukugira ubushake bwo kugaragaza ko uri mu nzira zo gushyira mu ngiro iyo gahunda. Ntabwo tugamije guca abaturage amande, turabizi ko umuntu ashobora guhura n’ikibazo akabura ubushobozi, igikuru ni ukugaragaza ubushake, iby’itariki tuzabiganiraho”.
Yasabye abarebwa n’icyo kibazo kugendana na gahunda nziza Leta iba yabateguriye, baharanira kugira umujyi mwiza usukuye, none ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imiturire bugaragaje ko kubakisha aya makaro binyuranyije n’imiturire mu Rwanda ndetse agomba gukurwaho.
Bamwe mu bikorera bavuganye na Kigali Today bavuga ko iyi gahunda yo gushyira amakaro ku nyubako z’ubucuruzi batazi aho yaturutse, ndetse ngo babajije Inama Njyanama z’uturere ariko babura igisubizo, mu gihe umuturage ushyira amakaro ku nzu avuga ko yabitegetswe.
Ibaruwa ikigo Rwanda Housing Authority cyandikiye inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo:
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki cyaba ari ikibazo gikomeye mugihe amakaro amaze igihe kinini akoreshwa inzego zishinzwe imyubakire zibibona.
Bigaragaza imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze n’ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiturire.
Ibyo guhoza umuturage murungabangabo bituma abaturage babona ko hari abayobozi baba bari murucuruzo.
Ntabwo bikwiye kuko biteza umuturage igihombo gikomeye. Hajye hakorwa inyigo inonze kandi irambye.
UTABYEMEYE AYIGURISHE NTITUMWINGINGA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Hajye hakorwa inyigo ihamye.
Hakwiriye umurongo usobanutse uhuriweho n’inzego zose bireba kugira ngo umuturage adehezwa mu rungabangabo n’igihombo cyahato nahato ngaho AMARANGI IMIGONGO AMAKARO kandi byose niko bihenze, ibi bica intege umuturage bigatuma yijujutira ubuyobozi.
Abashinzwe imiturire bajye babazwa ibyo byose baba babibona kuko nibo batanga ibyangombwabyo kuvugurura.