Ikigo cy’imfubyi Ste Elisabeth kizahinduka icy’amahugurwa
Ahari ikigo cy’imfubyi Mutagatifu Elizabeti i Ngoma mu mujyi wa Butare, hazajya hahugurirwa abana bacikirije amashuri mu bijyanye no guteka.
Centre Igiti cy’Ubugingo, ikigo cya Diyosezi Gatolika ya Butare gifasha abakeneye ubufasha kurusha abandi (vulnérables), ni cyo cyagize icyo gitekerezo, kihahugurira abana b’ababyeyi bafasha kuko bari babayeho nabi.

Sr Ancilla Musindarwejo, ubu uyobora Centre Igiti cy’Ubugingo, ati « Mu bana 30 twatangiye twigisha, 20 ni bo barangije. Batandatu muri bo nabashije kubabonera umwanya muri IPRC bahabwa ubumenyi bwisumbuye, abandi nabo mbashakira bimenyerereza umwuga mu mahoteri ya hano i Huye.”
Ikimushimisha kurusha cyanamuteye gutekereza gukomeza guhugura urubyiruko, ni uko abona ubuzima bw’aba bana bwahindutse. Ati “abana baje abantu bambwira ngo ni abasazi, ngo bariya basazi urabajyana hehe? None ndabona bakeye bameze neza, abenshi babonye akazi.”
Ku bijyanye n’ibyo bigishije aba bana kandi bateganya gukomeza kwigisha, harimo indimi, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswayire. Harimo n’ibijyanye n’uko bakira abashyitsi, uko bategura amafunguro ndetse n’uko bayatanga.
Na none ariko, n’ubwo abana bigishije ku ikubitiro nta mafaranga babasabye, ngo abo bazakira mu minsi iri imbere bo bazabasaba makeya yo kubabashisha kugura ibyo kubigishirizaho no guhemba abarimu babo. Bazabigisha mu gihe cy’amezi atatu, ku minsi no ku masaha bazumvikanaho.
Aho bamenyeye ko iyi centre igiye kuzajya ihugura abakozi bo mu ngo, bamwe mu banyengoma babyakiriye neza, kandi ngo bazohereza yo abakozi babo.
Diane Umutesi ni umwe mu bahaturiye. Atekereza ko na we azoherezayo umukozi umukorera mu rugo kuko kwiga kwe byagira ingaruka nziza mu mibereho yo mu rugo iwabo muri rusange.
Hari abakoresha badakozwa kuba bajyana abakozi babo kwiga ngo batabazamuriraho ibiciro. Umutesi we ati « igihe yize agira ibyo agukorera byiza utari usanzwe ubona. Igihe akwereka imikorere myiza, nta cyatuma utamuha umushahara wagira icyo umumarira. »
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|