Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere kirishimira ibyo cyagezeho mu kubungabunga ibidukikije

Kubungabunga ibidukikije, ubutaka n’amazi byariyongereye ndetse hari n’ibindi byinshi biteganywa gukorwa; nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishiznwe umutungo kamere n’Inyandiko mpamo z’ubutaka abyemeza.

Ubwo basuzumaga ibyagezweho n’ibiteganywa mu igenamigambi, kuri uyu wa gatatu tariki 26/09/2012, Dr. Emmanuel Nkurunziza, yagize ati “gutera mashyamba byageze kuri 22% by’ubuso bw’igihugu kandi twakwizera ko bizagera kuri 30% nk’uko biteganyijwe mu cyrerekezo 2020”.

Mu butaka ibyagezweho ubutaka bwose mu gihugu bwarabaruwe no mu bindi bice hashyizweho za politiki n’amategeko agamije gukoresha umutungo kamere w’igihugu no kubungabunga ibidukikije; nk’uko Dr Nkurunziza yakomeje abisobanura.

Ibi bice byose bifite icyo bigenda byinjiriza igihugu, cyane cyane ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ubukerarugendo mu kwinjiza amadovize menshi mu gihugu.

Iyo urebye ibisohoka hanze, bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibwo buza ku mwanya wa mbere.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishiznwe umutungo kamere n’Inyandiko mpamo z’ubutaka agasanga intambwe bagezeho ishimishije kandi bazakomeza kunoza imikorere kugira ngo bidasubira inyuma.

Ibi abihuza na Joakim Molander, umwe mu bari bayoboye iyi nama ushinzwe imibanire muri ambasade ya Suwedi mu Rwanda.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rufite imbogamizi nyinshi nk’ubucukike n’inkangu za hato na hato, igihugu gikora neza mu kurinda ibi bikorwa by’ibidukikije n’umutungo kamere ugereranyije n’ibindi bihugu.

Iri genamigambi ryasojwe ryari rimaze imyaka itanu, kimwe n’irizakurikiraho naryo ryitezweho impinduka nyinshi, nk’uko abari mu nama bakomeje kubigaragaza.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka