“Ikicaro gishya cya FPR kizaba ari icya bose n’abatari abanyamuryango” - Kagame
Perezida Paul Kagame aremeza ko ibizakorerwa ku nyubako nshya y’icyicaro cy’umuryango FPR-Inkotanyi kigiye kubakwa mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, buri wese azaba abifiteho uruhare n’utari umunyamuryango wayo.
Ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi nzu ijyanye n’igihe isi igezemo, kuri uyu wa kabiri tariki 18/12/2012, Perezida Kagame yavuze ko nubwo hazaba ari icyicaro ariko hazanatangirwa izindi serivisi abaturage bashobora gukenera.

Yagize ati: “Inyubako zizashyirwa hano zizaba icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi uko bizakorwa, uko bizashyirwaho ntago ari ibyo gukoreshwa na FPR-Inkotanyi gusa. Abanyarwanda bose bashaka kugira ibikorwa bakorera hano mu nyubako zizaba zihari bazakirwa”.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu mujyi wa Kigali n’abanyamuryango bo muri uyu murenge, Umukuru w’igihugu yavuze ko izo serivisi zizaba zishyuza amafaranga aringaniye ugereranyije n’ahandi.


Ku mpamvu zatumye iyi nyubako yubatswe nyuma y’imyaka 25 uyu muryango uvutse, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi by’ingenzi byagombaga kubanza gukorwa, akaba asanga uyu ariwo mwanya wa nyawo.
Yakanguriye abakiri bato bari mu muryango wa FPR-Inkotanyi gukurana umuco wo kudasindagizwa, ukaba ari nawo uzabaranga mu gihe kizaza, ubwo umuryango n’igihugu bizaba aribo bihanze amaso.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
inzu izubakwa kandi vuba, kuko RPF imvugo niyo ngiro. ahuhwo turabyishimiye.
sha iyi nkuru ntiyuzuye rwose,nonese inyubako izatwara amafaranga angahe?izuzura mu gihe kingana iki?nibande batsindiye isoko ryo kuyubaka?igishushanyo mbonera?ibi bitaraboneka kubwanjye sinashyira iyi nkuru ku rubuga!