Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco gihamya ko ubukene atari yo ntandaro y’ubuzererezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuca (NRS), kiratangaza ko ubukene atari bwo kibazo cy’ingutu gituma abana bata imiryango yabo bakajya mu buzererezi, ahubwo ikibazo ari uburere bwo kunyurwa na bike biboneka mu miryango.

Inzego z'ibanze kuva ku Isibo barimo gusobanurirwa uko habaho Igororamuco mu muryango
Inzego z’ibanze kuva ku Isibo barimo gusobanurirwa uko habaho Igororamuco mu muryango

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo wa NRS, CP Rtd Ntirushwa Faustin, avuga ko harimo gukorwa ubukanguramabaga bushingiye ku kwibutsa ababyeyi guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi bahereye ku rwego rw’Isibo, hakagaragazwa ibibazo bibangamiye umuryango bishobora guteza ubuzererezi, bigakemurwa bitarateza izo ngaruka zo kuba umwana yata umuryango we.

Bimwe mu bibazo bitangazwa na NRS bituma abana batoroka imiryango bakajya mu buzererezi harimo amakimbirane mu miryango ashingiye ku myitwarire y’ababyeyi, kutita ku nshingano zo kurera ku babyeyi bamwe na bamwe, ubushobozi buke bw’umuryango mu gukemura ibibazo by’abana n’ubukene ariko ngo ubwabwo akaba atari ryo shingiro ry’ubuzererezi.

Mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi, kuva ku wa 24 Kanama 2021, NRS yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kurwanya ubuzererezi mu bana b’u Rwanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda”.

Mu Mujyi wa Kigali ahagaragara abana benshi bajya mu buzererezi ni mu mirenge ya Nyarugenge, Kigali na Nyamirambo ari na ho hatangirijwe ubwo bukangurambaga, ubu bukaba bukomereje mu turere tw’Intara y’i Burengerazuba twa Ngororero na Nyabihu, aho na ho hakaba hagaragara abana benshi batoroka imiryango yabo bakajya mu mijyi.

Hagiye gutangizwa Igororamuco rikorewe mu muryango

Ubuyobozi bwa NRS butangaza ko mu bukangurambaga burimo gukorwa, hari no gusobanurira inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage uko hagiye gukorwa Igororamuco mu muryango, hagamijwe ko abana bose baguma mu ngo.

Hari kandi gahunda yo gukura abana mu buzererezi bagahunzwa n’imiryango kandi bagasubizwa mu ishuri ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, iyi gahunda ikaba yaratangijwe guhera muri Gicurasi 2020 mu turere twose, aho nibura abana 3,531 bamaze gukurwa mu buzererezi bakaba barasubijwe mu miryango yabo,

Mu bakuwe mu buzererezi 2,951 bangana na 84%, baracyari mu muryango bigaragara ko baretse ubuzererezi, icyakora abana 313 bangana na 8.8% bataha mu miryango ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abana 267 bangana na 7.2% bo basubiye mu buzererezi bakaba batagitaha mu miryango.

CP Rtd Ntirushwa avuga ko hari icyizere cy’uko nibura mu myaka ibiri iri imbere ubuzererezi buzaba bumaze gucika mu buryo bugaragara, igihe cyose habayeho ubufatanye kandi ababyeyi bagakomeza gushyira imbaraga mu guharanira ko nta mwana ukwiye gusubira mu buzererezi.

Agira ati “Ubukene ntabwo ari cyo kibazo ahubwo ikibaze ni uburere bukwiye guhabwa abana bakanyurwa n’ibihari noneho ibyo bike bakamenya kubibyaza umusaruro bakagera kuri byinshi. Ubundi mu mateka yo hambere nta mwana w’Umunyarwanda wajyaga mu buzererezi na n’ubu rero turifuza ko bucika”.

Yongeraho ati “Hari abakene benshi bakora kandi bakita ku bana babo ntibajye mu buzererezi, abo bakene bakwiye kubera abandi urugero kuko kunyurwa n’ibihari ni umuco abantu bakwiye gutora, noneho abafite ibibazo na Leta ikaba yabibafashamo, aho kurenga umwana akajya mu muhanda”.

CP Rtd Ntirushwa avuga ko hari ibibazo byinshi Abanyarwanda bicyemuriye, bityo ko n’ibi bikigaragara mu muryango bigira ingaruka ku bana by’umwihariko, ati nidufatanya twese hamwe, buri wese akumva uruhare rwe n’icyo asabwa gukora, ubuzererezi mu bana b’u Rwanda buzacika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka