Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyabonye umuyobozi mushya

Arthur Asiimwe yagizwe umuyobozi mushya w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyitwaga orinfor ubu kikaba ctitwa Rwanda Broadcasting Agency (RBA).

Arthur Asiimwe wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima, asimbuye Willy Rukundo wari amaze igihe ari umuyobozi w’agateganyo wa RBA; nk’uko bigaragara mu itangazo ry’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2013.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Madame Uwanyiligira Claudine DeLucco nk’umuyobozi wungirije wa RBA.

Arthur Asiimwe ni muntu ki?

Arthur Asiiwe afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa Masters mu Itangazamakuru, akaba yarakoze n’umwuga w’Itangazamakuru igihe kirekire, muri icyo gihe yanakoreye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Arthur Asiimwe kandi yakoreye Ikinyamakuru The New Times cyo mu Rwanda, ndetse aza no kukibera umwanditsi mukuru wungirije mbere yo gutorwa n’inama y’abaminisitiri kuyobora ikigo gishinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima.

Uyu muyobozi mushya aje mu gihe ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kiri mu ivugurura ry’imikorere, aho cyavuye ku izina rya ORINFOR ubu kikaba kitwa Rwanda Broadcasting Agency.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

hazavugururwe na serivisi ya technic

yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

Twizere ko tv izongera kuboneka kuri web, na sat turayirindiriye.erege urenze i butare tvr ntuba ukiyibona!!!!ibaze easter Africa....ntibazi ko ibaho.RBA WELCOME, IF YOU are The Solution,,,,

UMUGENZI yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Icyo dusaba abayobozi bashya ni uko bazarangwa na transparence mu gutanga akazi. Bakwiye gukosora ibyo Faith Lady yishe byose.

baguma yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Imyandikire y’Ikinyarwanda:
"...ubu kikaba kitwa..." si byo. Ahubwo ni"...ubu kikaba cyitwa..."

bienvenue yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Well come Arthur! Twizereko hari icyo azongera kubyo Rukundo yakoze ndetse akagira nibyo ahindura ku itangazamakuru mu Rwanda kuko hari byinshi byo guhindurwa.Bitari ibyo ntacyo byaba bimaze kumushyiraho

yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

congratulation to Arthur, twizeye ko azatugeza kuri byinshi cyane cyane ko bigaragara ko afite uburambe mu itangaza makuru, kandi akaba ari nabyo yize mu mashuli ye,
Akenshi burya amaraso mashya ni meza cyane kuko ahindura byinshi, ariko siwe wenyine nabonye n’umuyobozi umwungirije Claudine nawe ashoboye cyane, bivuze ko rero RBA igiye guhindura imikorere cyane kandi ikerekana umusarura kuburyo buhagije, aba bayobozi bashya ba RBA bitezweho byinshi cyane kandi nta gushidikanya kuko babifitiye ubushobozi n’ubunararibonye!

tuje yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

congratulation to Arthur, kuko tumutezeho byinshi cyane ku mikorere mishya y’iki kigo cya RBA, gusa ntawabura gushimira Will Rukundo ku kazi kintagereranywa yakoze, kuko ubu Orinfor yari imaze kwisubiraho cyane, kandi byose ni ku bufatanye bwa Will ndetse n’abo bafatanyaga, nta gushidikanya ko bakoze akazi katoroshye kugirango Orinfor ibe igeze aho igeze ubu. amaraso mashya rero aba akenewe igihe cyose; kandi nta gushidikanya ko hari byinshi bizagerwaho ku bufatanye bw’abantu bose.

kiza yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka