Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyashyizwe mu bya mbere mu bwiza

Ikigo ’Skytrax World Aiport’, kireba ubwiza bw’ibibuga by’indege hirya no hino ku isi ndetse n’isuku yabyo, cyashyize Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu bibuga bya mbere bifite ubwiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse bifite isuku ku Mugabane wa Afurika mu 2021.

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali cyashyizwe ku mwanya wa munani (8) mu bibuga byiza muri ’EAC’, ndetse kiba icya karindwi (7) mu bibuga bifite isuku ku Mugabane wa Afurika.

Ibibuga by’indege bitatu bibanza mu bwiza ni ibyo muri Afurika y’Epfo, harimo ikibuga cya ’Cape Town’, ’Durban King Shaka International Airport’ ndetse n’icya Johannesburg.

Ku mwanya wa kane haza ikibuga cy’indege cya Mauritius, mu gihe ku mwanya wa gatanu haza ikibuga cya Marrakech muri Maroc.

Mu bibuga by’indege bifite isuku muri Afurika, n’ubundi ikibuga cya Cape Town kiza ku mwanya wa mbere, kigakurikirwa n’icya ’Durban Kinga Shaka International Airport’, ku mwanya wa gatatu haza Ikibuga cy’indege cya Mauritius, ku mwanya wa Kane hakaza icya Johannesburg mu gihe ku mwanya wa gatanu hari ikibuga cy’ indege cya Seychelles.

Ku rwego rw’ Isi, ibibuga bya mbere byiza ni ’Doha Hamad International Airport’ cyo muri Qatar, hagakurikiraho Ikibuga cy’ indege cya ’Tokyo Haneda Airport’ cyo mu Buyapani, ku mwanya wa gatatu Hari ’Changi Airport’ cyo muri Singapore, ku mwanya wa Kane hari ikibuga cy’indege cya ’Seoul Incheon International Airport’ cyo muri Korea y’Epfo, mu gihe ku mwanya wa gatanu hari ikibuga cy’indege cya ’ Tokyo Narita’ cyo mu Buyapani.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa ’Skytrax World Aiport’, ibihembo bya ’Skytrax best airport awards’ bitorwa bigendeye ku biterekerezo by’abakiriya b’ibyo bibuga.

Skytrax ivuga ko urutonde rw’ibibuga byiza cyangwa se bifite isuku, rukorwa hashingiwe ku byo rubanda rubikoresha ruvuga. Gusa ngo gutanga amanota ku bibuga by’indege muri iki gihe, na byo byagizweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Itangazo ryasohowe na Skytrax rigira riti "Skytrax World Airport Awards ya 2021 yateguwe hazirikanwa ingufu ibibuga by’indege byose byashyize mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Amezi 18 ashize, yaranzwe n’ibibazo ndetse arangwa n’ihungabana ry’ubukungu urwego rw’ ubwikorezi bwo mu kirere rutari rwarigeze rubona. Ibibuga by’indege byashoye imari mu gushaka uko byarinda abakiriya ndetse n’abakozi babyo muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19".

Iyo nyandiko ikomeza igira iti" Ubu abagenzi benshi baratora ibibuga by’indege bakunda cyangwa babona byiza, bagendeye k’uko babibonaga mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka, mu gihe abandi barimo batora bagendeye ku byo babonye ku bibuga by’indege muri iki gihe cya Covid-19".

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka