Ikibazo cyo kugura umuriro cyari gihari cyakemutse
Ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) iramenyesha abafatabuguzi bayo ko kugura amashanyarazi byongeye gukora nkuko byari bisanzwe.

EUCL itangaje ibi mu gihe hari hashize iminsi igera kuri ine, bamwe mu bafatabuguzi bayo barara mu kizima abandi bo serivisi bakoraga zarahagaze kubera kubura uko bagura umuriro.
Mu itangazo EUCL yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Mutarama 2017, rivuga ko noneho kuri ubu abashaka umuriro bajya kuwugura nkuko bisanzwe.
Bashobora kuwugura bakoresheje MTN Mobile Money, Tigo Cash, Airtel Money, Mobile Banking cyangwa se bakajya no kuwugura ku bandi bantu bawugurisha.
EUCL ikomeza ivuga ko iri gukurikiranira hafi ubwo buryo. Ikanaheraho yisegura kubaba barahuye n’ikibazo cyo kubura umuriro w’amashanyarazi.

Abafatabuguzi batandukanye ba EUCL batangaza ko kubura uko bagura umuriro w’amashanyarazi byatumye hari byinshi byangirika kuburyo hari n’abari batangiye guhomba.
Umucuruzi ufite "Salon de Coiffure" utuye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, avuga ko kubura amashanyarazi byatumye ahomba.
Agira ati "Ubu maze guhomba amafaranga atari munsi y’ibihumbi 60 (RWf) mu minsi itatu."
Abandi bantu batandukanye bahamya ko kubura uko bagura amashanyarazi byatumye hari indi mirimo yo mu rugo yangirika; nkuko umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali wari ku murongo, (tariki ya 04 Mutarama 2017) ategereje kugura umuriro, abivuga.
Agira ati "Ubu nta muntu ucyambara umwenda uteye ipasi,...mbese imirimo hafi ya yose yahagaze, turi mu mwijima."

Ku wa gatatu tariki ya 04 Mutarama 2017, nibwo hagaragaye imirongo miremire y’abantu bari gushaka umuriro kuri bamwe mu bawugurisha, EUCL yari yatangarije abafatabuguzi bayo ko babafasha.
Bamaraga amasaha n’amasaha bategereje bamwe bakawubona abandi bakawubura kubera ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura umuriro ryakoraga buhoro ubundi rikanahagarara.
Abenshi wabonaga binuba, bibaza uburyo iminsi ishobora gushira ari itatu, batabona uko bagura umuriro kandi bawukeneye.



Ohereza igitekerezo
|
Airtel yadufasha kuko kuri Airtel money ntabwo kugura umuriro birigukora . murakoze
Ahwiii
Iyi in inkuru nziza pee
Muraho,
murakoze kutugezaho ayo amakuru. None byari byatewe ni iki?
Mubambarize, naguze umuriro wa 2000 F nsinawubona kandi amafaranga yavuye kuri telephone.
Ndabaza icyo EUCL igenderaho mukongerera ama unites kuri bamwe abandi ugasanga ntacyahindutse.Bishoboka bite ko abantu ubona bari mukigero kimwe umwe ajya kugura umuriro bakamuha ama unites menshi undi bakamuha make.Urugero: umwe agura uwa 1000 frw bakamuha ama unites icyenda arenga undi bakamuha ane.