Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere kirategura inama yo kugarura amahoro muri aka karere

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), kirategura inama izaba kuri uyu wa kabiri tariki 06 -07/07/2012, izaba yiga ku muti nyawo wafasha mu kugarura amahoro muri Afurika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza iyi nama, kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, Prof. Anastase Shyaka, uyobora iki kigo, yatangaje ko ari inama bifuza ko yakwigirwamo impamvu nyazo zitera umutekano mucye mu karere kandi ikanatanga umusaruro.

Yagize ati: “Ni inama twifuza ko yaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo, ibitekerezo byubaka bigamije kureba aya makimbirane yo muri aka karere cyane cyane impamvu ziyatera, impamvu za kure”.

Prof. Dshyaka yakomeje avuga ko bifuza ko iyo nama yaba ihuriro ry’abashakashatsi n’abarimu ba za kaminuza ariko n’abandi bantu batandukanye bo mu zindi nzego zirimo itangazamakuru n’inzego zitari iza Leta zizaba zifite uruhare muri iyi nama.

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko nubwo habayeho ibikorwa byinshi byo mu buryo butandukanye, ku geza ubu ntago amahoro arambye yigeze agerwaho. Bimwe muri ibyo bikorwa ni nka Umoja Wetu, Inama Mpuzamahanga y’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigali (ICGLR).

Bamwe mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama ni abavuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Senegal, Nigeria n’abaturutse mu bihugu bigize aka karere na RDC.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka