Ikigo cya Iwawa cyoroje bamwe mu batishoboye ba Rutsiro na Rubavu

Ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS), cyatangiye ibikorwa byo koroza abaturage, cyitura inka cyahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Minisitiri Gatabazi mu gikorwa cyo gushyikiriza inka abaturage mu Murenge wa Bugeshi
Minisitiri Gatabazi mu gikorwa cyo gushyikiriza inka abaturage mu Murenge wa Bugeshi

Inka 20 zashyikirijwe icyo kigo tariki 13 Ukwakira 2012, ubwo Minisitiri w’Intebe yari yasuye urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, akarugezaho ubutumwa bwa Prezida wa Repubulika bwo kubagabira inka mu kubafasha kugira imibereho myiza.

Inka 20 zagejejwe Iwawa, ubu zimaze kuba 140, ndetse ikigo cya NRS cyatangiye ibikorwa byo kugabira abaturage batishoboye, mu kwitura Perezida wa Repubulika waboroje.

Tariki ya 17 Ukwakira 2021, inka umunani zatanzwe n’ikigo cya NRS zashyikirijwe imiryango yo mu Murenge wa Bugeshi ahari abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi babone amata yo guha abana.

Zitanzwe zikurikira inka 20 NRS yashyikirije abaturage mu Karere ka Rutsiro tariki 13 Ukwakira 2021.

Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred avuga ko inka 20 bagabiwe na Perezida Kagame zimaze kwiyongera bigaragara.

Yagize ati "Turashimira umukuru w’igihugu waduhaye izi nka, yadusabye kuzifata neza, twazifashe neza zarorotse ubu zimaze kuba 140, none twaje kwitura kuko yari yadusabye ko tuzitura".

Zimwe mu nka zahawe abaturage ba Bugeshi
Zimwe mu nka zahawe abaturage ba Bugeshi

Mufulukye avuga ko inka bahawe zagwiriye, urubyiruko runywa amata none batangiye kwitura.

Ati "Twituye abaturage ba Rutsiro na Rubavu kandi ni gahunda izakomeza. Inka zitanga umukamo, imirire n’imibereho myiza ku mwana ariko zitanga n’ifumbire igafasha umuturage kweza. Icyo dusaba abaturage baba bahawe inka ni ukuzifata neza kuko ari igihango, kandi bakazitura abandi."

Uyu muyobozi avuga ko bakomeje guhangana no kugorora abakoresha ibiyobyabwenge n’abana bataye imiryango bakajya mu buzererezi kandi ababyeyi bitaye ku nshingano byacika.

Ati "NRS nk’ikigo gishinzwe igororamuco duhangana n’ibibazo bijyanye n’abaturage bagaragayeho imyitwarire itari myiza, ari abari mu biyobyabwenge, ari abari mu bucoracora nko mu Karere ka Rubavu, n’ abana bagaragara ku mihanda bitwa inzererezi. Icyo dusaba abaturage rero ni uko ibyo bibazo twabyikemurira kandi biroroshye, abana bose bakwiye kujya ku ishuri, ikindi barinde abana ubuzererezi, ari abajya mu masoko, muri gare no mu mihanda. Abaturage baramutse bitaye ku nshingano umutungo igihugu gikoresha kuri ibi bigo by’igororamuco wajya mu bikorwa by’iterambere, mu bikorwa byo kubaka amashuri, imihanda n’amavuriro, ariko nta yandi mahitamo iyo abaturage batakoze inshingano Leta irazifata."

Mufuluke Fred Umuyobozi wa NRS aganiriza abaturage mu kwita ku nshingano zo kurera abana
Mufuluke Fred Umuyobozi wa NRS aganiriza abaturage mu kwita ku nshingano zo kurera abana

Mufulukye asaba abaturage gufata inshingano zo kwita kubana.

Ati "Hari ibibazo biri mu miryango birebana n’ imibanire, ndetse bamwe ibibazo bibananira bitewe n’imibereho yabo, abo bahawe izi nka baba batoranyijwe n’abandi baturage bari mu byiciro by’ubukene, iyo bazifashe neza babona umukamo ndetse bakabona ifumbire. Inka rero ifasha umuturage gukemura ikibazo cy’imibereho."

Ahakana ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi bidaterwa n’ubukene kuko abana bo mu miryango ikennye si bo bari mu mihanda, mu bari mihanda harimo n’abana bo mu miryango yifashije bitewe n’ikibazo cy’uburere mu miryango. Iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bidakemutse umwana arabihunga akigira mu muhanda.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko abaturage bagabiwe inka basabwa kuzazifata neza kugira ngo zizabafashe kwivana mu bukene.

Perezida wa Repubulika yabagabiye inka 20 ziroroka zigera mu 140
Perezida wa Repubulika yabagabiye inka 20 ziroroka zigera mu 140

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko gufata inka neza bidasaba ubushobozi bwinshi ahubwo bisaba kuyikunda.

Agira ati "Ntabwo inka yananira umuturage iyo azi icyo ayitezeho. Inka igorana iyo itinda kwima ariko izi zarimye mu gihe gito zirabyara zitange umukamo."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka