Imitako ya Made in Rwanda yarimbishije udusantere tw’Akarere ka Musanze

Mu rwego rwo kuvugurura inzu hanozwa n’isuku, mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu dusantere dukora kuri kaburimbo, hari gahunda yo kuvugurura inzu hagendewe ku cyerekezo cy’uwo mujyi.

Imitako ya Made in Rwanda irimbisha inzu
Imitako ya Made in Rwanda irimbisha inzu

Ni gahunda yateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) ku bufatanye n’abaturage.

Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahanampuhwe Andrew, avuga ko iryo vugurura riri muri gahunda y’akarere yo guteza imbere umujyi wa Musanze ufatwa nk’uwa kabiri kuri Kigali.

Ati “Uku kuvugurura kujyanye no kugira amazu ajyanye n’igihe kandi ari mu bushobozi bw’abaturage, amazu afite isuku kandi afata amazi ndetse agatuma buri muntu wese ugeze mu mujyi wa Musanze abona ko ari umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali. Ni gahunda izamara amezi ane kuko yatangiye mu Kuboza 2020, tukifuza ko bizarangirana na Mata 2021”.

Uwo muyobozi avuga ko imitako ya Made in Rwanda y’imigongo ishushanyije kuri izo nzu, ari abaturage bayihitiyemo ndetse bihitiramo n’irangi rijya gusa n’ivu, gusa akarere kabagira inama yo kurushaho kubinoza.

Ati “Iriya mitako n’irangi risingwa, ni ibitekerezo by’abaturage mu ma komite yabo tunabashimira cyane kubera uko kuvumbura udushya, kuko twe nk’Akarere ntabwo tubabwira ngo mukoreshe ibara rimwe. Bagiye bashyiraho komite mu mirenge bakagenda bihitiramo ibara n’iyo mitako twe tukabagira inama yo kurushaho kubinoza”.

Abafite inzu muri ayo masantere, bavuga ko kuba barasabwe kuvugurura inzu biri mu nyungu zabo nubwo byabahenze.

Nshimiyimana Gilbert ati “Haje abayobozi batubwira ko tugomba kuvugurura tugasiga amarangi, iyi mitako ya Made in Rwanda yaraduhenze, nkanjye inzu y’imiryango itatu yantwaye amafaranga ibihumbi 80. Gusa nubwo byaduhenze ni byiza cyane biri mu nyungu zacu mu gutunganya amazu agasa neza, twarabishimye cyane”.

Abatuye ahitwa mu Gashangiro mu Murenge wa Cyuve mu gasantere kitwa Kungagi mu nzira yerekeza mu Kinigi muri Pariki y’Ibirunga, barishimira uburyo isantere yabo ikeye nyuma y’iryo vugurura.

Abo baturage baravuga ko aho hantu hakundwa n’Umukuru w’igihugu, kuko ngo igihe cyose ahanyuze asuye Pariki n’ibikorwa byo mu Kinigi, ngo arahagarara akabasuhuza.

Ngo ni kimwe mu byabateye imbaraga zo kuvugurura ku buryo umunsi Umukuru w’igihugu azongera kuhagera ngo azahatinda bitewe n’uburyo harushijeho gusa neza, nk’uko Hagengimana Felix uhaturiye abivuga.

Ati “Uzengurutse aka gasantere urabona hashamaje kubera iyi mitako y’imigongo ya Made in Rwanda, habereye ijisho pe! Ntabwo twigeze tubyinubira ubuyobozi budusabye kuvugurura, kuko mbere byagaragaraga ko hari ikibura, urabizi uko Perezida agiye mu Kinigi arahagarara akadusuhuza, ubu noneho umunsi azahagera azahatinda atuganirize”.

Ndayambaje Zacharie ati “Iri ni iterambere rije turyifuza, ubundi hano wasangaga ari akajagari inzu zanduye, ariko ubu urabona isuku n’iterambere. Hasa neza cyane ndetse na ba mukerarugendo ntabwo bagera hano ku ngagi ngo batambuke badahagaze ngo barebe ibi byiza nyaburanga”.

Arongera ati “Perezida Kagame buri gihe ayo asuye aka gace arahagarara akadusuhuza, urumva rero ko mu gihe azaba agarutse noneho azasanga harahindutse cyane, Turashimira Leta y’Ubumwe kubera iterambere itugezaho”.

Nyirabarerwa ati “Aha haracyeye ni byiza, mbere wabonaga barasize ibirangi bigahita byandura ariko ukuntu basize aya marangi ni byiza”.

Visi Mayor Rucyahanampuhwa avuga ko kuvugurura izo nzu biri mu nyungu za ba nyirazo kubera ko zizazamura agaciro kazo.

Ati “Ba nyiri amazu barabyishimiye kuko uko umuntu avuguruye inzu ye, akaba yahindura icyo gisenge, akazamura urukuta rwari rwaraguye, agatunganya imbere akahashyira amapavé, ni ko inzu ye izamura agaciro. Birumvikana n’ubushobozi bwo kwiguriza mu ma banki bwariyongereye”.

Kugeza ubu inzu zo mu masantere 25 y’ubucuruzi yo mu Karere ka Musanze ni zo zimaze kuvugururwa.

Rucyahanampuhwe Andrew, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Musanze
Rucyahanampuhwe Andrew, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka