Ikigo cy’Ubwishingizi cya Sanlam cyishyize hamwe na Allianz

Ikigo gitanga serivisi z’Ubwishingizi cya Sanlam hamwe n’icyitwa Allianz kizobereye mu bijyanye n’ubwishingizi hamwe no gucunga imitungo y’ibindi bigo, byahuje imikorere n’imikoranire mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubwishingizi ku batuye Afurika.

Sanlam na Allianz bivuga ko imikoranire yabyo izarema ikigo kinini cy’ubwishingizi muri Afurika, kandi ngo byitezwe ko kizaba kiri muri bitatu bya mbere mu kwiharira isoko aho bikorera.

Sanlam na Allianz byasohoye itangazo kuri uyu wa Kane rivuga ko gukorana bizafasha abakiriya babyo bari hirya no hino mu bihugu 29 bya Afurika kubona serivisi z’ubwishingizi zibanogeye.

Iryo tangazo rivuga ko mu gihugu cyose Sanlam ikoreramo hazafungurwa ibiro bya Allianz, ndetse n’aho Allianz ikorera hatari hasanzwe hakorera Sanlam na ho hazajya hafungurwa ibiro byayo.

Iryo tangazo rivuga kandi ko igihugu cya Namibia kigiye gushyirwa mu bihugu birebwa n’iyi mikoranire ariko Afurika y’Epfo ngo ntizabamo.

Ibi bigo by’ubwishingizi bivuga ko ingengo y’imari iteganyijwe mu mikoranire yabyo izagera kuri miliyari 33 z’amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo(Rand), ni miliyari ibihumbi bibiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Sanlam na Allianz bivuga ko bizafatanya n’ibindi bikora ubwishingizi muri Afurika gushyiraho gahunda nshya z’ubwishingizi zigamije guha abakiriya babyo serivisi zirushaho kubanogera.

Ibi bigo kandi bivuga ko kwihuza kwabyo bizazamura agaciro k’abanyamigabane mu bihugu bikoreramo, isoko rihuriweho ribe rinini ndetse n’ubwoko bw’ubwishingizi bukazaba bwinshi hagendewe ku mahitamo ya buri mukiriya.

Ubuyobozi bwa Sanlam buvuga ko guhuza ubunararibonye bwabo muri Afurika n’ubwo Allianz ifite ku rwego mpuzamahanga bizongera ubwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi rusange, hamwe no guhanga udushya muri serivisi zitangwa.

Umuyobozi mukuru wa Sanlam, Paul Hanratty yagize ati “Mu ntego za Sanlam harimo kuba ikigo cya mbere muri Afurika gitanga serivisi zinoze kandi zihuse mu by’ubwishingizi, uku gufatanya bizatuma dutanga serivisi nziza zikenewe na buri muntu mu bakiriya bacu. Twishimiye gukorana na Allianz.”

Umuyobozi wa Allianz, Christopher Townsend na we ashimangira ko ubufatanye bwabo na Sanlam bizatuma batanga serivisi zinoze.

Yagize ati "Sanlam ihuje indangagaciro n’Ikigo cyacu, intego yacu ni uko abakiliya bacu bagira umutekano w’ahazaza kandi tukagera ku mugambi wo kwaguka ku isoko mu buryo burambye".

Ikigo cya Sanlam gifite icyicaro muri Afurika y’Epfo ariko kigakorera no muri Namibia, Botswana, Eswatini, Zimbabwe, Mozambique, ibirwa bya Mauritius, Malawi, Zambia, Tanzania, u Rwanda, Uganda, Kenya na Nigeria.

Iki kigo kinafite amashami muri Maroc, Angola, Algeria, Tunisia, Ghana, Niger, Mali, Senegal, Guineya, Burkina Faso, Côte D’Ivoire, Togo, Benin, Cameroon, Gabon, Congo Brazzaville, Madagascar, Burundi na Lesotho.

Ikigo Allianz na cyo ni ikigo mpuzamahanga gifite imari shingiro ingana na miliyari 809 z’amayero, kigakorera mu bihugu 70 ku migabane yose y’isi.

Allianz inacunga imitungo y’ibindi bigo ingana na miliyari ibihumbi bibiri z’amayero, igakoresha abakozi barenga ibihumbi 155.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dutegereje komudusubiza

Musabyimana justin yanditse ku itariki ya: 22-09-2023  →  Musubize

gusaba avanse

Murahoneza mbandikiye nifuzakubasaba avanse hakurikijwe amategeko abigenga biramutse byemeye mwayashira kurimomo yanimero0785711698
tubashimiye uburyo mubyakiye murakoze
Musabyimana justin &"¥€}

Musabyimana justin yanditse ku itariki ya: 22-09-2023  →  Musubize

gusaba avanse

Murahoneza mbandikiye nifuzakubasaba avanse hakurikijwe amategeko abigenga biramutse byemeye mwayashira kurimomo yanimero0785711698
tubashimiye uburyo mubyakiye murakoze
Musabyimana justin &"¥€}

Musabyimana justin yanditse ku itariki ya: 22-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka